Imbuto ziri mu byo kurya bituma umubiri w’umuntu ugubwa neza ndetse uziriye wese aziryana akanyamuneza bitewe n’uburyohe ntagereranywa bwazo
Uretse ibyo gusa kandi, imbuto ni kimwe mu bintu bifasha umutima kugubwa neza by'umwihariko urubuto rw’umuneke ndetse na avocat kuko ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba muri kaminuza ya Alabama bwagaragaje ko urya izi mbuto buri munsi bifasha kurinda indwara y’umutima ndetse n’impyiko.
Ikindi nuko muri izi mbuto zombi habonekamo potassium ifasha umubiri kugubwa neza, iyo potassium yabuze mu mubiri rero umuntu ashobora kurwara zimwe mu ndwara zirimo za ndwara z’umutima ndetse n’impyiko twavuze haruguru bityo ubuzima bwe bukarushaho kujya mu kaga gakomeye.
Umuneke: Mu gace gato k’umuneke hashobora kubonekamo garama 100 za potassium, vitamin B6, C, uringaniza isukari mu maraso ndetse ugafasha impyiko kugubwa neza.
Avoka: Avoka nayo ikize ku bintu byinshi birimo:
Ubushakashatsi rero bugaragaza ko uramutse ufashe gahunda yo kujya ufata umuneke umwe na avoka kuri buri funguro rya buri munsi warushaho kugira ubuzima bwiza kuruta ubwo ufite uyu munsi. Niba wifuza kugira ubuzima bwiza, ihate avoka n’umuneke buri munsi urabona impinduka ku buzima bwawe.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO