Ubusanzwe gucana inyuma kw’abashakanye bisanzwe bifatwa nk’icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, ariko igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kirimo gukorwa, kiraganisha ku gufata gucana inyuma nko kutubahiriza amasezerano ariko ntibyitwe icyaha gihanwa n’amategeko.
Kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2016, Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, itangaza ko mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda biteganyijwe ko kizajya hanze mu minsi iri imbere kigasimbura icyari gisanzwe cyo mu mwaka wa 2012, hari bimwe bizakurwa ku rutonde rw’ibyaha bihanwa n’amategeko ya Leta y’u Rwanda.
Lambert Dushimimana ushinzwe ivugururwa ry’amategeko muri iyi Komisiyo, yatangarije abanyamakuru ko mu byaha bishobora gukurwa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, harimo n’icyaha cyo gucana inyuma kw’abashakanye byafatwaga nk’icyaha cy’ubusambanyi ndetse ubifatiwemo akabihanirwa, nyamara ngo ibi basanga bikwiye gufatwa nko kutubahiriza amasezerano abashakanye baba baragiranye bashyingiranwa, bikaba nk’uko n’ubusanzwe abantu babiri bashobora kugirana amasezerano umwe ntayubahirize.
Ingingo ya 244 mu gitabo gisanzwe cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda gikoreshwa kuva mu mwaka wa 2012, ivuga ko ubusambanyi ari imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranywe. Naho ingingo ya 245, yo ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubusambanyi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).
TANGA IGITECYEREZO