RFL
Kigali

Gym, uburyo benshi bakoresha nabi bayobejwe n’ibyo babona kuri interineti

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/11/2018 16:15
1


Mu minsi ya none gym ni kimwe mu bintu biganwa na benshi. Abagana inzu zikorerwamo amasiporo akenshi usanga bagamije guta ibiro cyangwa se kugira ubuzima bwiza. Buri wese agira impamvu imujyanayo, ariko hari amakosa akunze gukorwa n’abajyayo, bityo ntibabashe kugera ku ntego yabajyanye.



Mu isi ya none usanga abantu bahangayikishijwe cyane n'uko bagaragara. Ibi byenyegezwa n'inkubiri y'imbuga nkoranyambaga na interineti benshi bashingiraho bahitamo uko bafata umubiri wabo. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nzu zabugenewe aho benshi bita muri gym ni kimwe mu bintu muri iki gihe byitabirwa na benshi. Gusa kubera iminsi ya none abantu bashakisha kwiga ibintu byose kuri interineti, hari abakurayo amakuru abayobya muri urwo rugendo rwo gukora siporo. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu by’ingenzi abantu bakunze kwibeshyaho iyo batangiye kujya muri gym.

Gupfa gutangira imyitozo nta kubanza kubonana n’inzobere

Aha turi kuvuga ku muntu ukora imyotozo agamije ikintu runaka kijyanye no guhindura umubiri. Niba wifuza kugabanya ibiro cyangwa izindi mpinduka zigaragarira inyuma, ni ngombwa cyane kubanza kureba umuntu w’inararibonye, yaba umuganga, umuntu wize ibya siporo (trainer). Uyu agufasha gusobanukirwa imyitozo yaba myiza kuri wowe akurikije uko umubiri wawe uteye. Niba umaze igihe kinini ujya muri gym ukabona nta mpinduka na mba uri kubona kandi ujyayo ugakora cyane, bishobora kuba biterwa n’uko nta buryo bwiza wasobanuriwe bwagufasha kugera kucyo ushaka hakurikijwe uko umubiri wawe uteye.

Guta ibiro ni 80% ibyo umuntu arya, gym ni 20% gusa

Ibyo umuntu ahitamo kurya bigira uruhare runini mu kuba wata ibiro cyangwa kubyongera. Kujya muri siporo ariko ntiwite kubyo urya, amasaha ubirira, ingano yabyo, bishobora gutuma ugenda ushaka kunanuka ahubwo wakora siporo ukabyibuha. Ikibazo ushobora gusanga giherereye mu bijyanye n’ibyo kurya, icyiza ni ukubanza kubaza umuganga cyangwa undi muntu wabyigiye akakubwira indyo nziza yagufasha guta ibiro cyangwa kubyongera, hanyuma n’imyitozo bikwiranye.

Kutagaruza imbaraga zitakarira mu myitozo ngororamubiri

Iyo ukoze imyitozo ngororamubiri hari imbaraga umubiri utakaza. N’ubwo waba ushaka kugabanya ibiro, gukora siporo ntugire ikintu ufata cyo kongera imbaraga ni amakosa. Ni byiza gufata icyo kurya cyangwa kunywa nyuma yo kuva mu myitozo, nibura nyuma y’iminota 20 kugeza ku isaha. Ushobora gutekereza ko byakushyibushya, ariko siko bimeze, ahubwo byasaba ko wirinda gufata ibyo kurya no kunywa byuzuyemo ibishobora kukubyibushya gusa.

Nta myitozo ibaho yongera cyangwa igabanya igice kimwe cy’umubiri

Ni kenshi ushobora kumva umuntu akora imyitozo agamije kugabanya agace kamwe ko ku mubiri cyangwa kukongera. Ibi ariko nta myitozo bigira yihariye, bisaba gusa kwita ku ndyo ufata, ubundi ugakora imyitozo ifasha umubiri wose muri rusange, iyaza ibinure ku buryo aho byibumbiye ari byinshi bihashira.

Ni byiza kudasuzugura imitsi mito yo mu mubiri

Akenshi siporo ikorwa hibandwa ku mitsi minini, nyamara udutsi duto natwo tuba dukeneye kugororwa. Ni ukuvuga nko kurambura amaboko, kunanura ijosi n’indi myitozo yoroheje ifasha ya mitsi mito nayo kugerwaho n’ubuzima bwiza. Ibi bigufasha kumererwa neza mu mubiri hose ndetse bikagufasha kugira imbaraga.

Guterura ibiremereye ntibituma umuntu ahinduka nk’abagabo

Hari ab’igitsina gore birinda guterura ibiremereye birinda kuba bakomera cyane bakamera nk’abagabo ariko ibi si ukuri. Guterura ibiremereye bituma imitsi ikomera ndetse n’imiterere y’umubiri wawe ikagaragara kurushaho.  Bigabanya ibinure mu mubiri kandi bikanakomeza amagufa, ni byiza kubiterura kugeza ku rugero rugufasha.

Gukora cyane imyitozo ku buryo umubiri unanirwa bikabije

Umubiri hari aho ugera ukaba wakoze imyitozo bihagije udakeneye kuharenza. Kunaniza umubiri cyane ukora imyotozo irenze urugero sibyo bizagufasha kugera ku ntego ufitiye umubiri wawe vuba. Kunanirwa cyane ku buryo nyuma ushobora kutabasha gukora izindi gahunda z’ubuzima busanzwe si byiza.

Gusiba cyane imyitozo, ubundi ugakora cyane igihe ugarukiye

Iyo ushaka impinduka runaka ku mubiri, si byiza gusiba imyitozo mu gihe wagennye kuko bishobora gutuma nta mpinduka ubona. Uko usiba usubira inyuma, kandi n’iyo wagaruka ugakora cyane, akenshi uba usanga nta mpinduka bizana kuko uba umeze nk’uri kujijisha umubiri wawe, ibi bishobora no gutuma wiyongera ibiro mu gihe kigufi.

Kugendera ku bandi

Kujya mu myitozo ugendeye kuri mugenzi wawe witeze ko ibyamugiriye akamaro nawe ariko bizagenda, ni rimwe mu makosa benshi bakunze gukora. Abantu ntibagira umubiri uteye kimwe, ari nabyo twavuzeho haruguru, ko ari byiza kureba umuganga cyangwa umuntu uzobereye iby’imyitozo (trainer) akagufasha kumenya ibyaba byiza ku mubiri wawe. Ikindi, abantu ntibashobora ibintu mu buryo bumwe, kuko runaka ashobora gukora imyitozo runaka ikomeye ntibivuze ko nawe ari ko bizagenda.

Src: Metropolitan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Abazungu nkaba bitezaho amabuno barangiza bakajya gym kugirango ibinure babateyeho bifate rero bakabeshya ko kujya gym bibahesha ikibuno hahhhh umuntu ukumva rwose nta soni afite zo kubeshya kuri tv ko yavanye ikibuno muri gym hahhhh





Inyarwanda BACKGROUND