RFL
Kigali

Hakozwe ubushakashatsi buhuza ‘selfie’ n’ikinyuranyo hagati y’umushahara uhembwa abagabo n’abagore

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/09/2018 18:12
0


Ibibazo bijyanye n’uko abagore bahembwa macye kurusha abagabo kandi baba bakoze akazi kangana gikomeje kubyutsa imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’umugore. Hakozwe kandi ubushakashatsi buhuza ifatwa ry’ama ‘selfie’ akurura abagabo n’iki kibazo.



Buri munsi uko ugiye ku mbuga nkoranyambaga, ntubura gukubitana n’amafoto ashotorana y’abakobwa n’abagore berekana imiterere y’umubiri wabo, abari ku mazi bambaye imyenda y’imbere gusa, n’ibindi bitandukanye bimaze kumenyerwa muri byinshi mu bihugu byo ku isi.

Benshi bashobora guhuza aya mafoto n’uko abagore batishyurwa neza ku kazi bakora nyamara ngo aya mafoto ahanini ashingiye ku cyizere abagore bigirira n’ibijyanye no kwigereranya na bagenzi babo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi myitwarire idasobanura ko abafata za selfies baba babayeho ubuzima bwo kudakorera amafaranga kimwe na bagenzi babo b’abagabo, ahubwo ngo ni imitekerereze y’abagore ubwabo yo kwifuza kurebwa mu isura y’imimerere y’umubiri wabo kurusha uko barebwa ku bundi bushobozi bujyanye no gukorera amafaranga.

Selfie ngo ni ikimenyetso cyo kwigirira icyizere no gushaka ko abandi babona icyo kizere umuntu runaka yifitemo. Ikindi kandi ngo ni uko icyo ari ikimenyetso cyo kwigereranya hagati y’abagore na bagenzi babo.  Mu ma selfies 68,000 yakoreweho ubushakashatsi, hagiye hashakishwa aho abayafashe baherereye, basanga benshi ari abafite imishahara iri mu rwego rumwe n’abagabo.

SRC: Science Alert






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND