RFL
Kigali

Hakajijwe ingamba zifasha Abanyarwanda kuba ba mukerarugendo

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/01/2015 9:56
2


Urubyiruko rwibumbiye muri Sosiyete y’ubukerarugendo Wilson Tours rwagize igitekerezo cy’indashyikirwa cyo gutanga serivisi z’ubukerarugendo ku Banyarwanda babafasha kumenya byimazeyo ibyiza bitatse igihugu cyabo.



Muri rusange, mu Rwanda hamenyerewe ibigo by’ubukerarugendo byinshi ariko byibanda kuri ba mukerarugendo b’abanyamahanga . Wilson Tours yavutse ifite ingamba zo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda kandi bukorewe Abanyarwanda hagamijwe kubakundisha igihugu cyabo ndetse no kuziba icyuho kigaragara mu mibare y’ubukerarugendo hagati y’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Tourism

Wilson Tours yiemeje gushyira imbaraga mu gukangurira abanyarwanda gukunda iby’iwabo

Wilson Habimana na mugenzi we Albert Muragijimana bazanye igitekerezo cyo gushishikariza Abanyarwanda gukora ubukerarugendo banarushaho kuvumbura ibyiza bitatse igihugu cyabo.

Habimana Wilson yagize ati “Dushingiye ku gihe tumaze ku isoko, bigaragara ko uko iminsi ihita Abanyarwanda barushaho gusobanukirwa no gukunda ubukerarugendo. Umubare w’abatugana bashaka ubufasha ngo tubatembereze ugenda wiyongera.”

Tourism

Umubare w’Abanyarwanda bitabira ubukerarugendo ugenda wiyongera

Uyu muyobozi avuga ko ari ikintu kibabaje kubona umubare munini wa ba mukerarugendo ari abanyamahanga bashaka kumenya u Rwanda kurusha Abanyarwanda nyamara ibyo basura biri mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Turahamagarira abanyarwanda kuba ba mukerarugendo mu gihugu cyabo bakabona ibyo abanyamahanga amagana baza kureba iwacu. Birababaje kuba abanyamahanga bagiye kuturusha kumenya igihugu cyacu kandi twarakivukiyemo”.

Tourism

Abanyarwanda bakeneye kumenya igihugu cyabo babyiboneye imbonankubone atari internet ibibabwiye

Albert Muragijimana yunze mu rya mugenzi we avuga ko intego bafite ari ugufasha Abanyarwanda kugera mu nguni zose z’igihugu cyabo, bakibonera ibyiza bigitatse batabivanye kuri internet.

Yagize ati “Hano mu Rwanda dufite ibyiza nyaburanga byinshi, dufite umutungo kamere ndetse n’umuco wacu dukwiriye kumenya, hari ahantu henshi heza ho kuruhukira. U Rwanda rufite byinshi byiza kandi ntidushaka ko bagumana umuco wo kubimenya babivanye kuri internet. Ntidushaka rero ko abanyarwanda babeshywa ku bijyanye n’igihugu cyabo kandi na bo bashobora kwigererayo”.

Wilson tours ifitanye ubufatanye na Educat, ikigo kitegamiye kuri Leta gifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kibagenera amahugurwa mu icungamutungo n’imicungire ya company zabo binyujijwe muri gahunda yiswe Business Accelerator Programme (RBA).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • erick9 years ago
    ni byiza cyane mwaturangira aho bakorera?
  • Hagenimana Simeon9 years ago
    Muraho? twifuzaga gukorana namwe kuko Turin inzobere mubyubukerarugendo. twarushaho guteza imbere ubukerarugendo mugihugu cyacu. tubaye tuba shimiye:





Inyarwanda BACKGROUND