RFL
Kigali

Habuze gato umukobwa wa Whitney Houston yari apfuye urwo nyina yapfuye

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:1/02/2015 16:01
1


Mu gihe hasigaye igihe gito ngo hibukwe ku nshuro ya gatatu umuhanzikazi w’icyamamare Whitney Houston, kuri uyu wa gatandatu umukobwa we Bobbi Kristina yari agiye gupfa urupfu rusa neza neza n’urwo nyina yapfuye.



Amakuru dukesha ikinyamakuru TMZ avuga komu gitondo cyo kuri uyu wagatandatu aribwo Bobbi Kristina w’imyaka 21, umukobwa wa nyakwigendera Whitney Houston yasanzwe mu bwogero yubitse umutwe mu mazi yataye ubwenge ndetse atagihumeka.Umugabo we witwa Nick Gordon akaba yahise atabaza ako kanya.

Bobbi

Mu buryo busa neza neza n'ubwo nyina yapfuyemo, Bobbi Kristina yasanzwe yinitse umutwe mu mazi yataye ubwenge

Bobbi

Iyi niyo nzu uyu mukobwa yabanagamo n'umugabo we, iyi nzu ika yarahoze ari iya nyina

Uyu mukobwa yahise yihutishirizwa mu bitaro bya North Fulton Hospital aho kugeza ubu abaganga baravuga ko yajyanwe muri serivise ishinzwe ku ita ku ndembe ariko bakaba batangaza ko akiri muzima atapfuye nk’uko benshi babikekaga.

Bobbi

Uyu mukobwa n'umugabo we Nick Gordon bavugwaho gukoresha ibyobyabwenge

Bobbi

Uyu mukobwa yahise yihutishirizwa mu ishami ry'indembe mu bitaro bya North Fulton Hospital

Kuza ubu ariko hirinze kwemezwa niba ibi byaba byatewe n’ibiyobyabwenge nk’uko byagendekeye nyina dore ko polisi yo mu gace ka Roswell ari naho uyu mukobwa n’umugabo we bari batuye ivuga ko nta biyobyabwenge basanze muri iyi nzu.Kugeza ubu se w’uyu mukobwa ariwe Bobbi Brown ndetse n’inshuti ye ya hafi Tyler Perry nibo bamurwaje aho bivugwa ko akiri muri koma(coma).

bobbi

Bobbi

Polisi yav uze ko kugeza ubu itaramenye icyateye ibi ariko ikemeza ko nta biyobyabwenge yasanze mu nzu ye

bobbi

Bivugwa ko nyuma y'urupfu rwa nyina, Bobbi Kristina yatangiye kwiyahuza ibiyobyabwenge

Twabibutsa ko tariki 11/02/2012 aribwo Whitney Houston yasanzwe yinitse umutwe mu mazi mu bwogero mu cyumba yari arimo muri Beverly Hills Hilton Hotel aho byavuzwe ko yishwe n’ibiyobyabwenge byari bimaze kumubamo byinshi.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bikabyo9 years ago
    ntamahoro udafite Yesu Kristo.





Inyarwanda BACKGROUND