RFL
Kigali

Niki Kiliziya Gaturika ivuga ku bivejuru bya Aliens bivugwa ko bisura isi?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:5/10/2015 18:41
6


Kuba isi yaba isurwa n’ibindi biremwa bituruka ku y'indi mibumbe ni ingingo idakunda kuvugwaho na bamwe. Abantu benshi bagira amatsiko iyo havuzwe ibindi biremwa bisura isi. Nawe ushobora kuba uri umwe muribo wibaza niba hari ibindi biremwa Imana yaremye bitari umuntu.



Mu minsi ishize nibwo twatangiye kubagezaho inkuru zivuga ku bivejuru byo mu bwoko bwa Aliens nkuko twakunze kubisabwa na benshi mu basomyi. Benshi bakomeje kudusaba ko twakomeza iyi nkuru tukavuga no kucyo amadini yaba avuga ku biremwa bisura isi, naho bihurira na Bibiliya.

Nkuko twabitangiye iyi nkuru tuzayikomeza ndetse dukomeza kugendera kubusabe bw’abasomyi ba inyarwanda.com. Ku birebana n’icyo amadini yaba avuga ku bivejuru, turahera kucyo Kiliziya Gaturika ibivugaho.

KANDA HANO USOME IGICE CYA MBERE KIVUGA KURI ALIENS

KANDA HANO USOME IGICE CYA KABIRI KIVUGA KURI ALIENS

Hashize imyaka igera kuri 380 Kiliziya Gaturika ihoye Gallieo Galilei kwemeza ko isi izenguruka izuba, nubwo byaje kugaragara ko yazize ubusa ndetse muri 1992 Papa Yohani Pawulo wa II yasabye imbabazi mu izina rya Kiliziya kubera iri kosa ryakozwe. Nyamara muri iki gihe birasa n’aho kiriziya Gaturika iha umwanya munini inyigisho za siyansi no gushakashaka ku makuru agendenye nayo kugeza ku biremwa byaba bisura isi biturutse kuyindi mibumbe(Extraterrestres).

Mu myaka myinshi ishize abanyamadini bakunze kujya impaka kukuba haba hari ibindi biremwa kuyindi mibumbe. Muri 1600, Umutaliyani Giordano Bruno yishwe azira gutangaza ko hariho andi masi. Muri 2009 nibwo inteko ya mbere  y’abanyabumenyi bwa Siyansi  y’i Vatican yateranye bwa mbere ngo yige ku buzima bwo kuyindi mibumbe itari isi. 30 bari bateraniye i Roma mu Butaliyani bagombaga kwiga kukuba haba habaho ibivejuru byo mu bwoko bwa Alien (Aliens life).  Ikintu cya mbere cyari kubabera ingorabahizi ni ukuba Yesu/Yezu yarapfiriye ikiremwa muntu akagicungura, hakaba haribazwaga niba nibi biremwa bari bagiye kwigaho nabyo byaba byari bifite umucunguzi wabyo. Ikindi kibazo cyibazwaga ni uko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana , hakibazwa iyo Aliens zo zaremwemo.

Father Jose Funes, shown above, said the discovery of rocky planets outside our own solar system made it likely the 'vast majority of stars in our galaxy' could potentially have planets were life could develop. However, he said he remained skeptical about whether mankind would ever manage to meet intelligent alien life forms

Padiri Jose Funes yemeza ko kwemera ko haba hariho ibindi biremwa bifite ubwenge bhambaye atari ugutandukira ukwemera

Mu nkuru ikinyamakuru Daily Mail cyanditse muri Kanama 2015, kiyiha umutwe ugira uti «  We are not alone, says Vatican: Pope's chief astronomer says alien life exists, but it is unlikely to have been visited by Jesus » cyagarutse ku mupadiri ukuriye ubumenyi bw’isanzure i Vatican(Vatican chief astronomer)Padiri Jose  Gabriel Funes, watangaje ko hashobora kuba hari ibindi biremwa bizi ubwenge biri kuyindi mibumbe ko ndetse kubivuga bitanyuranya n’inyigisho za Kiliziya, ukwemera cyangwa  guhakana Bibiliya. Yagize ati “  Birashoboka ko higeze kubaho cyangwa hariho ubuzima bw’ibiremwa bifite ubwenge buhambaye. “ Ibi Padiri Jose Funes yabivuze nyuma y’aho ikigo cy’ubushakashatsi bw’isanzure cya NASA gitangarije muri Nyakanga 2015 ko cyavumbuye undi mubumbe ujya kugira imiterere nkiy’isi dutuye. Uyu mubumbe wahawe izina rya Kepler -452b ufite umurambararo (Diametre)uruta uw’isi ho 60%. Niwo mubumbe utari muri system Solaire/solar system usa cyane n’isi.

Kuba hagenda havumburwa imibumbe ijya kumera nk’isi,  kubwa Padiri Jose ngo byongera amahirwe y’uko kuyindi mibumbe hashobora kuba ubuzima gusa kubwe akaba acyibaza niba ikiremwa muntu kizigera kibasha guhura n’ibiremwa bya Aliens cyangwa gusobanukirwa ubuzima bwazo. Uyu mupadiri yanditse mu kinyamakuru cya L'Osservatore Romano ko ivumburwa rya Kepler 452 rigaragaza ko hari amahirwe y’uko mu gihe kizaza abantu bashobora kuzahura n’ibiremwa bifite ubwenge buhanitse bya Aliens.

Muri Gicurasi 2008 Padiri Jose Funes yatangaje ko kwizera ko habaho ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe(extraterrestrial life) bitavuguruza imyemerere ya Gikristo cyangwa ngo bivuguruze Bibiliya. Yagize ati “  Bibiliya ntabwo ari igitabo cya siyansi. Turamutse dushakira ibisubizo by’ibibazo twibaza  bya siyansi muri Bibiliya twaba turi gukora ikosa. Bibiliya isubiza ibibazo bikomeye nk’urugero ‘Niki tumaze mu isanzure ?.”

Nkuko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika,  Associated Press byabitangaje ,  muri Gicurasi 2008 Jose Funes yari yanditse inyandiko ayinyuza mu kinyamakuru l'Osservatore Romano, ifite umutwe ugira uti "l'extraterrestre est mon frère"(Ikivejuru ni umuvandimwe wanjye).  Muri iyi nyandiko hari aho Funes yagize ati “ Nkuko ku isi hari uruhurirane rw’ibiremwa, birashoboka ko haba hariho ibindi biremwa ndetse bizi ubwenge cyane byaremwe n’Imana. Ibyo ntibihabanya n’ukwemera kwacu, kuko tudashobora gushyiraho umupaka ku kurema kw’Imana. »”

Yunzemo ati “ Nkuko dufata ibiremwa byo ku isi nk’abavandimwe kuki tutavuga ko ibivejuru ari abavandimwe ?Byaba biri hamwe n’iremwa. “ Kubirebana no kuba haba hari undi Yesu/Yezu wapfiriye ibi biremwa, Padiri Jose Funes yavuze ko habayeho Yesu/Yezu umwe gusa akemeza ko ibi biremwa bindi bishobora nabyo kuba byarakiriye imbabazi zivuye ku Mana(miséricorde divine). Aganira na AFP yagize ati” Kuvumbura ibindi biremwa bifite ubwenge bwinshi ntibisobanura ko hariho undi Yesu/Yezu

Exciting: Nasa announced the discovery of Kepler-452b, shown above in an artist's impression last month

Kepler-452 iherutse kuvumburwa bivugwa ko ifite imiterere ijya kumeza neza nkiy'isi

An artist's impression of exoplanet Kepler-452b, which Nasa say is likely to be rocky, just like Earth. 'We can think of Kepler-452b as an older, bigger cousin to Earth,' said Jon Jenkins, Kepler data analysis lead at Nasa's Ames Research Center

Ishusho ya Kepler-452 yavumbuwe na NASA. Iki kigo gitangaza ko uyu mubumbe ufite ibitare bijya kumera nko ku isi

Kubwa Jose Funes ngo kuba isanzure ari rinini cyane, ngo biranashoboka cyane ko hari indi mibumbe ubuzima bwaba bushoboka. Ibyo Padiri Jose Funes yatangaje ku bivejuru, byagaragaje impinduka ikomeye kuburyo kiliziya Gaturika ifata Siyansi.

Papa  Francis yatangaje ko Alien iramutse ije ngo ayibatize atazuyaza

Hakunze kuvugwa ko ibivejuru byo mu bwoko bwa Aliens bishobora kuba bituruka ku mibumbe itandukanye harimo no ku mubumbe wa Mars . Kugeza nubu abashakashatsi baracyasuzuma niba haboneka ubuzima nyuma y’ubuvumbuzi buherutse gushyirwa hanze na NASA bugaragaza ko  kuri uyu mubumbe hari amazi.

Ubwo Papa Francis yatangazaga ko na Alien  iramutse imusabye ko yayibatiza, yabikora, byagarutsweho cyane n'ibitangazamakuru binyuranye

Umwaka ushize muri Gicurasi , Papa Francis yatangaje ko ikivejuru cyo mu bwoko bwa Alien kiramutse kije kimusanga ngo akibatize atazuyaza. Ibi yabitangaje ubwo yagarukaga kubapadiri bashyira amananiza kubaba babasabye kubabatiza. Ibi Papa yabivugiye muri misa yasomeraga muri Chapelle iri mu nzu ya Saint-Marthe aho aba. Ikinyamakuru  The Independent cyo mu Bwongereza cyabyanditse mu nyandiko cyahaye umutwe ugira uti « The Vatican on space: The discovery of intelligent life wouldn't mean there's an alien Jesus somewhere in the universe” . Icyo gihe Papa yagize ati “ ….Tuvuge urugero hagize ibiremwa byo ku mubumbe wa Mars (Martians) biza , kimwe muribyo kikaza kidusanga hano ..gisa icyatsi ,izuru runini, n’amaso manini nka kumwe abana bakunda kubishushanya , kikavuga kiti ‘Ndashaka kubatizwa’byagenda gute?”Papa yakomeje avuga ko ibi biremwa nabyo bifite uburenganzira bwo kubatizwa ,igihe byaba bibyifuje.

Muri 2010 Guy Consolmagno, umuhanga mu by’ubumenyi bwisanzure i Vatican na we yari yatangaje ko Alien yakenera umubatizo yawuhabwa na Kiliziya.

Iyi nkuru iracyakomeza. Inyunganizi cyangwa indi ngingo wifuza ko twazagarukaho watwakira kuri avichris2810@gmail.com

Kureba izindi nkuru nkizi zahise wadukurikira kuri Page ya Facebook yitwa ‘Tumenye isi’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • France 8 years ago
    Ku bazungu ibi bifite icyo bihatse! Abantu bigize utumana nimba hari indi mibumbe ubwo hari uko Imana ibana nabayituye bibiliya isobanura neza uko isi yaremwe , nuko Yesu yaje ese kuki kiriziya yishira hejuru! Izabatiza ibivejuru se izi uku Imana ibanye nabyo?! Wenda byo bya hawe ubugingo bwiteka! Wenda byo ntibikeneye ako gakiza!!
  • France 8 years ago
    Ku bazungu ibi bifite icyo bihatse! Abantu bigize utumana nimba hari indi mibumbe ubwo hari uko Imana ibana nabayituye bibiliya isobanura neza uko isi yaremwe , nuko Yesu yaje ese kuki kiriziya yishira hejuru! Izabatiza ibivejuru se izi uku Imana ibanye nabyo?! Wenda byo bya hawe ubugingo bwiteka! Wenda byo ntibikeneye ako gakiza!!
  • Kaka8 years ago
    kiriziya iraje ikore ibara igomomeze izazame
  • NANA PEACE8 years ago
    uvuze neza kabisa ushobora kuba uri umuhanga nahubundi njye ibi sinjya mbyinjiramo byansaza
  • gilbert niyomugabo8 years ago
    ibyo ni ubuhezanguni,utekereza ute niba ibyo uzi ko atari bibaho gusa na Paul mugihe cye yari aziko isi yayigezemo yose nyamara hari imigabane yari ataramenya ko ibaho.buri gihe kigira abahanga bacyo kdi nibyo imana yadusabye gukomeza gukora no gushaka ubwenge .tujye twemera impinduka noguhindura imyumvire.
  • sinai claude3 years ago
    kumenya ibirihose nivyiza kandi bigirikimazi nibandanye bashakashake natwe tubashekumenya iyobitera bija





Inyarwanda BACKGROUND