Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2015 nibwo umwanditsi akaba n’umushakashatsi Nizeyimana Innocent, yamurikiye abanya Gicumbi igitabo cye (Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo) kivuga ku mateka y’u Rwanda, ubuyobozi bw’akarere bwishimira cyane icyo gitabo, busaba urubyiruko gufatira urugero ku mwanditsi wacyo.
Mvuyekure Alexandre Umuyobozi mukuru wa akarerere ka gicumbi yavuze ko ari wo mwanya wo kumenya amateka yaranze u Rwanda mu bihe by’ubukoroni na nyuma yaho akaba yasabye abaturage bo mu karere ka Gicumbi kugitunga bakagisoma kuko ngo aricyiza kandi gifitemo amasomo azabafasha mu iterambere ry’ighugu cyabo. Yagize ati:’ Iki gitabo ndacyemeye kabisa gifite amasomo azafasha abaturage bo mu karere ka Gicumbi nkaba nabasaba ko bagitunga bakagisoma’’.
Meya Mvuyekure Alexandre yakomeje asaba urubyiruko ko nabo bangomba kugira umuco wo gusoma amateka y’igihugu cyabo bagafatira urugero kuri uyu mwanditsi Nizeyimana Innocent akaba n’umushakashatsi ko nabo bazamwigiraho bakandika ku mateka yabo yaranze igihugu cyabibarutse.
Meya w'Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yakebuye urubyiruko gusoma no kwandika amateka y'igihugu cyabo
Munyeshyaka Patrice umwe mu rubyiruko rwitabiriye imurikwa ry’igitabo(Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo) mu karere ka Gicumbi yavuzeko ari amahirwe kuba babonye icyo gitabo kuko kizabafasha kumenya amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko ababyeyi nabo bafite uruhare mu kwigisha abana umuco n’amateka kandi yasabye nabana ko bazasaba ababyeyi babo kuzakigura kuko ngo we asanga urubyiruko rwubungubu rwibanda kureba amafilme aho gusoma ibitabo. Yagize ati:’’icyi ni igitabo kije gikenewe kuko kizadufasha kumenya amateka y’igihugu cyacu.’’
Gakwandi Ange umwe mu rubyiruko rwagiriwe ubuntu bwo kubona kuri icyo gitabo akaba yanabashije kwitabira imurikwa ryacyo muri Gicumbi, yavuze ko aribyiza kuba babasha gusoma ibitabo byanditswe n’abanyarwanda. Akomeza avuga ko iki gitabo gikwiye guhera hasi mu mashuri mato kuko ngo abana bazakura bazi neza amateka y’u Rwanda.
Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry'iki gitabo cya Nizeyimana, bishimye cyane kubwa byinshi bungukiyemo
Innocent Nizeyimana umwanditsi akaba n’umushakashatsi ari nawe wanditse icyo gitabo (Ubumwe bw’abanyarwanda mu mateka yabo) yavuzeko byamugoye kucyandika aho yagiye ahura nabamusubiza inyuma bamuca intege ariko ngowe ntiyabahaye umwanya bityo akaba yarageze ku ntego ye yo kugaragaza amateka n’ubukoroni byaranze u Rwanda akaba yasabye ababyeyi ,urubyiruko na leta kugeza icyo gitabo mu masomero no mu mashuri bityo abana bakabasha kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda.
Yagize ati:’’Mukwandika iki gitabo byarangoye kuko banshaga intege ngo abanditsi ni benshi ariko sinabahaye umwanya kugeza nsoje none kiri ku isoko ariko nifuzaga ko ababyeyi,abana na leta ko bagisoma byumwihariko leta ikakigeza mumasomero makuru yo mu gihugu no mu mashuri abana bakakibona byoroshye.’’
Umwanditsi Nizeyimana Innocent arasaba Leta ko igitabo cye cyagezwa mu bigo by'amashuri n'amasomero akomeye
Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo aba Senateri basomye iki gitabo cya Nizeyimana Innocent, batangaje ko bagiye gukora ubuvugizi, kikajyanwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Bamwe mu bagisomye bifuza ko abakiri urubyiruko bagisoma nabo bakamenya amateka y'u Rwanda yanditswe n'abanyarwanda bagenzi babo atari abanyamahanga kuko akenshi bandika ibyo batiboneye n'amaso yabo, bakaba banahimba.
TANGA IGITECYEREZO