RFL
Kigali

Guhera uyu munsi tangira urye avoka n’umuneke ubudasiba urebe impinduka ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:31/08/2018 19:38
3


Imbuto ziri mu byo kurya bituma umubiri w’umuntu ugubwa neza ndetse uziriye wese aziryana akanyamuneza bitewe n’uburyohe ntagereranywa bwazo



Uretse ibyo gusa kandi, imbuto ni kimwe mu bintu bifasha umutima kugubwa neza by'umwihariko urubuto rw’umuneke ndetse na avocat kuko ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba muri kaminuza ya Alabama bwagaragaje ko urya izi mbuto buri munsi bifasha kurinda indwara y’umutima ndetse n’impyiko.

Ikindi nuko muri izi mbuto zombi habonekamo potassium ifasha umubiri kugubwa neza, iyo potassium yabuze mu mubiri rero umuntu ashobora kurwara zimwe mu ndwara zirimo za ndwara z’umutima ndetse n’impyiko twavuze haruguru bityo ubuzima bwe bukarushaho kujya mu kaga gakomeye.

Umuneke: Mu gace gato k’umuneke hashobora kubonekamo garama 100 za potassium, vitamin B6, C, uringaniza isukari mu maraso ndetse ugafasha impyiko kugubwa neza.

Avoka: Avoka nayo ikize ku bintu byinshi birimo:

  • Fibres : 54%
  • Folate : 41%
  • Vitamine C : 33%
  • Vitamine B6 : 26%
  • Vitamine K : 53%
  • Acide Pantothénique : 28%
  • Magnésium : 15%
  • Potassium : 28%

Ubushakashatsi rero bugaragaza ko uramutse ufashe gahunda yo kujya ufata umuneke umwe na avoka kuri buri funguro rya buri munsi warushaho kugira ubuzima bwiza kuruta ubwo ufite uyu munsi. Niba wifuza kugira ubuzima bwiza, ihate avoka n’umuneke buri munsi urabona impinduka ku buzima bwawe.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Evabro 5 years ago
    Yego murakoze kutugira inama Arko c ko mbona composition za avocado summation yazo irenze 100% ubwo Ntabwo mwarubeshye??
  • bahati mike2 years ago
    inama mutugiriye ni nziza cyane, njye ndayubahiriza, gusa si sinajyaga menya igihe cyo guta izo mbuto , nzifata kenshi mu gitondo cg igihe cyose numva nshonje nta rindi funguro riraboneka...
  • Ashura ndayizeye1 year ago
    Niyihe nama mwagira nkumuntu ufite canseri ya prostate ifu yikibuto cyavoka haricyo byamufashya??mufashye munsubize muzaba mukoze





Inyarwanda BACKGROUND