RFL
Kigali

Groupe Scolaire Officielle de Butare, akabuto kavuyemo igiti cy’inganzamarumbo mu burezi mu Rwanda- TWAYISUYE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/05/2017 13:41
21


Iki kigo gikunze kwitwa Indatwa n’Inkesha ni cyo kigo cya mbere cyabayeho mu Rwanda cyatangaga uburezi ku benegihugu bo mu Rwanda ndetse no ku bandi bo mu Burundi no mu gace ka Kivu. Iki kigo cyabaye intangiriro y’uburezi mu Rwanda, nk’akabuto gato gaterwa kakavamo igiti kinini cy’inganzamarumbo.



Iki kigo giherereye mu Ntara y’amajyepfo, akarere ka Huye mu murenge wa Ngoma. Ni muri metero nke uvuye ku muhanda ugana kuri Kaminuza y’u Rwanda. Twasuye iki kigo twakirwa n’umuyobozi wacyo Padiri Celestin Rwirangira waduciriyemo mu ncamake iby’iki kigo amaze imyaka 8 ayobora.

GSOB

Padiri Celestin Rwirangira, umuyobozi wa Groupe Scolaire Officielle de Butare, ni we wasimbuye padiri Kayumba Emmanuel nyuma y'uko yitabye Imana amazeyo imyaka 14

Nk’uko Padiri Celestin Rwirangira yabitubwiye, Groupe Scolaire Officielle de Butare ni ishuri rya leta ryatangiye mu 1929 ryubatswe na leta mbiligi yariho icyo gihe mu Rwanda. Ryatangiye rigamije kwigisha abanyarwanda, abarundi n’abatuye mu gace ka Kivu, ni ukuvuga kamwe mu duce duherereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu. Icyo gihe ryayoborwaga n’abafurere b’abashariti (b’urukundo) [Freres de la charite], ryizwemo n’abarundi kugeza mu 1962.

GSOB

Aba ni abafurere b'abashariti ba mbere bayoboye iki kigo bari kumwe n'umwami Leopord III w'Ububiligi, ni uwo wambaye kositimu, uwo mugore uri ku ifoto akaba umugore we umwamikazi Astrid

Abanyeshuri bigaga muri iri shuri bagombaga gukorera igihugu mu nzego zose ari nayo mpamvu iri shuri ryari rifite amashami y’ingeri zose arimo imiyoborere, amategeko, icungamutungo, inderabarezi rusange, ubuvuzi n’ibindi bitandukanye. Ababiligi bifuzaga ko ubuzima bwose bw’igihugu bwibona muri iryo shuri ndetse n’abashefu ba mbere babashije gukandagira mu ishuri bose bize mu Ndatwa.

Uretse ibyo gusa, iri shuri ryareze benshi mu ntiti zifitiye igihugu akamaro mu nzego zose, bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’igihugu bize muri iri shuri twabwiwe na Padiri Celestin harimo Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa ndetse na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi.

Ubwo u Rwanda rwahuraga na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iri shuri naryo byarigizeho ingaruka ndetse abantu benshi ngo barihungiyemo muri icyo gihe, abafurere bariyoboraga bahise bahunga. Nyuma ya Jenoside, leta yasabye diyosezi ya Butare gufata ubuyobozi bw’iri shuri. Mu 1995 ryongera gufungura imiryango riyobowe na Padiri Kayumba Emmanuel wavuye kuri ubu buyobozi ari uko atabarutse azize uburwayi mu 2009. Iri shuri rikunzwe kwibeshywaho aho abantu barifata nk’irya kiliziya rifashwa na leta nk’uko bimeze kuri byinshi mu bigo biyoborwa n’abihayimana ariko iri shuri ryo ni irya leta riyoborwa na kiliziya.

Kugeza ubu iri shuri rifite amashami y’ubumenyi gusa (sciences) ari yo:

O Level: Icyiciro Rusange

PCM: Ubugenge- Ubutabire- Imibare (Physics, Chemistry, Mathematics)

PCB: Ubugenge- Ubutabire- Ubumenyamuntu (Physics, Chemistry, Biology)

BCG: Ubumenyamuntu- Ubutabire- Ubumenyi bw’isi (Biology, Chemistry, Geograpghy)

Celestin Rwirangira yatubwiye ko abanyeshuri bose batsinda 100% yaba abo mu cyiciro rusange n’abiga mu cyiciro cyisumbuyeho ndetse ngo nta munyeshuri wiga muri iki kigo ubura amahirwe yo kwiga muri kaminuza ya leta kuko bose bahabwa buruse na leta kubera amanota. Ibi biza byiyongera ku kuba hari n’abanyeshuri benshi bava muri iki kigo bahita bakomereza muri za kaminuza zikomeye zo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Twagize amatsiko yo kumenya abana bemererwa kwiga muri iki kigo amanota bagomba kuba bafite, batubwira ko mu cyiciro rusange ari hagati y’amanota 5 na 10 naho mu cyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye ngo ntibarenza amanota 16, ibi bikagaragaza ko iki kigo gifata abana b’abahanga gusa ari nabyo byoroshya itsinda ryabo.

Undi mwihariko iri shuri rifite ni uko ritanga amasomo y’ururimi rw'igishinwa ndetse ngo ubu hari n’abanyeshuri bamaze kukimenya ku buryo bajya no mu marushanwa y’iby’ubumenyi mu Bushinwa. Ibi kandi byoroshya amahirwe y’abana bahiga yo kubona kaminuza zo mu bushinwa biboroheye.

GSOB

Iri shuri rifite imidali myinshi mu mikino ya karate n'imikino ngororamubiri ariko rizwi cyane mu mukino wa Volleyball

Uretse iby’imyigishirize, iri shuri rifite ikipe ikomeye mu mukino wa volleyball ku buryo mu cyiciro cya 2 iri ku mwanya wa mbere ndetse hari abakinnyi benshi babigize umwuga bavuye muri iyi kipe ubu bakaba bakina mu makipe yo hanze y’igihugu, Padiri Celestin yatubwiyemo Mahoro Yvan ukina mu Burusiya, Nelson Murangwa uri muri Finland na Sibomana Placide uzwi nka Madison ukina muri Qatar. Iri shuri kandi mu rwego rw’umuco rifite itorero ribyina Kinyarwanda rikomeye mu rwego rw’amashuri yisumbuye ku buryo ryihariye ibikombe 5 mu myaka ikurikiranye. Nta wakwirengagiza kuvuga ko iri shuri ryagize amahirwe yo guhabwa aho gukorera siporo yo koga (natation-swimming) aho nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame ari we watanze iyo nkunga yo kubaka piscine abanyeshuri bigiramo koga.

GSOB

GSOB

GSOB

Ibiro by'umuyobozi birimo ibihembo byinshi byagiye byegukanwa n'abanyeshuri

Padiri Celestin Rwirangira yaje kuyobora Groupe Scolaire Officielle de Butare avuye muri College du Christ Roi y’i Nyanza, yatubwiye ko ubu muri iki kigo habarurwa abanyeshuri 1105, uyu mubare ukaba ari muto ugereranije n’imyaka yabanje bitewe n’uko amashuri muri rusange yiyongereye mu gihugu ndetse ngo kugira abanyeshuri baringaniye byoroshya akazi ko kubaha uburere n’ubumenyi baba baje gushaka muri iki kigo.

Tumubajije ibijyanye n’uko iki kigo gifite inyubako za kera kandi zimwe na zimwe muri zo zikaba zishaje cyane, Celestin Rwirangira yatubwiye ko kuvugurura imyubakire kiri muri bimwe mu bizitabwaho mu mishinga iri imbere, dore ko mu myaka 12 gusa iki kigo kizaba cyizihiza Yubile y’imyaka 100.

Reba iri shuri mu mafoto:

GSOB

Ugitunguka mu marembo y'iki kigo

GSOB

Kuri za Laboratwari

GSOB

GSOB

Iyi foto ifatiwe imbere y'amashuri, hakurya iyi nyubako ihari ni icumbi ry'abahungu yitwa Kigoma, twabwiwe ko ari yo nzu igerekeranye yabayeho bwa mbere mu Rwanda

GSOB

GSOB

Umuntu wize muri iri shuri ntiyakwibagirwa Kigoma

GSOB

GSOB

Iyi nyubako iri hakurya y'ibibuga yahoze ari icumbi ry'abahungu ariko kubera ko abanyeshuri bagabanutse yitorezwamo n'itorero ribyina kinyarwanda

GSOB

GSOB

Inzira imanuka igana aho abanyeshuri bafatira amafunguro

GSOB

Iyi ni inzu y'imyidagaduro

GSOB

Imbere ni uku hameze, izi nyubako bigaragara ko zishaje

GSOB

GSOB

GSOB

Mu busitani

GSOB

GSOB

GSOB

Iri shuri rifite aho abanyeshuri bogera

GSOB

Iyo uhagaze mu marembo y'iki kigo uba witegeye isoko rishya ry'umujyi wa Huye

GSOB

GSOB

Groupe Officielle de Butare ituranye n'ishuri rya HVP Gatagara

GSOB

Mu rundi ruhande hari Cathedrale ya Butare

Amafoto: Abayo Sabin/Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Roger6 years ago
    Murakoze, cyane kutwibutsa aho twarerewe.....Indatwa zose aho turi twagaragaje itandukaniro.....abize muri groupe na nubu ishema turarigendana!
  • Mimi6 years ago
    Ese baba bagira mïtre nageur??? Uwigisha abana koga? Kuko hari abana cyane cyane abatangizi baba bafite amashyushyu yo koga ariko muby'ukuri batarabimenya neza. Byaba byiza bamugize byarinda impanuka zaturuka mu buhubutsi bw'abana. Murakoze ni heza
  • Jeanne6 years ago
    Ntabwo nakwibagirwa urwunge kabisa rwaratureze kandi twabaye abantu b'abagabo. Ahubwo se nta alumni ihari buriya ihuza abaharangije ra?
  • 6 years ago
    Umuswa wikibi umuhanga wikiza ,umuhanga Eliza umuswa wikibi MBA Canada ako groupe yarandeze RIP kayumba
  • sir dr professor patrick nemeyimana6 years ago
    Oooooh unkumbuje indatwa.mbega heeza.muharanire ishema ry'indatwa.
  • Safi6 years ago
    Sha murahanyibukije nukuntu banyirukany? gsa nihez narinahakunze cnne gsa kubwamahirwe macye sinahakomereza kubwa mafuti nangiraga munsuhuriz prof: Richard watwingishag Biology s4 PCB nabana twiganye harimo Mutoni, Clombe, Nicole ,Samatha nabandi banyibuka ingihe baftana 4ne hagahta banyirukana gusa baringisha sanna ndabakunda ....
  • Peter MUSHATSI6 years ago
    Lord I miss my school kera hacyitwa GSOB Indatwa!
  • Jonathan6 years ago
    Murakoze kudusangiza amakuru n'amateka y'iki kigo,uwahanyuze wese aba yumva afite ishema ryo kwitwa Indatwa(ku bahungu) cg Inkesha (ku bakobwa).Hari akantu twagiraga kavuga ngo s'instruire pour mieux servir,kafashije benshi mu nshingano zabo.
  • Sadou6 years ago
    Best high school ever in Rwanda , Padiri kayumba yari umubyeyi may he rest in Peace, yakundaga abanyeshuri pee. Yazaga Muri dortoire twanze kuryama twamubona tukirukira mu buriri bamwitaga "Ingagi" Will never forget the first time I saw Titanic and Romeo and Juliet yari group scholaire de Butare zigisohoka. Twarigaga cyane but he made sure we also had fun music day Muri courtyard volley ball with the club lightening nayo yari hatari. If we complain about the food he made sure there is a change for the next day. Good memories best boarding school in Rwanda!
