RFL
Kigali

Gukora kinyamwuga akazi kanyu bibahesha ishema ubwanyu, Mukomeze- MINUSCA

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:31/05/2018 10:51
0


Kenneth Gruck,umuyobozi wungirirje w’ Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ingabo zibungabunga amahoro ku isi yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri République Centrafricaine,ariko abasaba kutirara



LONI yashimye abapolisi 16 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya République Centrafricaine mu mutwe w’ingabo za LONI zoherejwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu, MINUSCA. Aba bapolisi bambitswe imidari y’ishimwe na Kenneth Gluck, wungirije umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Loni wabashimiye imikorere myiza mu butumwa bw’amahoro, ariko anabasaba kutirara. Kenneth Gluck, yagize ati:

Imidari mwambitswe ni ishimwe ry’uko musohoza inshingano zanyu neza. Mukomeze iyo mikorere myiza; kandi ndahamya ndashidikanya ko abo mukorana baturuka mu bindi bihugu hari byinshi babigiraho. Gukora kinyamwuga akazi kanyu bibahesha ishema ubwanyu; bikanahesha ishema Igihugu cyanyu, MINUSCA ndetse n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange. Ndabashimira kandi uburyo mukorana neza na bagenzi banyu bakomoka mu bindi bihugu.


Kenneth Gluck umuyobozi wungirije w'umuryango w'abibumbye wihariye n'abapolisi b'u Rwanda

U Rwanda kugeza ubu rufite abapolisi 456 mu gihugu cya République Centrafricaine. U Rwanda rwatangiye kohereza Abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu mwaka wa 2014.

Colonel Philipe Garcia ushinzwe ibikorwa bya MINUSCA yambika umupolisi w'u Rwanda umudari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND