RFL
Kigali

Gukubita umwana ku kibuno bimwangiza mu bwonko kugeza ashaje

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/07/2018 7:46
3


Gukubita abana ku kibuno byafatwaga nko kubahana ku bw’amakosa babaga bakoze ndetse bamwe bakanavuga ko ari bwo buryo bwiza bwo guhana umwana kuko ku kibuno ntacyo haba hatwaye ariko abahanga bavuga ko bibangiza cyane.



Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Texas Medical Branch ndetse bushyirwa ahagaragara mu kinyamakuru cyitwa Pediatric buvuga ko mu bantu 800 bakuze ariko bitwara nk’abakorewe ihohoterwa, byaturutse ku kuba barahanwaga ariko bagakubitwa cyane ku kibuno.

Jeff Temple wari uhagarariye ubu bushakashatsi, avuga ko uko umubyeyi akubita umwana ku kibuno ashaka ko ahindura imyitwarire, bimuremamo ikintu kibi cyane kivuga ko niba umuntu akubise umwana nka we cyangwa se undi arusha intege akamukubita ku kibuno aribwo ahinduka umuntu muzima.

Akomeza kandi avuga ko nta bushakashatsi bugaragaza ko gukubita umwana ku kibuno bituma yikosora ahubwo biramwangiza kurushaho ndetse akazabisazana.

Ibyo kandi byashimangiwe n’ubundi bushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Michigan aho buvuga ko abana bakubiswe cyane ku kibuno badukwaho n’umwuka wo gusuzugura ababyeyi babo, ntibisanga muri soyisete ahubwo usanga bitinya cyane, bakunda kugira ibibazo byo mu mutwe, bagira ibyiyumviro batatekerejeho.

Muri make twavuga ko gukubita umwana ku kibuno bimuremamo ibyo ababyeyi batifuzaga kumuremamo

Src: doctrissimo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ariko mujye mubanza mukore ubushakashatsi mubyo mwandika mureke gukoporora inkuru zabandi tutanahuje imico. tureke guhama abana rero? aba bazungu ntiwamenya ibyabo
  • opensouls5 years ago
    Aho kugaya iby' ubu bushakashatsi utarabukoze ahubwo wenda wajyenda ugasoma birushijeho ugasobanukirwa neza. iki ni ikintu kiza kuba babyanditse. Hari ibintu dukora harimo no kutamenya tukangiza ibindi byinshi. Please read!
  • Erin5 years ago
    Abantu bafite ubushakashatsi butandukanye. Hari nabavugako gukubita umwana ku kibuno aribyo bizima. Nanjye nibyo nshyigikira kuko niho hari safe ukuntu. Haruta kumaguru mu mbavu mu mugongo nahandi.





Inyarwanda BACKGROUND