RFL
Kigali

Habonywe ibisigazwa by’indege n’ibikanka by’abantu bikekwa ko ari abari mu ndege ya MH370

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:12/10/2015 17:06
1


Abayobozi ba Malaysia bari gukora iperereza ku bisigazwa byabonetse ku kirwa cyo muri Philippines hakekwa ko byaba ari iby’indege MH370 yaburiwe irengero muri Werurwe 2014.



hakekwa ko byaba ari iby’indege MH370 yaburiwe irengero muri Werurwe 2014.

Ibi bisigazwa byabonywe n’umwana w’umuhungu  ukiri muto (Teenager) wari uri guhiga inyoni mu ishyamba . Ibi bisigazwa by’indege ngo byarimo ibikanka(skeletons) ndetse n’idarapo rya Malaysia. Uyu mwana we n’umuryango we ngo batuye ku kirwa cya Sugabay mu Ntara ya Tawi Tawi kure y’amajyepfo ya Phillipines.

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza , se wabo w’uyu mwana witwa  Jamil Omar utuye mu gace ka Borneo  ngo yabibwiwe  mu kwezi kwa Nzeli ubwo yasuraga nyirasenge Siti Kayam na we utuye kuri iki kirwa. Uyu mugore ngo yatangaje ko uyu mwana na bagenzi be babonye igisigazwa cy’indege kirimo ibikanka by’abantu ndetse bimwe bicyambaye imikandara ndetse hafi aho hari amagufwa y’abantu.

Uyu mwana ngo yahatoraguye umwenda munini yashakaga kujya kugira ikiringiti gusa nyuma yaje kumenya ko ari ibendera rya Malaysia yahakuye. Nkuko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza ngo igice cy’ibendera cyabonywe muri iriya ndege cyareshyaga na  cm 177.8(70inches) z’uburebure na cm 88.9(35inches) z’ubuhagarike.

Jamil yagize ati “ Aba bantu bo kuri iki kirwa batunzwe no guhiga inyoni  nk’ibiryo byabo ndetse amazu yabo bakayubaka ku mazi. Ntibareba Televiziyo kubwibyo ntibamenya iby’isi yo hanze.”

Polisi yo mu gace ka Sabah, gaherereye mu gace ka Borneo muri Malaysia yatangaje ko iri kubikoraho iperereza ndetse yasabye  bagenzi babo bo mu gace ka Tawi Tawi muri Philippine kubafasha nabo bagatangira iperereza.

Umukuru wa Polisi ya Malaysia Tan Sri Khalid Abu Bakar  ku munsi w’ejo yagize ati “ Nta mafoto dufite ashyigikira ibyavuzwe, kuri ubu twishingikirije kuri bagenzi bacu ngo bagenzure barebe .”

Kuboneka kw’ibi bisigazwa kwatumye hari benshi bakeka ko byaba bifitanye isano n’indege ya MH370 yaburiwe irengero mu buryo bw’amayobera  muri  Werurwe 2014 ikaburiramo abantu 239. Bwanyuma ibonwa n’ibyuma bigenzura ikirere, Radar yari iri mu Burengerazuba bwa Kuala Lampur ahateganye n’agace ka Sugabay. Imibare yatangwaga na Satellite yagaragazaga ko iyi ndege ishobora kuba yaraguye muri mu Nyanja y’Ubuhinde muri Miles 1000(Km1609.34) mu Burengerazuba bwa Australia.

Police received reports of the discovery in jungle on the  island of Sugbai in Tawi-Tawi province (above)

Ibisigazwa bivugwa kuba ibya MH370 byabonetse mu mashyamba yo ku kirwa cya Sugabay aboneka ku ifoto

A Malaysia Airlines Boeing 777 like the one that vanished

Boeing 777 ya Malaysian Airlines imeze kimwe niyaburiwe irengero

The airliner's fate is still a mystery after 19 months

Nyuma y'amezi 19 iburiwe irengero, nanubu ntiharasobanuka uburyo iyi ndege yabuzemo, ikoranabuhanga n'ibyuma bihambaye byari biri kuyikurikirana mu kirere

Ku  itariki 29 Nyakanga 2015 nibwo igice cy’ibaba cyabonywe mu birwa bya Reunion biri mu Nyanja y’Ubuhinde. Icyabonetse ni ibaba rifite metero 2 z’uburebure ryabonywe n’abantu bari bari gusukura ku ngengero z’amazi(Beach) mu Majyaruguru y’iki kirwa. Ku itariki 05 Kanama 2015 nibwo Minisitiri w’intebe wa Malaysia Najib Razak yemeje ko koko igisigazwa cyabonetse ari ibaba rya MH370 ,byemezwa na Leta y’Ubufaransa ku itariki 3 Nzeli 2015 nyuma yo kugisuzuma muri Laboratwari.

Ikarita

Akaziga k'icyatsi haragaragaza aho ibaba rya MH370 ryatoraguwe. Akaziga k'ubururu karagaragaza aho ibi bisigazwa bishya byabonywe. Ibyabonywe muri Pillipines biramutse ari ukuri, ntibyaba byumvikana uburyo ibaba ry'iyi ndege ryatoraguwe mu birwa bya Reunion

Police carry a piece of debris on Reunion Island, a French territory in the Indian Ocean, on Wednesday, July 29. A week later, authorities confirmed that the debris was from Malaysia Airlines Flight 370, which disappeared on March 8, 2014.

Ibaba ryatoraguwe mu birwa bya Reunion

Nubwo iri baba ryabonetse ariko abenshi bo mu miryango y’ababuriye ababo muri iriya ndege ntibemera ko byaba ari ukuri. “Ndashaka kumwica. Ibyo yavuze ni amahomvu” aya ni amagambo ya Zhang Meiling, w’imyaka  62, waburiyemo umwana we n’umukwe ubwo yavugaga ku magambo ya Minisitiri w’intebe wa Malaysia wari umaze kwemeza ko habonetse kimwe mu bisigazwa by’indege. Bao Lanfang, w’imyaka 63, waburiye umukobwa n’umwuzukuru muri  MH370 we yagize ati “ Sinabyizera. Hashize iminsi 515, ibyo birahagije ngo babashe guhimba ibisigazwa bitaribyo (fake debris)."

KANDA HANO UREBE URUTONDE RW'INDEGE ZABURIWE IRENGERO N’ABARI BAZIRIMO INYINSHI BIKAVUGWA KO ZABA ZARATWAWE N’IBIVEJURU

Ku itariki 08 Werurwe 2014 nibwo  Boeing 777-200ER   yahagurukaga muri  Malaysia  ku kibuga cya Kuala Lumpur International Airport  mu rugendo rwiswe MH370 yerekeje i Beijing  mu Bushinwa ku kibuga cya Beijing Capital International Airport. Nyuma y’isaha imwe gusa ihagurutse  abari bayitwaye nibwo bwanyuma bavuganye n’abari ku butaka ubwo yari igeze mu Majyepfo y’inyanja y’Ubushinwa. Iyi ndege yabuze mu buryo butunguranye ntiyongera kubonwa n’ibyuma bigenzura ikirere. Iburirwa irengero ry’indege ya MH370 ni rimwe mu mayobera akomeye y’izimira ry’indege yabayeho mu mateka ya muntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JMV8 years ago
    Birashoboka rwose ko ibaba eryaboneka kure y'aho ibindi bice byabonetse kuko amazi ashobora kuritembana akarijyana kure.





Inyarwanda BACKGROUND