RFL
Kigali

Gutakaza ibiro utabigizemo uruhare ngo bishobora kukuviramo indwara ya kanseri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/04/2018 12:39
0


Burya ngo kuba watakaza ibiro uko bwije n’uko bucyeye kandi wowe nta ruhare wabigizemo bishobora kuba bifite aho bihuriye no kuba warwara kanseri.



Ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru British journal of general practice byagaragaje ko gutakaza ibiro utabigizemo uruhare ari cyo kimenyetso cya kabiri kigaragaza ko ushobora kurwara kanseri.

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford bakoze ubusesenguzi ku bijyanye no guta ibiro ndetse na kanseri maze basanga gutakaza ibiro ntacyo wakoze ngo bigabanuke bishobora gutera kanseri zigera mu 10 zirimo iy’ibihaha, iy’urwagashya n’izindi nyinshi tutarondoye.

Muri ibi bisubizo, ngo byagaragaye ko abagore bari hejuru y’imyaka 60 bahuye n’ikibazo cyo kugabanuka kw’ibiro, baba bafite ibyago byo kurwara kanseri ku cyigero kingana na 6,7% mu gihe ku bagabo ari 14.2%.

Willie Hamilton, umwarimu muri kaminuza ya Exeter, avuga ko byagaragaye neza ko gutakaza ibiro bya hato na hato bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri nk'uko ubushakashatsi bwose bwakozwe bwabyerekanye.

Willie akomeza avuga ko mu gihe ubonye uri gutakaza ibiro uko bwije n’uko bucye kandi utarwaye ndetse nta n’uruhare wabigizemo, ni byiza kwihutira kujya kwa muganga vuba hashoboka.

Src: Topsante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND