Asthma ni indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero igafunga inzira zifasha umuntu guhumeka neza, yanahumeka akabikora mu buryo bugoranye cyane
Bimwe mu bimenyetso biranga iyi ndwara harimo: gusemeka, kwitsamura bya hato na hato, kubura umwuka wo guhumeka ari nabyo bishobora gutuma umuntu abura ubuzima bwe.
Abahanga mu by’ubuzima bagerageje gushaka icyaba gitera iyi ndwara barakibura ariko bagaragaza bimwe mu bishobora gutuma ivuka ari byo: Guhumeka umwotsi usanzwe, uw’itabi, umukungugu n’ibindi bintu bitumuka cyane, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bitandukanye.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri iyi ndwara, twagerageje kwegera Dr. Valentine MUSABE usanzwe uvura akoresheje ubuvuzi bw’abashinwa(TCM) maze atumara impungenge.
Ese indwara ya asima irakira?
Dr.MUSABE yagize ati "Abantu bakwiye kwivanamo imyumvire ivuga ko umuntu warwaye Asima aba azapfana nayo kuko siko biri rwose kuko twebwe nka TCM technology, dufite uburyo dukorana n’abaganga basanzwe, bakagusuzuma neza bakazana ibisubizo noneho twebwe tukagerageza kuvura igitera indwara aho kuvura indwara. Icyo gihe rero dufite uko tuvura umurwayi ku buryo mu byumweru bibiri gusa aba amaze gukira neza agaca ukubiri n’indwara abantu bibwira ko ari karande"
Mu gihe ufite ikibazo mu myanya y’ubuhumekero, ukaba ufite ububabare burengeje iminsi itatu, ni byiza ko ukora ibishoboka byose ukajya kwivuza hakiri kare kugira ngo hasuzumwe ikibazo ufite, indwara nigaragara ukurikiranwe hakiri kare bityo izakire vuba.
TANGA IGITECYEREZO