RFL
Kigali

Hababajintwali ufite impano idasanzwe yo gutwara moto arashaka guhatana n’Abanyaburayi-VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:17/03/2016 18:25
15


Hababajintwali David ufite impano idasanzwe mu gutwara moto avuga ko aramutse abonye umuterankunga yayibyaza umusaruro agaserukira u Rwanda akajya guhatana na ba kabuhariwe gutwara moto ku mugabane w’i Burayi.



Hababajintwali ni umusore ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, akazi amazemo imyaka 3. Uretse kuba ayitwaraho abantu, Hababajintwali anafite impano idasanzwe yo gukoresha iki kinyabiziga ibintu bidasanzwe .

Muri 2010 nibwo yigishijwe gutwara moto, ibidasanzwe abikopera muri filime

Hababajintwali avuga ko nubwo kugeza ubu akora ibintu bidasanzwe akoresheje moto, ngo yayize nk’uko n’abandi bose bayiga, ibidasanzwe azi akajya abikopera muri filime.

Ati “Nakuze nkunda  ibinyabiziga  cyane, ahanini cyane cyane moto. Nagiye mbireba muri filime, nkumva ndabikunze, bituma nanjye ngenda nkora ubushakashatsi ku kinyabiziga cya moto. Byari muri 2010 nibwo umuntu yanyigishije  gutwara moto bisanzwe, ndayimenya. Nayize nk’uko abandi bayiga ariko nyuma yaho maze kuyimenya nagiye  ngerageza gushaka ubuvumbuzi  bwo kuri Moto.”

Yongeyeho ati “ Hari ibyo nabonaga muri filime nkabyigana ariko nyuma yo kubimenya nkaba navumbura ikindi kijjya gusa n’icyo ugasanga nacyo ndagikoze na cyacyindi nakoperaga ugasanga  nkimenye neza nk’uko nakibonye.”

David avuga ko muri filime yarebeyeho harimo iyitwa ’Hard target ‘, aho Jean Claude Van Damme uyikina yagenderaga mu mahembe ya moto ahagaze ari kurasa abo baba bahanganye. David avuga ko abikora neza cyane akagenda n’urugendo rurerure bitewe n’uko umuhanda umeze.

Aramutse abonye umuterankunga yajya guhatana ku mugabane w’i Burayi

Abajijwe gahunda afite mu rwego rwo kubyaza umusaruro impano ye, David yatangarije inyarwanda.com ko icyo abura ari umuterankunga.

Ati “ Mba nshaka kuyibyaza umusaruro ariko nkabura ubushobozi. Nk’ubu iyo mba mfite umuterankunga nari kuba narayibyaje umusaruro ariko iracyari hasi. Mbonye umuterankunga najya guhangana na bariya ba kabuhariwe b’i Burayi bakora amarushanwa yo gutwara moto, nanjye nibura ngaserukira igihugu cy’u Rwanda byaba ngombwa maze kuvayo cyangwa ntaranajyayo nkigisha abandi bagenzi banjye nabo bakabimenya. ”

Kugeza ubu David avuga ko amaze kumenya ibintu byinshi bidasanzwe yakoresha moto ariko akaba acyiga ibindi bishya kuburyo byiyongera umunsi ku wundi.

Utanywa inzoga n’itabi ngo ni we bimworohera kwigisha ubu buhanga budasanzwe bwo kuri moto

Ati “ Ibyo nkora bindi mu ntekerezo kuko nk’iyo nigishije umuntu ngira ibyo mwereka nkagira n’ibyo mubuza ariko biranyorohera  iyo atanywa itabi n’inzoga kuko burya bigutera kuba wafata ibyo wigishijwe uko bitari. Ubu maze kwigisha abagera kuri 4 uretse ko hari n’abandi bagenda babikopera bakansaba amahugurwa gusa, ejo ugasanga barabikora neza kuko  hari nk’abamotari  bampamagara bati ibyo watubwiye twatangiye kubimenya.”

David

Hababajintwali Davd asanzwe ari umumotari

Ubwenge Imana yahaye abazungu ninabwo yahaye abirabura

Bimwe mu bibabaza David ngo ni uko Abanyarwanda badapfa kwemera umuntu ufite impano idasanzwe ahubwo bakemeza ko afite ibindi bintu bimukoresha.

