Hababajintwali David ufite impano idasanzwe mu gutwara moto avuga ko aramutse abonye umuterankunga yayibyaza umusaruro agaserukira u Rwanda akajya guhatana na ba kabuhariwe gutwara moto ku mugabane w’i Burayi.
Hababajintwali ni umusore ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, akazi amazemo imyaka 3. Uretse kuba ayitwaraho abantu, Hababajintwali anafite impano idasanzwe yo gukoresha iki kinyabiziga ibintu bidasanzwe .
Muri 2010 nibwo yigishijwe gutwara moto, ibidasanzwe abikopera muri filime
Hababajintwali avuga ko nubwo kugeza ubu akora ibintu bidasanzwe akoresheje moto, ngo yayize nk’uko n’abandi bose bayiga, ibidasanzwe azi akajya abikopera muri filime.
Ati “Nakuze nkunda ibinyabiziga cyane, ahanini cyane cyane moto. Nagiye mbireba muri filime, nkumva ndabikunze, bituma nanjye ngenda nkora ubushakashatsi ku kinyabiziga cya moto. Byari muri 2010 nibwo umuntu yanyigishije gutwara moto bisanzwe, ndayimenya. Nayize nk’uko abandi bayiga ariko nyuma yaho maze kuyimenya nagiye ngerageza gushaka ubuvumbuzi bwo kuri Moto.”
Yongeyeho ati “ Hari ibyo nabonaga muri filime nkabyigana ariko nyuma yo kubimenya nkaba navumbura ikindi kijjya gusa n’icyo ugasanga nacyo ndagikoze na cyacyindi nakoperaga ugasanga nkimenye neza nk’uko nakibonye.”
David avuga ko muri filime yarebeyeho harimo iyitwa ’Hard target ‘, aho Jean Claude Van Damme uyikina yagenderaga mu mahembe ya moto ahagaze ari kurasa abo baba bahanganye. David avuga ko abikora neza cyane akagenda n’urugendo rurerure bitewe n’uko umuhanda umeze.
Aramutse abonye umuterankunga yajya guhatana ku mugabane w’i Burayi
Abajijwe gahunda afite mu rwego rwo kubyaza umusaruro impano ye, David yatangarije inyarwanda.com ko icyo abura ari umuterankunga.
Ati “ Mba nshaka kuyibyaza umusaruro ariko nkabura ubushobozi. Nk’ubu iyo mba mfite umuterankunga nari kuba narayibyaje umusaruro ariko iracyari hasi. Mbonye umuterankunga najya guhangana na bariya ba kabuhariwe b’i Burayi bakora amarushanwa yo gutwara moto, nanjye nibura ngaserukira igihugu cy’u Rwanda byaba ngombwa maze kuvayo cyangwa ntaranajyayo nkigisha abandi bagenzi banjye nabo bakabimenya. ”
Kugeza ubu David avuga ko amaze kumenya ibintu byinshi bidasanzwe yakoresha moto ariko akaba acyiga ibindi bishya kuburyo byiyongera umunsi ku wundi.
Utanywa inzoga n’itabi ngo ni we bimworohera kwigisha ubu buhanga budasanzwe bwo kuri moto
Ati “ Ibyo nkora bindi mu ntekerezo kuko nk’iyo nigishije umuntu ngira ibyo mwereka nkagira n’ibyo mubuza ariko biranyorohera iyo atanywa itabi n’inzoga kuko burya bigutera kuba wafata ibyo wigishijwe uko bitari. Ubu maze kwigisha abagera kuri 4 uretse ko hari n’abandi bagenda babikopera bakansaba amahugurwa gusa, ejo ugasanga barabikora neza kuko hari nk’abamotari bampamagara bati ibyo watubwiye twatangiye kubimenya.”
Hababajintwali Davd asanzwe ari umumotari
Ubwenge Imana yahaye abazungu ninabwo yahaye abirabura
Bimwe mu bibabaza David ngo ni uko Abanyarwanda badapfa kwemera umuntu ufite impano idasanzwe ahubwo bakemeza ko afite ibindi bintu bimukoresha.
Ati “ Abo nigisha mbigishiriza ubuntu ngira ngo ngaragaze ko impano indimo, ko ndetse ntabindi bintu binkoresha kuko hari nk’abavuga ko hari ibintu bidasanzwe binkoresha . Abanyarwanda iyo babonye ikintu kidasanzwe bumva ko ufite ibindi bigukoresha, nyamara wasanga ari umuzungu ugikoze bakacyemera ngo kuko ari umuzungu. Impano Imana yahaye abazungu ninayo yaduhaye nubwo kenshi na kenshi tutanganya ubushobozi ariko natwe dukize mu bitekerezo.”
Reba hano amashusho agaragaza impano idasanzwe ya Hababajintwali mu gutwara moto
TANGA IGITECYEREZO