RFL
Kigali

Fievre typhoide, indwara iterwa n’isuku nke

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:4/01/2018 19:31
0


Fievre typhoide ni indwara iteye ubwoba kuko ikunze guhitana abantu batari bacye kandi ntibamenye ikiyitera n’uburyo bwo kuyirinda buhamye.



Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ku isi hose buri mwaka abantu barenga ibihumbi 200000 bapfa bazize iyi ndwara cyane cyane abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo kuko ari byo bikigaragaramo isuku nke kandi iyi ndwara ikaba ifitanye isano n’iyo suku nke kuko iterwa na microbe yitwa salmonella typhi ikunze kuboneka mu biribwa, ibinyobwa ndetse n'ibikoresho byo mu rugo bidasukuye neza. 

Ni ibihe bimenyetso byakwereka ko urwaye fievre tyhoide?

Amakuru dukesh urubuga Passeport santé avuga ko kugira ngo umuntu abone ibimenyetso by’iyi ndwara bisaba nibura hagati y’imisi 7 na 14 umuntu afashwe nayo, aha rero bisaba kwitonda kuko benshi bayitiranya na malaria kandi atari ko biri ubundi agatangira: Guhinda umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kuribwa mu nda, gucika intege, ikizibakanwa, guhitwa cyangwa kunanirwa kwituma.

Ni gute wakwirinda iyi ndwara ikunze guhitana benshi?

Nyuma yo kubona igitera iyi ndwara ndetse n’ibimenyetso byayo,ngo ni byiza gukaraba amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo kuva mu bwiherero. Gusukura neza ibikoresho by’isuku nk’amasahane, amasafuriya n’ibindi. Kuronga neza imboga n’imbuto mbere yo kubiteka. Ikindi ni ugufata urukingo rw’iyi ndwara mu rwego rwo kwirinda kutazahazwa nayo.

Mbese muri rusange umuntu akihatira kugira isuku ahantu hose, uramutse ukoze ibi tuvuze haruguru mu rugo iwawe ntaho ushobora guhurira n’indwara ya fievre typhoid.

Src: passeport santé 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND