RFL
Kigali

Habonetse akuma gapima indwara ya kanseri mu masegonda 10 gusa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2017 7:01
0


Bitewe n’uko indwara ya kanseri ari imwe mu zihangayikishije isi ku buryo bukomeye, abahanga mu by’ubuzima ntibahwema gushaka icyatuma iyi ndwara icika burundu cyangwa se ngo ikumirwe hakiri kare.



Nyuma yo gukora imashini ipima indwara ya kanseri (Cancer) mu byumweru bibiri gusa, ubu noneho habonetse akuma kabasha kuyipima mu masegonda 10 yonyine, umuntu agahita atangira gukurikiranwa mu maguru mashya.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Dailymail, avuga ko aka kuma gakoze nk’ikaramu kavumbuwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Texas bayobowe n’uwitwa Livia S.Eberlin aho bavuga ko kazajya gafasha umurwayi gukurikiranwa hakiri kare kuko indwara izaba yagaragaye mu buryo bworoshye.

Cancer

Mu masegonda 10 gusa aka kuma kabasha gupima Cancer

Aka kuma ngo gashyirwa ku murwayi ubundi kakarekura igitonyanga cy’amazi ku mubiri w’umuntu, mu masegonda macye gahita kagaragaza amagambo abiri ari yo (normal or cancer) bishatse kuvuga ko iyo uyirwaye kagaragaza nyine ko ufite uburwayi waba utayirwaye kakagaragaza ko uri muzima.

Ibi bintu ngo bizafasha cyane abaganga kuko ubundi byajyaga bigorana kumenya ko kanseri yashize mu mubiri w’umuntu aho bamubagaga igice kimwe bizeye ko yashizemo, hashira iminsi bakabaga ikindi ariko ngo aka kuma kazajya gafasha kureba niba kanseri yashize mu mubiri w’umuntu neza. Aba bashakashatsi bavuga ko igishimishije kurutaho aruko ko aka kuma kiswe MasSpec pen kizewe ku cyigero cya 96% kandi ngo kakaba kazatangira gukoreshwa mu mwaka utaha wa 2018

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND