RFL
Kigali

Ghana: Basezeye bwa nyuma ku murambo wa Kofi Annan

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/09/2018 16:46
1


Umurambo wa Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye washyizwe mu nyubako yakira inama mpuzamahanga muri Ghana, kugira ngo abaturage b'iki gihugu bashobore kumusezeraho bwa nyuma.



Umurambo wa Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye washyizwe mu nyubako yakira inama mpuzamahanga muri Ghana, kugirango abaturage b'iki gihugu bashobore kumusezeraho bwa nyuma. Kuri wa 10 Nzeli 2018 ni bwo umurambo wa Kofi Annan wageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Accra mu murwa mukuru wa Ghana uvuye mu Busuwisi, mbere y'uko ashyingurwa ku wa kane.

Biteganijwe ko abanya-Ghana basezera kuri Annan bwa nyuma babikora hagati ya Saa Yine na Saa Kumi z'amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT. Usibye abanya-Ghana ariko n'abahagarariye ibihugu byabo muri Ghana, abategetsi batandukanye, abayobozi gakondo n'abandi banyacyubahiro na bo bazasezera ku murambo wa Annan.

 Bwana Annan yari amaze imyaka aba mu Busuwisi

Kofi Annan yari atuye mu Busuwisi

Kofi Annan, Umunyafurika wa mbere wo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara muri Ghana wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU, yitabye Imana ku itariki ya 18 y'ukwezi gushize kwa munani afite imyaka 80 y'amavuko nyuma yo kurwara igihe gito.

BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Funny5 years ago
    May him rot in hell! We will always remember his treason in Rwanda war 1990-1998





Inyarwanda BACKGROUND