RFL
Kigali

Hamenyakanye abahiga abandi mu kuganira (Debate) ku micungire y’amashyamba-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/06/2017 20:44
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2017 ni bwo Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye barimo na Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA), basoje amarushanway’ibiganiro mpaka ku bijyanye no kubunganbunga no kongera amashyamba mu Rwanda (Debate on Reforestation in Rwanda).



Kuwa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 ni bwo abahatana umunani bari basigaye mu irushanwa bahawe amahugurwa ku bijyanye n’uburyo amashyamba yacungwa hanaterwa andi mu rwego rwo kwirinda ubutayu mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo byari biteganyijwe ko ibyo bahuguwemo babyifashisha bagaragaza neza ibyo bazi ku micungire n’imiterere y’andi mashyamba ndetse n’akamaro k’amashyamba.

Mu muhango wabereye kuri Karisimbi Hotel, warangiye Musoni Jesse Rayson (ULK) atowe nk’umuntu ufite impano mu kuganira (Best Talented Debater of the Tournament), Mutoni Sonia Joselyn (UR-CMHS) atsinda nk’umuntu uzi kuvuga imbere y’abantu asobanura ingingo ku yindi (Best Speaker of the Tournamnet) mu gihe Mukarage Kevin (ULK) yatowe nk’umuntu uzi ibiganiro mpaka (Best Debater of the Tournament).

Aba banyeshuli umunani (8) bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa buri umwe yahawe icyangombwa cyemeza ko yitabiriye iri rushanwa (Certificate) mu gihe ibihembo nyirizina bazabihabwa kuwa 11 Kamena 2017 ubwo hazaba hatangwa ibihembo ku bazaba batsinze mu irushanwa rya ’20 Km de Bugesera’.

Gasore Serge uyobora ikigo cya Gasore Serge Foundation akaba ari nawe wagishinze (Founder) yabwiye abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo amarushanwa ko umwaka utaha hazarebwa uko iri rushanwa rizakorerwa mu ntara kugira ngo ibyo baganira n’abari hanze ya Kigali babimenye kuko usanga amashyamba menshi atari mu mujyi wa Kigali. Gasore Serge yagize ati:

“Ni igikorwa cyiza ndetse tunashimira abatsinze. Ariko ku ruhande rwacu (Abategura irushanwa) tugiye kureba uko iri rushanwa ryava mu mujiyi wa Kigali rikajya rinagira igihe rikabera mu ntara kugira ngo tureke kwihererana ibintu”. Iki ni kimwe mu bikorwa byari ku murongo wo kubanziriza irushanwa rya ’20 Km de Bugesera’ riteganyijwe kuwa 11 Kamena 2017 i Nyamata mu Bugesera.

Uhereye iburyo: Musoni Jesse Rayson(Best Talented Debater), Mutoni Sonia Joselyn (Best Speaker) na Mukarage Kevin (Best Debater)

Uhereye iburyo: Musoni Jesse Rayson(Best Talented Debater), Mutoni Sonia Joselyn (Best Speaker) na Mukarage Kevin (Best Debater)

Musoni Jesse Rayson ahabwa 'Certificate'

Musoni Jesse Rayson ahabwa 'Certificate'

Gasore Serge aganiriza abari mu cyumba cyaberereyemo irushanwa

Gasore Serge aganiriza abari mu cyumba cyaberereyemo irushanwa

Uwamwiza Kismatty niwe wari umuhuza w'amagambo (MC)

Uwamwiza Kismatty ni we wari umuhuza w'amagambo (MC)

de Bate

Buri tsinda ryabaga rigizwe n'abantu bane

Buri tsinda ryabaga rigizwe n'abantu bane

Mutoni Joselyn Sonia ahabwa 'Certificate'

Mutoni Joselyn Sonia ahabwa 'Certificate'

Mukarage Kevin ahabwa 'Certificate'

Mukarage Kevin ahabwa 'Certificate'

 Abaterankunga n'abari bashyigikiye abarushanwaga

Abaterankunga n'abari bashyigikiye abarushanwaga

Abarushanwagab bose uko ari umunani bahawe "Certificates"

Abarushanwaga bose uko ari umunani bahawe "Certificates"

Uwamahoro Innocente ushinzwe ibikorwa byo guhuza abantu na Gasore Serge Foundation Community

Uwamahoro Innocente ushinzwe ibikorwa byo guhuza abantu na Gasore Serge Foundation Community

Gasore Serge areba irushanwa

Gasore Serge areba irushanwa

Uwimana Martin ushinzwe siporo mu kigo cya Gasore Serge Foundation Community

Uwimana Martin ushinzwe siporo mu kigo cya Gasore Serge Foundation Community

Hatangazwa amanota

Hatangazwa amanota

Mu gice cyo kwerekana impano  bamwe babyinnye

gagaghkfgkjhgju

Mu gice cyo kwerekana impano bamwe babyinnye

Uwimana Martin yaberetse impano ye abakoresha siporo

Uwimana Martin yaberetse impano ye abakoresha siporo

Uwamwiza Kismatty niwe wari umuhuza w'amagambo (MC) asoza umuhango ku mugaragaro

Uwamwiza Kismatty ni we wari umuhuza w'amagambo (MC) asoza umuhango ku mugaragaro

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND