RFL
Kigali

Hagiye gutangira ubuvuzi bwifashishije ikoranabuhanga ku bantu bafite ikibazo cyo kudidimanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/04/2018 15:01
1


Kuri ubu abantu basanzwe bafite ikibazo cyo kudidimanga bashyizwe igorora aho bagiye kuvurwa nta kiguzi batanze. Ni ibintu bigiye gukorwa nyuma y’ubushakshatsi bwakozwe bagasanga mu Rwanda hari abantu barenga ibihumbi 100 ba.shobora kuba bafite iki kibazo.



Ikigo Nyafurika cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’imbogamizi zo kudidimanga ari cyo (African stuttering Research Center) mu ndimi z’amahanga bagiye kongera guha ubuvuzi aba barwayi kandi ku buntu gusa. 

Aha uribaza uti ese ubu buvuzi bukorwa bute?

Ni ubuvuzi bukorwa hifashishijwe mudasobwa, zifasha mu guhuza umuganga w’inzobere mu bijyanye no kudidimanga, n’umuntu uvuga adidimanga, hanyuma umuganga akamenya ikimutera kudidimanga, ndetse n’uburyo yakwikura muri izo mbogamizi.

Biteganijwe ko ubu buvuzi buzarangira tariki 15 Mata uyu mwaka, niba wifuza kuvurwa ubu burwayi, ushobora kubariza kuri izi e-mail africanstutteringcenter@gmail.com kuko n’ubundi ari ubuvuzi bukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga maze bakaguhuza n’abaganga b’inzobere. Gerageza amahirwe yawe maze uvurwe ku buntu.

Src: africanstutteringc0.wixsite.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nziranziza emmanuel1 year ago
    Nishimiye irivurwa kuko burimwaka haboneka abantu basaga bihumbi 8 bafite icyicyibazo akeshi babaho bigunze ndumva hakorwa ubuvujyizi pe turwanya iyindwara yoku didimanga murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND