RFL
Kigali

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga mu guteza imbere ireme ry’uburezi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/05/2018 14:06
0


Mu kurushaho gushyiraho ingamba mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, mu karere ka Karongi haherutse kubera inama yaguye y’uburezi ku bukangurambaga bugamije ireme ry’uburezi hakaba hakomeje ubukangurambaga mu bigo by’amashuri bitandukanye bigize ako karere.



Kuri ubu, ubwo bukangurambaga bugeze ku munsi wabwo wa 8, aho intego yabwo ari ukuzamura ireme ry’uburezi. Uyu munsi intumwa za Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ziri muri iki cyiciro cya kabiri cy’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry'uburezi, zasuye ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Nicolas riri mu Karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Kagano.

Mu byizweho mu nama yatangije ubu bukangurambaga bagarutse ku kibazo cyo kugaburira abana mu bigo by’amashuri aho Dr. Isaac Munyakazi yavuze ko hari amashuri abaha raporo ko agaburira abana nyamara wajyayo ugasanga babaha igikoma gusa. Yakomoje mu buryo busekeje agira ati "Kera nari nzi ko igikoma bakinywa, batakirya! Ariko birababaje kumva umuyobozi avuga ngo ‘Tugaburira abana igikoma!’" Yakomeje avuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bakwiye kuyishyiramo ingufu, bagahera ku nkunga Leta itanga noneho bakegera ababyeyi nabo bakabasaba inkunga.

Kimwe mu byashimishije intumwa za MINEDUC mu bigo by'amashuri basuye

Kimwe mu byashimishije intumwa za MINEDUC zasuye ikigo cya Groupe Scolaire Saint Nicolas ni uko basanze bihingira imboga z'ubwoko butandukanye zifashishwa mu kugaburira abanyeshuri mu ifunguro ryo ku ishuri (school feeding) ibi kandi bikaba bibafasha mu guha abanyeshuri indyo yuzuye.

Muri GS St Nicolas ho bihingira imboga z'ubwoko bwinshi

Mu kurushaho kwita kuri iki gikorwa cy’ubukangurambaga mu kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi, Minisitiri w'Uburezi Dr. Eugene Mutimura mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yagiranye inama n'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abakozi bashinzwe uburezi mu karere ka Rubavu.

Naho ku bijyanye n’ikoreshwa rya za Smart Classroom Dr. Isaac Munyakazi ku munsi w’ejo yongeye kwibutsa abanyeshuri ba TTC Mbuga, mu Karere ka Nyamagabe ko nta kindi igihugu kibategereje ho uretse umusaruro mu masomo. Yakomereje ku kigo cya GS Gasaka aho yasabye abarimu kuba abanyamwuga kandi bakazirikana ko akazi bakora ariko gategura abanyarwanda b'ejo hazaza. Anabashishikariza gukoresha ururimi rw'icyongereza mu kwigisha.

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga mu kurushaho gusigasira ireme ry'uburezi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND