RFL
Kigali

Gakenke: Abana baracyagwingizwa n'imirimo ivunanye

Yanditswe na: Rutayisire Patience
Taliki:30/03/2018 16:19
1


Mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru haracyari ikibazo gikomeye cy’abana bato bagikoreshwa imirimo ivunanye mu gihe bakabaye bajyana n’abandi kwiga, bamwe basiba ishuri byarimba bakanarivamo kugira ngo bafashe ababyeyi babo muri iyo mirimo nk’uko bitangazwa n’ingeri zitandukanye z’abaturage bo muri ako Karere.



Benshi mu bageregeje kuganira n’itangazamakuru biganjemo ababyeyi bavuga ko usanga umwana avuka yagira imyaka irindwi bakamukorera ijerekani ya litiro 20, abandi bakikorezwa ifumbire bakiri bato. Umwe mu baturage wahaye Inyarwanda.com amakuru gusa ntiyifuze ko amazina ye agaragara, yagize ati:

Umwana ari kuvuka yagira imyaka irindwi bakamwikoreza ijerekani, hari ubwo ngenda nkahura n’umwana ufite imyaka 15 ariko ugasanga nta gukura. Hari n’abo duhura bajya kuvoma barira kuko babakoreye ibibaruta. Niba umwana afite imyaka 10, agomba gutwara utujerekani tubiri twa litiro 5.

Aba baturage bavuga ko iyi mirimo ari yo ituma abana bagwingira kandi bigaragara neza ko atari inzara ituma ababyeyi babo babahatira gukora iyo mirimo y’ ingutu. Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias avuga ko mu 2012 bari bafite abana 56% bagwingiye ariko ngo ubu bageze kuri 42%. Ibi yabitangaje mu nama yabaye mu ntangiriro za 2018 yakozwe n'umuryango Voice For Change Partnership ushinzwe ubuvugizi kugira ngo imirire mibi irandurwe cyane cyane mu bana no mu bagore. 

Nyamara uyu muyobozi ntagaragaza neza ingamba zifatika zizakoreshwa byihuse ngo iki kibazo gikumirwe hakiri kare kabone n'ubwo avuga ko hari gahunda nyinshi ziteganyijwe zizarandura igwingira ry’abakiri bato cyane cyane mu Karere ka Gakenke. Kugeza ubu Akarere ka Gakenke kaza ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru mu kugira abana bahuye n'iyi ndwara yo kugwingira kuko ibarura rya vuba rigaragaza ko Gakenke ifite abana basaga 42% bagwingiye, Burera ikagira 43%, Musanze yo ifite 38% naho Gicumbi ikagira 37%.

Tom Derksen, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Muryango w’Abaholandi ugamije Iterambere, SNV, agaragaza ko ingaruka zo kugwingira mu bana ziteye ubwoba kandi aribo Rwanda rw’ejo. Ati “Mu Rwanda abana 38% bafite ibibazo byo kugwingira, ibyo bivuze ko umwana umwe mu bana batatu yagwingiye. Kugwingira ntabwo bikosorwa, iyo ugwingwiye uba ugwingiye kandi abana ni bo ejo hazaza h’igihugu.”

Uretse Akarere ka Gakenke, mu Rwanda muri rusange abana batari munsi ya 38% baragwingiye, 9% bafite ibiro bitajyanye n’imyaka yabo naho 3% bo bafite ikibazo cy’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsa abana bari hagati y’amezi 12 na 23 bafata indyo ituzuye. Inzobere zigaragaza ko ingaruka zo kugwingira ku mwana mu myaka itanu ya mbere y’ubuzima bwe ku Isi zihora zigaragara iteka ryose, bityo igishoboka akaba ari ukwirinda ko yagwingira kuko iyo yamaze kugwingira nta bubasha umuntu aba agifite bwo kubikosora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    0786197860





Inyarwanda BACKGROUND