RFL
Kigali

Gasabo: Hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wubakiwe abatishoboye n’abakuwe mu manegeka-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/10/2017 10:01
2


Nkuko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutuza abatishoboye mu midugudu y’icyitegererezo mu turere tunyuranye tw’igihugu, mu karere ka Gasabo hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wa miliyari imwe na miliyoni 600 Frw.



Uyu mudugudu w’icyitegererezo wubatswe mu karere ka Gasabo urimo amazu 64 ukaba uherereye mu Murenge wa Gikomero, buri nzu ikaba igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro n’igikoni. Uyu mudugudu watashywe kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange cyabereye mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo. Muri uyu muganda rusange hatewe ibiti by’imbuto ahari uyu mudugudu ndetse abaturage bakangurirwa kubungabunga ibidukikije. 

Umudugudu w'icyitegererezo wo mu karere ka Gasabo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa cyo gutaha umudugudu w’icyitegererezo mu karere ka Gasabo. Mu ijambo rye, Francis Kaboneka yasabye abaturage bahawe inzu muri uyu mudugudu w’icyitegererezo gufata neza inzu bahawe bakazifata nk’izabo ntibumve ko ari iza Leta. Yabasabye kuzifata nka Zahabu zabo zizabafasha kubabera umusingi wo kubakiraho batera indi ntambwe. Yagize ati:

Aha hamaze kuzura inzu, hari n’ahandi zigiye kuzura ariko nsabe abamaze kuzibona kugira ngo bazazifate neza, bazifate nka zahabu yabo babonye izabafasha kubabera umusingi wo kubakiraho batera indi ntambwe. Be kumva ko ari inzu za leta cyangwa iz’akarere, ni inzu zabo.

JPEG - 109.5 kb

Minisitiri Francis Kaboneka ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa (Photo; KT)

Mukandayisenga Josephine, umwe mu batishoboye wahawe inzu muri uyu mudugudu wicyitegererezo yishimiye cyane inzu yahawe dore ko yari abayeho nabi mu nzu yakodeshaga ibihumbi 10 ariko nayo kuyabona bikamugora. Yagize ati:"Nabagaho nabi, nacuruzaga agataro mu muhanda, inzu nabagamo nayikodesha ibiumbi 10 Frw ariko nabyo kubibona byari bigoye kuko hari igihe bamfatana inyanya cyangwa karoti nacuruzaga bakabinyaka ubwo ngatahira aho.”

Si muri Gasabo gusa hatashywe umudugudu w'icyitegererezo ahubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeli 2017 iki gikorwa cyabereye no mu tundi turere tunyuranye tw’igihugu hatahwa imidugudu y’icyitegererezo yubakiwe abatishoboye. Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018, u Rwanda rwateganyije miliyari 15RWf yo kubaka imidugudu y’icyitegererezo mu gihugu hose.

REBA AMAFOTO

Habanje kuba umuganda rusange batera ibiti

Iri ni isoko ryubatswe mu mudugudu w'icyitegererezo


AMAFOTO: Rwanda Gov






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Canisius6 years ago
    Imyubakire mu Rwanda yarananiranye ubu se kuki batubatse igorofa (appartment) imwe nini ngo iyo miryango yose bayituzemo? Bari kuba bungutse ubutaka kdi amafaranga dakeka nta difference nini yari kubamo. Plan ihari bayivuga mu magambo gusa
  • Roma6 years ago
    Turashimira Leta kuri uyu mushinga. Canius igitekerezo cyawe sikibi ariko niyubanza gushima nibyagezweho!!





Inyarwanda BACKGROUND