RFL
Kigali

Habonetse umuti ku bashaka kugira mu maso hasa neza

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/12/2018 8:05
7


Nyuma yo gusanga imwe mu miti cyangwa se bumwe mu buryo bwakoreshwaga kugirango umuntu abashe kugira mu maso heza bugoye ndetse rimwe na rimwe bukababaza uruhu rwo mu maso, ubu habonetse umuti kandi woroshye wo gusiga mu maso ubundi ugaca ukubiri n’uruhu rukanyaraye ndetse rusa nabi



Ubu rero ku bantu bifuza kugira mu maso hasa neza bashobora kwifashisha urunyanya kuko rukungahaye ku ntungamubiri zibasha gukesha uruhu ndetse zikanakuraho ibiheri byo mu maso bishobora no kwiyongera umunsi ku munsi ugasanga umuntu arasa nabi kubera ibiheri byo mu maso.

Zimwe mu ntungamubiri ziba mu runyanya rero harimo vitamin A, C, E, K ndetse na B6 bifasha mu kugaburira uruhu, Bitewe n’amazi ndetse rwifitemo, urunyanya rubasha kurinda umuntu gusaza imburagihe. Aha rero ushobora kwibaza uko ushobora gukoresha urunyanya mu maso yawe.

Ufata inyanya ukazironga n’amazi meza, zamara kumuka ukazihata ubundi ukazirapa ku buryo ubonamo agasosi gafashe cyaneukavangmo agasate k’indimu ubundi ugasiga mu maso hawe bikamarahi byibura isaha imwe ukabona gukaraba mu maso.

Mu gihe ufite uruhu rukanyaraye cyangwa se ibiheri byo mu maso, ushobora gukata urunyanya ukarukatamo uduce twinshi ariko twiburungushuye ubundi ugasiga ku biheri cyangwa n’ahandi mu maso hatameze neza ukabirekeraho iminota 15, ukabikora buri munsi, iyo ubyubahirije icyumweru kijya gushira umeze neza cyane

Ku bantu bari barabuze umuti wabafasha kugira mu maso heza ndetse hazira ibiheri rero mwakoresha urunyanya nk’umuti karmano.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze Grace5 years ago
    Mwazatubwiye umuti ukuraho amaribori.
  • pedro someone5 years ago
    Good news nanjye nibyo ndimo
  • Mimi5 years ago
    Ariko wa!!..
  • Joonas Tuyizere4 years ago
    Mwarakoz Kudukorera Ubu Bushakashatsi Reka Natw Tugeragez Turab
  • MUTUYIMANA Jean Paul 4 years ago
    Nibyiza Kandi muradufashije .
  • Niyonagize Theophile4 years ago
    ubwo umunu indimu yakoresha murutomati ni ndimutamu cyangwa ni rusharira?
  • nyinawumuntu2 years ago
    murakoze





Inyarwanda BACKGROUND