Umurambo wa Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye washyizwe mu nyubako yakira inama mpuzamahanga muri Ghana, kugira ngo abaturage b'iki gihugu bashobore kumusezeraho bwa nyuma.
Biteganijwe ko abanya-Ghana basezera kuri Annan bwa nyuma babikora hagati ya Saa Yine na Saa Kumi z'amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT. Usibye abanya-Ghana ariko n'abahagarariye ibihugu byabo muri Ghana, abategetsi batandukanye, abayobozi gakondo n'abandi banyacyubahiro na bo bazasezera ku murambo wa Annan.
Kofi Annan yari atuye mu Busuwisi
Kofi Annan, Umunyafurika wa mbere wo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara muri Ghana wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU, yitabye Imana ku itariki ya 18 y'ukwezi gushize kwa munani afite imyaka 80 y'amavuko nyuma yo kurwara igihe gito.
BBC
TANGA IGITECYEREZO