RFL
Kigali

Gitega: Umuryango wimutse mu nzu urugo rukaba itongo uvugako uhunga amagini yawuteraga,Polisi yahishuye icyabiteraga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2015 13:49
4


Nyuma y’inkuru yasakajwe henshi y’abavugaga ko baterwaga n’amagini akabatwarira ibintu abigurutsa mu kirere ndetse nyuma akaza ngo kubatwikira inzu, umuryango wabaga muri iyo nzu wahise wimuka uhunga ayo magini ariko inzego z’ibanze n’iz’umutekano ziremeza neza ko atari amagini nubwo iperereza rigikomeje.



Mu Mpera za Gashyantare 2015 mu rugo rw’uwitwa Niyoyita Hussein utuye mu kagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega muri Kigali, havuzwe cyane inkuru y’uko urugo rwe ruterwa n’amagini (amashitani) akagurutsa ibintu mu kirere bivuye mu nzu bikagwa ku rundi rugo bahana imbibi gusa iby’aya magini ntibivugwaho rumwe n’abo twaganiriye barimo n’abayobozi mu nzego za Leta.

amagini

Bimwe mu bikoresho byo kwa Hussein ngo byagurutswaga n'amagini bikagwa hejuru y'urugo baturanye

Abaturage bamwe baganiriye na inyarwanda.com bavuga ko iyi nzu irimo ibintu (amagini)ari nabyo bibatera. Hari abandi bavuga ko amagini yateraga urwo rugo yoherezwaga n’umusore w’umutanzaniya wabenzwe n’umukobwa wo muri urwo rugo rwa Hussein.

amagini

Uyu we yahamirije inyarwanda.com ko yibonegara n'amaso ye ibintu biguruka hejuru y'inzu/Foto Ngabo L

Pelajiya Umutoni Uwitonze uvuga ko ari umunyamasengesho watumwe n’Imana kuri urwo rugo, yatangaje ko icyateye izo mbaraga z’ikuzimu gutera urugo rwa Hussein ari ukugirango abo muri iyo nzu bakizwe bave mu basilamu,ubutumwa yahawe ngo yabugejeje kuri nyirabwo.

Pelajiya

Pelajia Umutoni ahamya ko ari umunyamasengesho watumwe n'Imana kuburira abo kwa Hussein ngo bihane

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2015 ubwo inyarwanda.com twageraga kuri uru rugo ruherereye hafi y’umusigiti wa ONATRACOM mu mudugudu w’Umucyo,Akagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega muri Nyarugenge, twasanze iyi nzu yarabaye itongo ba nyirayo barahunze ibyo bo bavuga ko ari amagini.

amagini

Aba bana nibo twinjiranye muri iyo nzu,dusanga irangaye kuva ku gipangu kugera mu byumba kandi nta bantu bayibamo,ukwezi kuri hafi kuzura/Foto Ngabo L

Abaturage twaganiriye nabo badutangarije ko hashize igihe nta muntu uba muri iyo nzu gusa ngo ntibibabuza kuhagenda kuko bahamya ko iby’amagini byarangiye kera. Nubwo muri iyi minsi bavuga ko bafite umutekano uhagije, bamwe mubo twaganiriye harimo Mama Leonce babwiye inyarwanda.com ko biboneraga ibintu mu kirere bigurutswa n’amagini binyujijwe mu mwenge mugari uri ahagana ku igisenge cy’inzu.

amagini

Inyarwanda.com twazengurutse iyi nzu dusanga nta bantu bayibamo yarabaye itongo/Foto Ngabo

Inyarwanda.com twaganiriye na Musafiri Hamad umuyobozi w’umudugudu w’umucyo aho urugo bivugwa ko rwatewe n’amagini rubarurirwa, ahakana amakuru y’uko haba hari gushakishwa umuntu wakwibera muri iyo nzu ku buntu ni ukuvuga atishyura ubukode kugirango idakomeza kuba itongo.

Musafire yabwiye Inyarwanda ko ubuyobozi aribwo bwimuye ababaga muri iyo nzu kuko ikibazo cyabo ngo cyatezaga umutekano muke ndetse ngo n’abimuwe barabyishimiye,ubu Niyoyita Hussein akaba yibera k’umuhungu we i Nyamirambo mu Nyakabanda.

amagini

Niyoyita Hussein yasize urugo rwe yigira k'umuhungu we ahunga amagini bikaba bivugwa ko ari gusaba Leta icumbi

Kuki nta bajuru barafatirwa kuri iyo nzu ya Hussein bivugwa ko yaterwaga n’amagini?

Ushobora kwibaza impamvu, uru rugo rudasurwa na benengango mu gihe nta muntu numwe urubamo kandi ako gace ka Biryogo kavugwamo amabandi menshi.

