RFL
Kigali

Gutabara umwana wari ugiye guhubuka mu igorofa byamuhesheje ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’akazi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/05/2018 21:48
2


Umusore witwa Mamoudou Gassama ukomoka muri Mali yabaga mu bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko kuri ubu yemerewe ubwenegihugu ndetse n’akazi. Ibi yabyemerewe nyuma y’igikorwa cy’ubutwari yakoze ubwo yatabaraga umwana wari hafi guhubuka mu igorofa rya kane.



Mu mashusho yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, umwana w’imyaka 4 yari hafi guhubuka mu igorofa rya kane, uyu musore w’imyaka 22 akaba yahise yurira vuba vuba agera aho uyu mwana ari amukura ayo yanaganaga abura gato ngo ahubuke. Uko aya mashusho yarushijeho gusakazwa mu bufaransa, uyu musore yamenywe na benshi kubera iki gikorwa kitapfa gukorwa n’ubonetse wese ndetse na perezidansi y’Ubufaransa ikaba yahise imutumizaho.

Image result for mamoudou gassama

Uyu musore yagiye gutabara uyu mwana mu gihe abaturanyi bari babuze uko bamukurura kubera uruzitiro rutandukanyije iyi miryango yombi

Yashimiwe na perezida w’ubufaransa Emmanuel  Macron wahise amwemerera ubwenegihugu bw’ubufaransa ndetse anemerewe akazi ko kuzimya inkongi (firefighter). Mu gushimira Gassama, Marcon yamwambitse umudali w’ubutwari ndetse n’umuyobozi w’agace kabereyemo iki gikorwa I Paris yashimiye cyane uyu musore.

Image result for mamoudou gassama

Yahawe ishimwe na perezidansi y'ubufaransa

Mamoudou avuga ko ibyo gutabara uyu mwana byabaye ubwo yitambukiraga akanyura ku bantu bashungereye bareba uwo mwana, nta no gutekereza ahita yurira vuba ngo amutabare. Avuga ko ubwo yamugeragaho, uyu mwana yari ari kurira cyane ndetse yakomeretse ku kirenge. Ababyeyi b’uyu mwana ntibari mu rugo ubwo ibi byabaga, nyina by’umkwihariko ntiyari mu mujyi wa Paris, ubuyobozi bukaba bwabajije se w’umwana iby’ubu burangare.

Uyu musore watabaye uyu mwana yageze mu bufaransa anyuze mu nzira zigoranye kuko yinjiye anyuze mu Nyanja aho yaje mu bwato.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Grace5 years ago
    Yoooh!!! Imana imwongere imigisha kandi ibi bige bitubera isomo ko dufite imana idukunda idutabara ibinyujije mubiremwa byayo
  • Reagan5 years ago
    Awww, Imana Ikomeze Imwongerere nukuri ldi azayemerere Imukoreshe amen! Iyi nkuru ndayikunze igaragaza ko Imana Ifite inzira nyinshi kurenza uko twibwira. Ibaze ahawe citizenship biciye muri president utari umuzi. God you are good and your timing is perfect!!





Inyarwanda BACKGROUND