  • Emelyne6 years ago
    Icyo bita nostalgie!! Mbonye refé nibuka kabavu, agaci k'ama qualité hhhhh, Indatwa disi!!
  • Gogo6 years ago
    @Sadou,padiri Kayumba bamwitaga "ingwe y'umweru"may his soul rest in peace!nanjye bankumbuje ishuri ryiza ryandeze
  • Richard aka Dj Math6 years ago
    Ndahakumbuye Samiyonga ,Europe etc........,Jyenda GSOB ubaye ubukombe !
  • etienne6 years ago
    Iyo dortoir babyiniramo abayiraragamo bayitaga chicago ni naho harayemo aba star nka karekezi olivier, Djuma, Abdoul w'umusifuzi agikina muri Mukura, nabandi babaye abahanzi ikurikiyeho yitwaga Miami indi ikitwa Los Angeles niho twararaga 1998 hakiba ba animateurs babiri b'abanyamulenge bitwaga Kidomoro wagiye muri college Inyemeramihigo na mukuru we bakanira kubi. Iyo salle twayirebeyemo CAN 1998 RDC yishyura ibitego 3 yari yatsinzwe na Bourkinafaso na ma films menchi buri vendredi na samedi n'abatereta bafashe inguni. Mwibagiwe kuvuga ko hize nabana ba Colonel Rwahama aribo Tom na Rwahama Jean Claude ushinzwe gucura Impunzi muri MIDIMAR na bana ba Bihira nyiri Horizon. Ese ko mutasuye ahahoze cantine na terrain ya foot ko byaha hoze. Reka nsuhuze abo twiganye muri Bio Chimie Nathalie Furere Umuhoza, Eric, Janvier, Stany, Mireille, Letitia, Piensia, Jean Claude, Clement,Frida, Gisele, Kabaka,Alice, Yvonne,Olive, Marjorie Devos et c
  • Mutabazi6 years ago
    Abaswa b'ikibi, abahanga b'ikiza Imyaka itandatu nahamaze murayinyibukije yose, promotion 2006 - 2011 mwese ndabasuhuje , GSOB ni ubukombe uwavuga ibyayo bwakwira bugacya, I miss ibihinde twarebaga ku cyumweru, n'imingara ya Saturday hahaha, agaca k'iquarite n'akabenzi nta biryo bizabisimbura, iguma, imbeba, amashyimbo, akabase , amagati, white, nyamiyonga , europe, vulugusi, passport, .... mbega amazina
  • Jeje6 years ago
    Yoooo mu rwunge murahankumbuje,hello kuri generation yarangije muri 2001.Turi indatwa na n'uyu munsi tubikesha gukanira kwa Padiri Kayumba,may his soul RIP.Uwavuze abana ba Rwahama hizeyo Bob,Chouchou na Nyakwigendera Tom uriya Rwahama wo muri MIDIMAR I doubt ko ari umwana wa Colonel ubanza ari gusa kwamazina.Abahize nyuma muzatubwire imvo n'imvano y'inkesha.Merci
  • Munezero Providence6 years ago
    Iri shuri ryacu rwose ryahoze ryigamo intiti ,none ndanezerewe KO nabarumuna bacu babikomeje biranezereje caaane. Indatwa n' inkesha KOMERA
  • 6 years ago
    yeweeeeeee GSOB disiiii muradukumbujeeee bikomeye
  • Kenzo5 years ago
    Gsob disi, munyibukije football ya i Wawa. S'instruire pour mieux servir. C'est tout.
  • ngabo evy5 years ago
    Yoooo ndumva nakomeza gusubiramo gusoma iyi nkuru murakoze cyane@inyarwanda kudukumbuz iwacu mundatwa
  • Pac5 years ago
    @Etienne.Uwo mukobwa wotwa Piensia uwamunyereka.Umugabo w'umu zaïroi witwa physicien yahoraga amutubwira ngo:Elle etait une fille avec F majuscule!Nibagende bariya bagabo b'i Congo nabo batumaga ibintu biryoha.





Inyarwanda BACKGROUND