Abaturage twaganiriye nabo bavuga ko abajura bashobora kuba bahatinya cyane kubera amagini ariko Musafiri Hamad uyobora uyu mudugudu atubwira ko bahaye amabwiriza inkeragutabara n’abanyerondo ko bahibanda cyane mu kuhacungira umutekano gusa nawe yemeje ko wasanga n’abajura bahatinya kubera amagini yahavuzwe.

amagini

Abajura bavugwa mu Biryogo na Gitega nta numwe urahangara iyi Antene yo kwa Hussein kimwe n'ibindi bikoresho/Foto Ngabo L

Kuba hari amakuru avuga ko umuryango wa Niyoyita Hussein wandikiye ubuyobozi bwa Leta usaba Leta icumbi mu kimbo cyo gucumbika, Olivier Hakizayezu uyobora akagari ka Kinyange yabwiye inyarwanda.com ko ataribyo ahubwo ko ibaruwa(anafite mu biro bye) ya Hussein yanditswe kuwa 18 Werurwe yandikira ubuyobozi bwa Akarere(Nyarugenge) yasabaga inkunga y’ibikoresho byo mu rugo nka matela,... byangiritse ubwo inzu ye yashyaga.

amagini

Ibikoresho byo mu nzu ya Hussein byaje kwibasirwa n'inkongi y'umuriro,bivugwa ko intandaro ari amagini

Olivier Hitayezu ati  “Ntabwo ari ubuyobozi bwabimuye kuko baramutse ari abayobozi babimuye bari kugira aho bamwereka ho kuba ariko yigiriye k’umuhungu we. Nta nubwo Hussein yigeze atwandikira asaba kugaruka mu nzu ye ahubwo icyo yasabye ni ubufasha ku bikoresho bye byangiritse ubwo inzu yashyaga

Abajijwe icyaba cyarateye iyo nkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Niyoyita Hussein mu gihe hari abavuga ko nabyo byatewe n’amagini, Hakizayezu Olivier yadusubije ko atakwemeza ko ari amagini mu gihe iperereza rigikorwa gusa ngo Polisi yaje gusanga byaraturutse ku nsinga z’amashanyarazi zari zifite ikibazo.

Ese koko amagini niyo yatwaraga mu kirere ibintu birimo ibikoresho byo mu gikoni akabijyana mu rugo rw’abaturanyi?

Nkurunziza Idrissa umuyobozi w’umurenge wa Gitega mu nkuru y’ubushize yatangaje ko basanze aba baturage ari bo bateruraga ibi bintu bakabijyana mu baturanyi, ariko ko hagishakishwa neza uwabikoraga ngo abihanirwe kuko nyuma yo gufata umwanzuro wo gufunga abayobozi b’izi ngo ebyiri bakamara iminsi ibiri kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, ikibazo cyahise kirangira.

amagini

Abaturanyi ba Hussein baganiriye na inyarwanda.com bahamya ko amagini atabateye ubwoba kuko nta mubano bafitanye nayo/Foto Ngabo

Ku bivugwa ko Polisi ariyo yimuye abo mu rugo rwa Niyoyita Hussein kubwo kubungabunga umutekano w’abaturanyi be,twaganiriye n’umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt Mbabazi Modeste.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe 2015, Supt Mbabazi Modeste umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko atari Polisi yabimuye ndetse ko n’ibyo by’amagini Polisi itabyemera kuko intandaro y’ibyabaye atari amagini ahubwo byatewe n’amakimbirane yari mu miryango baturanye.

Afande Modeste

 Supt Mbabazi Modeste umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko atari amagini yateraga kwa Hussein

Supt Mbabazi Modeste ati “Ni ibinyoma (si twe twamwimuye) kuko nyuma yaho (Iby’amagini bikimara kuvugwa)natwe twasanze yarimutse(Hussein) kandi ni uburenganzira bwe. Iby’amagini twe ntitubyemera ahubwo ni amakimbirane afitanye n'imiryango baturanye ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze burabizi.”

Reba video twafashe mu minsi ishize ubwo amakuru yacicikanaga ko muri uru rugo amagini yaciye ibintu

Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Neza9 years ago
    Muratubeshye pe!
  • uwera9 years ago
    Ubwose uwo mupolisi avuze iki mwe muzi ikinyarwanda ra?ngo si amajini.ahubwo biterwa namakimbirane?ibyose bivuga iki?nonese ayo makimbirane niyo aterura ibintu akabitwara?kuduconfuzinga ngo mutahe
  • mukandayisena nadia9 years ago
    ibintunkibyo wabyemera ute kobaviga ibimtobitamdukanye rekaditegereze iperereza riramjyiire nibo tuzamemya ikuri gukomeza kuvuga sibiza gusa nayobera kumugano wapadiri
  • acia9 years ago
    uwomupolisi aratangaje mwipererezarye ese nuko barikora da ese KO atafashe abatezaga umutekano Mike nimba koko arabo bari bafitanye ikibazo namajyini turabihamya





Inyarwanda BACKGROUND