RFL
Kigali

Hamaze kuboneka ibihumbi 345 muri Miliyoni 25 Frw zikenewe Ella Gahima akavurirwa mu Buhinde

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2018 8:01
2


Munyaneza Innocent [Kevin] ufite umwana witwa Ella Gahima wagize ikibazo cy’ubuhumekero aravuga ko amaze gukusanya ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitanu (345,000) muri miliyoni makumyabiri n’eshanu asabwa kugira ngo umwana ajye kuvurirwa mu gihugu cy’u Buhinde.



Kevin wagiye afasha abahanzi batandukanye mu kuzamuka kwabo avuga ko amaze gukoresha ibitaramo bitandukanye aherekejwe n’abahanzi kugira ngo abone amafaranga yo kuvuza umwana we. Mu rugendo yagiye akora yahuye n’abagiye bamwemerera ubufasha na n'ubu atarabona, hari n’abandi bitanze amafaranga agitegereje.

Aganira na Inyarwanda.com Kevin yavuze ko mu gitaramo cyabereye mu kabari ka Sun City ku matike yishyujwe habonetse amafaranga ibihumbi magana abiri, kwitanga imbere muri Club habonetse ibihumbi mirongo itandatu na bitanu. Ubwo yose hamwe ayabonetse ni ibihumbi magana abiri mirongo itandatu na bitanu. Mu gitaramo cyabereye i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ari kumwe n’abahanzi nka Jay Polly, Rafiki, Edouce ndetse na Jack B habonetse ibihumbi mirongo inani.

Hari abitanze ibihumbi cumi na bitandatu na magana atanu. Kevin ise w’uyu mwana Ella Gahinda avuga ko n'ubwo mu gitaramo yateguye cy’i Musanze yabonye ibihumbi mirongo inani atari ko yose yayabitse kuko hari ibyo yishyuye birimo aho abahanzi baraye n’ibindi bityo asigarana ibihumbi makumyabiri ari nabyo yashyize kuri konti y’umwana we ushakirwa ubufasha akajya kuvurirwa mu Buhinde.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo igitaramo cy’i Musanze habonetse ibihumbi mirongo inani. Ubaze ibyumba na essence nishyuye n’ayakoreshejwe mu rugendo hasigara ibihumbi makumyabiri akaba ari yo nashyize kuri konti y’umwana wanjye.”

gahima

Abahanzi baritanze ngo umwana abonye amafaranga yo kuvugwa

I Musanze kandi abandi bantu bagera kuri batanu bemereye imbere y’imbaga ko bazatanga ibihumbi magana abiri. Aba bari bavuze ko aya mafaranga bemeye bazayatanga bageze i Gisenyi mu karere ka Rubavu ariko byarangiye ntayo batanze. Mbere uwitwa SuperSexy, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amafoto n’amashusho ashyiraho nawe yemeye kuzatanga amadorali magana atatu kugeza n’ubu ntayo aratanga.

Akiri kumwe n’abo bahanzi bakomereje i Rubavu ho hakorewe ibihumbi mirongo itandatu na bitanu bitewe n’uko ba nyiri akabari basabye ko abantu binjirira ubuntu. Igitaramo kigana ku musozo hari uwatanze sheki y’ibihumbi makumyabiri. Ubaze amafaranga y’abitanze, ayishyujwe ku muryango n’imbere ahabereye igitaramo ni amafaranga ibihumbi ijana.

Kevin avuga ko n'ubwo yakiriye ibihumbi ijana mu ntoki ariko yose atari ko yayishyize kuri konti y’umwana bitewe n’uko hari ibyo yasabwaga kwishyura byatumye asigarana ibihumbi mirongo itandatu. Ufashe ibihumbi mirongo itandatu yakuye i Rubavu ugateranyaho sheki y’ibihumbi makumyabiri yasinyiwe i Rubavu ndetse n’amafaranga ibihumbi magana abiri mirongo itandatu na bitanu yakuye Sun City, igiteranyo ni ibihumbi magana atatu mirongo ine na bitanu.

kevin

Kevin ari kumwe na Herniette umufatanyabikorwa wa Amahoro Tours yemeye kwishyura itike y'indege

Kugeza ubu itike y’indege izajyana uyu mwana kuvurirwa mu Buhinde yamaze kwishyurwa na kompanyi ikora ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo Amahoro Tours ibarizwa i Musanze mu Ntara y’Amajyagurugu.

Umwana witwa Ella yagize ikibazo cy’ubuhumekero kuva avutse; abaganga babwiye ababyeyi b’uyu mwana gushaka amadorali ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000) kugira ngo avurirwe mu muhanga mu gihugu cy’u Buhinde. Ise ari we Kevin yatangiye gukora ibishoboka byose kugira ngo umwana avurwe harimo no gutegura ibitaramo bihuriza hamwe abahanzi.

ella

Uyu mwana avuka ntiyigeze arira nk’uko bisanzwe ku mwana uvutse. Abaganga bo ku bitaro bya Bien Neutre aho uyu mwana yavukiye, bemeza ko yavukanye ikibazo ku bwonko n’igufa ryo mu irugu rifatira ku rutirigongo ryavunitse. Akivuka yahise ashyirwa ku mashini imwongerera umwuka, mu mwaka n’ukwezi kumwe amaze akaba atarabasha kwicara, atumva kandi atareba neza.

Ushaka gutanga ubufasha:

1.MUNYANEZA Innocent Papa w’umwana- Tel-+250788631609/250781599543, E-mail-innocentkelvin9@gmail.com

2.UMUHOZA Laetitia Mama w’umwana- Tel- +250784253810, E-mail-umuhozajoy10@gmail.com

3.P.O Box 4726, Kigali, Rwanda

4.Uwashaka gutanga ubufasha bw’amafaranga yayanyuza kuri izi konti zikurikira:

Nyiri Konti MR. MUNYANEZA INNOCENT:

a) Konti Inyuzwaho Amadolari (EQUITY BANK, KIGALI, Rwanda)– 4007211229176.

b) Konti Inyuzwaho Amafaranga y’u Rwanda (RWF) (EQUITY BANK, Rwanda)-4007211229174.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nana5 years ago
    Ariko vraiment nkabo bahanzi bitwa ngo baramufasha yarangiza akabishurira aho kurara ubwo murumva ntasoni koko?mbega ibintu bibabaje Mana.ubuse muri make ubufasha bwanyu ubwo nubuhe? Ikindi nibanjye muri munisante basabe ubufasha sinon gutegereza amafranga yabandi bantu urumva ko bigoye kandi haboneka make make. Gusa abo bahanzi bisubireho mbega akumiro
  • Murara Innocent5 years ago
    Ariko rero mujye mureka tuvugishe ukuri! Niba Kevin ashaka ko umwana we avurwa, nawe nabanze yitange , abandi babone gukurikira! Ibyo byo kuvuga ngo yakusanyije 345000, nabireke! Kevin, banza ugurishe iriya modoka yawe ugenda mo, maze ugurishe ikibanz aufite i Nyamata, ubundi nurangiza, uve mu nzu uba mo wishyura 250000, ubunzi uzigame! None se abantu bazagufasha wirirwa muri Luxe? Va muri ibyo byo kwishimira kujya kuri stage show irangiye ngo ugiye kuvuga ijambo, ngo wishimiye ko ngo uri kumwe na ba Jay Polly, phill peter,....!Ubundi se buri wese yikoze mu mufuka muri abo habura mo na 1 million?Ariko mwagiye mukura wana?Uzi ko mukoze fundraising mutabona abantu, kubera ukuntu mwabanje kubicisha amazi?





Inyarwanda BACKGROUND