RFL
Kigali

Guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ihurizo rikomeye-Polisi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:31/05/2018 18:29
0


Polisi y’u Rwanda ivuga ko bigoye cyane guhashya ihohotetwa rishingiye ku gitsina. Ariko se ko amategeko ahana iki cyaha ariho n’ubukangurambaga bukorwa kuki guhashya iri hohotera ari ihurizo?



Polisi y’igihugu ivuga ko imibare y'abana basambanywa cyangwa iy'abagore bafatwa ku ngufu ikomeje kuba minini. Imwe mu mpamvu ituma ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kidakemuka ni ukuba uwahohotewe aceceka ntatinyuke gutamaza uwamuhohoteye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko akenshi mu muryango, uwahohotewe ahitamo kwicecekera kubera ko nyir'ukumohohotera aba amurusha ubushobozi, haba mu rugo ugasanga ni we utunze umuryango. Iruhande rw’ubwoba bwo gutakaza aho gukura amaramuko Polisi y’igihugu ivuga ako rimwe na rimwe nyir'uguhohoterwa ahitamo kwanga akato ashobora guhabwa aramutse yemeye kwerura ku mugaragaro ibyamubayeho.

Benshi mu bagore cyangwa abakobwa bahohotewe bahitamo kuririra mu ibanga

Polisi ivuga ko igiteye impungenge ari uko ingaruka z'iri hohotera zitagarukira k'uwahohotewe gusa, ahubwo zigera ku muryango wose, kuri sosiyete yose cyane mu bukungu n'iterambere ry'igihugu. Ku rundi ruhande kandi iyo uwahohoteye adahanwe, byongera ibyago by'insubiracyaha maze n'abandi benshi bakaba bahohoterwa.

Abahohoterwa n'abo bashakanye kuri bo ni ikizira kwishyira hanze,"niko zubakwa"

Ariko se nta ngamba zishobora guhashya icyaha cy’ihohotera?

Ingamba polisi y’u Rwanda ivuga ko  igiye kurushaho gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku miryango ibanye nabi bifashishije gahunda z'amasibo, umugoroba w'abayeyi n'inteko z'abaturage bityo ibibazo bihari bigakemuka amazi atararenga inkombe.

 Image result for black woman beating a man

Nubwo bidakunze kugaragara ariko n'abagabo barahohoterwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND