RFL
Kigali

Harabura umunsi umwe gusa 'The Bright Five Singers' bakamurika alubumu yabo ya mbere

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/10/2017 15:06
1


Abasore 5 bagize itsinda 'The Bright Five Singers' bamaze kuba ikimenyabose ku bakunzi b’umuziki wa classique i Kigali. Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 15/10/2017 bazashyira ahagaragara alubumu yabo ya mbere bise “MUSABE MUZAHABWA”, bazayimurikira muri Kigali Serena Hotel.



'The Bright Five Singers' babarizwa muri paroisse cathedrale St. Michel, ni ubwa mbere bazaba bamuritse alubumu. Iki gitaramo bakaba bagihuje no kwizihiza imyaka 2 bamaze bakora nk’itsinda riririmba. Iri tsinda ryijeje abazitabira iki gitaramo ko bazabasha kwiyumvira umuziki unyuze amatwi yaba mu miririmbire ndetse no mu micurangire.

Iki gitaramo kandi ntikizaba  kirimo 'The Five Bright Five Singers' gusa kuko hazaba harimo abandi bahanga mu kugorora amajwi nka Germaine wo muri Chorale de Kigali, Cecile wo muri Choeur Internationale, Alpha, Flora, Grace, Mado na Pacis. Amatike ni 5000 Rwf mu myanya isanzwe, 10,000 Rwf mu myanya y’icyubahiro ndetse na 15,000 Rwf mu myanya y’icyubahiro ku bantu babiri bari kumwe (couple), iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kibere Serena.

Incamake y’amateka ya 'The Bright Five Singers'

'The Bright 5 Singers' ni itsinda rigizwe n’abasore 5 ari bo Iraguha Alain Marius, Niyigena Patrick, Kamanzi Prosper, Niyonkuru Fabrice na Mugabe Jean Jacques Bertrand. Batangiye kwitwa iri zina muri 2015 ku itariki 15 Ukwakira ariko aba bose bari basanzwe ari abaririmbyi dore ko bose bize mu maseminari atandukanye. Barangije amashuri yisumbuye, bane muri aba basore bahuriye mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare (NUR) muri korali yitwa Le Bon Berger.

Ubwo habaga amahugurwa muri 2011 yari yateguwe na Choeur International et Ensemble Instrumental de Kigali igatumira umugabo w’umuhanga cyane wo muri Cameroun witwa Jean Jacques Gregoire Belobo, yabasigiye ubumenyi ari nabwo bifashishije mu kuzamura imiririmbire yabo. Aha niho bahereye baritinyuka batangira kuririmba mu itsinda, kugeza ubu iri tsinda rimaze kugira indirimbo nyinshi mu ndimi zitandukanye zifasah abakristu gusenga ndetse bakaba banahugura amakorali yaba i Kigali no hanze yaho.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Claude6 years ago
    Aba basore barashoboye rwose twiteguye kuzumva ibintu biryoshye!keep it up guyz turahabaye.





Inyarwanda BACKGROUND