Ati “ Abo nigisha mbigishiriza ubuntu ngira ngo ngaragaze ko impano indimo, ko ndetse ntabindi bintu binkoresha kuko hari nk’abavuga ko hari ibintu bidasanzwe binkoresha . Abanyarwanda iyo babonye ikintu kidasanzwe bumva ko ufite ibindi bigukoresha, nyamara wasanga ari umuzungu ugikoze bakacyemera ngo kuko ari umuzungu. Impano Imana yahaye abazungu ninayo  yaduhaye nubwo kenshi na kenshi tutanganya ubushobozi ariko natwe dukize mu bitekerezo.”

Reba hano amashusho agaragaza impano idasanzwe  ya Hababajintwali mu gutwara moto







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • innocent 8 years ago
    Ariko mujye musobanura neza ibintu .inkunga akeneye niyo kugera iburayi ? Inkunga akeneye niyamafranga ? Inkunga akeneye nibwokoki. Mbese nukumumenyekanisha mubanyaburayi ? Mudusobanurire
  • Museveni James Mwanangu 8 years ago
    Yooo Biranejeje Kubona Ko Natwe Mubanyarwanda Twifitemo Abafite Impano Zidasanzwe. Imana Izamwugururire Amarembo Abone Abatera Nkunga. Gusa Na Minister ya Sport Yagira Icyo Igufashe. Ndetse N'Ubuvugizi. Courage Rwose Muvandi
  • Mugiraneza8 years ago
    Ahubwo uyu mu nigger nareba nabi azapfa.
  • Boofet8 years ago
    Kabisa uyu akwiye guterwa inkunga ntaho abandi baratubeshya wawuuuuuuuuuuuuuuu ararenze peeeeeeeeeeeee
  • niyitegeka emmanuel8 years ago
    Ibyo by'abanyaburayi nabe abyibagiwe ahubwo abanze ynebyekanishe hano nugihugu, yigishe abandi ubundi bategure uturshanwa duto duto bizagenda bikura bikura abone ageze aho yifuza
  • 8 years ago
    Kabisa akeneye inkunga
  • daddy sal8 years ago
    Ahubwo uyu mutype nakomeza kwishinga ibyo mu ma films arambabaje kabisa! Mu mafilms habamo ibyo bita Montage/Editing bituma amashusho amwe agaragara nk'aho ari ukuri (real) kandi atari byo. Natitonda azahasiga agatwe.
  • uwacla8 years ago
    sha courage Imana izagufashe ubone umuterankunga kbsa.uzabigeraho
  • Hubert8 years ago
    Uyu mujama ndashaka kumubona live....kuko ikigaragara uwakoze editing nawe yashyizeho ake tu! Cyangwa atweditingire na behind the scene
  • Elie8 years ago
    Uyu musore mubigaragara hari icyo ashoboye ahubwo akomeze rwose impano ye izagera kure gusa akwiye amahugurwa yamufasha kugira ubumenyi buhamye n'ubwitonzi mu byo akora kdi target yambere si iburayi ahubwo nahere iwabo gusa arashoboye . Mwakoze cyane
  • Claude 8 years ago
    Ujya impaka ambwire muhe nimeroye azamutumire mwibukeko ariwe wajyanaga namagare muri tour d rwanda
  • 8 years ago
    uyu ndamuzi vis a vis gusa nge narinziko akoreshwa nimyuka mibi kuko ibintu akora birarenze iyi vidio niyo kbs nge narumiwe gusa niba arimpano ye courage
  • orga paccy 8 years ago
    musore ndakuzi gusa nge narinziko akoreshwa nimyuka mibi siniyumvisha ibintu akora ko arimpano pe kuko biteye nubwoba gusa niba arimpano courage kbs
  • patrick8 years ago
    Uyu mujama ararenze njyewe naramubonye kabisa
  • gizo8 years ago
    uyu mutipe ndamuzi ntago ari montage ibyo akora ubona ko bimurimo kuko nge mubona burimunsi ari kudukorera udushya muri Cartier imana ibimufashemo





Inyarwanda BACKGROUND