RFL
Kigali

FBI yabonye uburyo bwo kwinjira muri ya telefoni ya iPhone idafashijwe na Apple

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:22/03/2016 11:56
1


Nyuma y’ikibazo kimaze iminsi hagati y’uruganda rwa Apple n’ikigo cy’iperereza cya Amerika (FBI) bapfa telefoni y’icyihebe cyagabye ibitero i San Benardino, kuri ubu FBI yatangaje ko ishobora noneho kuyifungura idafashijwe n’uru ruganda.



Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru igaruka ku guhangana kwa Apple ndetse na FBI. Uku guhangana kwaje no kugera mu nkiko, kwatangiye nyuma y’igitero  cyagabwe i San Bernardino muri California,  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  ku  itariki 02 Ukuboza 2015, kigabwa na Syed Rizwan  Farook  n’umugore we  Tashfeen Malik , gihitana abantu 14 nyuma y’uko Polisi nayo irasa Farook n’umugore we.

Telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 5C ya Farook  yakuwe mu modoka ye nyuma y’igitero niyo yari yarananiye FBI kuyinjiramo ngo ibashe gushakamo amakuru yayifasha mu iperereza ari nayo mpamvu yasabye uruganda rwa Apple rwayikoze kuyifasha gukora porogaramu yo kuyinjiramo, Apple iza kubyanga, bituma hiyambazwa inkiko.

2014 file image of Tashfeen Malik, left, and Rizwan Farook, as they passed through O'Hare International Airport in Chicago

Syed Rizwan  Farook  n’umugore we  Tashfeen Malik bagabye igitero cyahitanye 14  i San Bernardino muri California

KANDA HANO USOME INKURU IVUGA KU IKORANABUHANGA iPhone 5C IKOZEMO KUBURYO FBI BYAYINANIYE KUYIFUNGURA

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe 2016 nibwo byari biteganyijwe ko uruganda rwa Apple rukomeza kwisobanura mu rukiko. Ibiro by’ubutabera bya Amerika (US Justice Department )byasabye ko ukwiregura kwa Apple kwimurirwa undi munsi nk’uko ikinyamakuru BBC cyabitangaje mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti’ FBI 'may be able to unlock San Bernardino iPhone' .

US Justice Department yari yategetse uruganda rwa Apple gufasha inzego z’iperereza kwinjira muri Telefoni ya Farook gusa uru ruganda rwakomeje kurwanya iki cyemezo cy’urukiko .

Nyuma y’uko iki kibazo kivutse, abahanga mu by’ikoranabuhanga bakunze kwemeza ko FBI ifite ubushobozi bwo kubasha kwinjira muri telefoni ya Syed Rizwan  Farook   nta bufasha bwa Apple ikeneye.

Kuri ubu inkuru igezweho ni iy’uko hari kompanyi  isanzwe ikora iby’ikoranabuhanga(security company )yemereye FBI kuyifasha kwinjira muri iPhone 5C ya Farrook  nkuko BBC ikomeza ibitangaza. Iyi kompanyi iramutse koko ishoboye gufungura iyi telefoni, urubanza rwa Apple na FBI rwahita ruhagarara ariko byaramuka binaniranye rugasubukurwa.

Igerageza rirakenewe ngo harebwe niba ubu buryo butakwangiza ibiri muri telefoni ya Farook. Buramutse ari uburyo bukora neza, byakuraho gukenerwa k’ubufasha bwa Apple.” Aya ni amagambo yatangajwe n’urukiko.

Ikinyamakuru Los Angeles Times gitangaza ko abacamanza basobanuye ko impamvu y’isubikwa ry’urubanza rwari ruteganyijwe kuri uyu wa kabiri  ari uko Guverinoma ikeneye gusuzuma uburyo bwatanzwe  ku cyumweru na kompanyi yigenga yemeje ko igomba gufasha FBI gufungura telefoni ya Farook. Mu nkuru igira iti ’ Five theories why the FBI postponed a major hearing in case against Apple’ , ikinyamakuru  LA Times gitangaza ko ubu buryo bushobotse kandi ntibwangize ibiri muri telefoni ya Farook , FBI itaba igikeneye ubufasha bwa Apple gusa ngo FBI igomba gutangaza aho bizaba bihagaze ku itariki 04 Mata 2016.

Abanyamategeko ba Apple babwiye itangazamakuru ko iyi atari intsinzi mu by'amategeko. Iki kirego kiracyabangamiye iki kigo. Niba FBI yarabonye uburyo bwo gufungura iyi telefoni, ninde wakwemeza ko bazahora babibasha? Apple, kimwe n'ibindi bigo byose by'ikoranabuhanga bizagerageza gukaza umutekano no gukosora aka gakosa. Nyuma ya byose ariko, niba FBI yabibasha,n'undi muhanga wese mu ikoranabuhanga ashobora kugera ku mabanga nta burenganzira abifitiye nkuko bikomeza bitangazwa n’aba banyamategeko.

Isubikwa ry’uru rubanza risobanuye iki?

Nyuma y’uko uru rubanza rusa n’urusubitswe kuburyo butunguranye hari ibyakwazwa ndetse hakaba hashakirwamo ukuri kuri inyuma y’isubikwa ry’uru rubanza nk’uko bitangazwa na LA Times mu nkuru twavuze haruguru.

FBI ishobora kuba ikeneye ko ikirego kirangira burundu

Amakuru yakunzwe gutangazwa ni ay’uko abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Obama bakunze kwifata mu bigendanye n’urubanza rwo guhangana na Apple. Ikindi  ngo ibindi bigo by’ubutasi bwa Amerika  hiyongereyeho n’igisirikare ntibishaka kubona uburyo bwo kubika amabanga bucibwa intege(don't want to see encryption technology weakened).

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko abaturage basa nabacitsemo ibice kubera iki kibazo, bisobanuye ko FBI itigeze itsinda ku ruhande rw’abaturage.

Hashobora kuba haritabajwe NSA

NSA (National Security Agency)  nicyo kigo kabuhariwe ku isi mu iperereza. Twakigarutseho mu nkuru  ivuga Uburyo ibihugu bineka abaturage humvirizwa telefoni n’ibikorerwa kuri internet.

LA Times itangaza ko James Comey ukuriye FBI yatangarije inteko ya Amerika (Congress), ko abashinzwe iperereza be bakoresheje uburyo bwose bushoboka, barananirwa bagera aho  banifashisha ibindi bigo by’iperereza harimo na NSA.

James Comey ukuriye FBI

Abakurikiranira hafi iby’uru rubanza, batangaza ko nyuma yo kubona ko FBI ishobora gutsindwa mu rubanza, James Comey ashobora kuba yaritabaje ubufasha bwa NSA.

Ntamuntu cyangwa ikigo kizwi, cyabasha kubasha kwinjira mu bwirinzi bwa iOS 9 operating system iri no muri Telefoni ya Farook ariko ba kabuhariwe mu kwinjira mu mabanga y’abantu(top hackers), batangaza ko NSA ari kimwe mu bigo bikeya ku isi bishobora kuba bifite porogaramu yakwinjira muri telefoni za iPhone zo mu bwoko bw’iya Farook.

Apple ishobora kuba ubwayo yaratanze urufunguzo

Uhagarariye uruganda rwa Apple mu mategeko, kuri uyu wa mbere yatangaje ko ntacyo bazi ku buryo FBI ivuga ko yabonye bushyashya. Apple kandi yananze gutangaza niba yarigeze iperereza ngo imenye ubushobozi  bw’uburyo bushyashya bwatangajwe. Ariko bitewe n’uko uru ruganda ruba rushaka gukemura ibibazo byose byavuka ku bwirinzi bw’ibikoresho byabo, birumvikana ko ruharanira kumenya byanze bikunze uko ibintu bihagaze umunota ku wundi.

Kuba Apple yabona inzira y’ubusamo bwo kubasha gufungura telefoni bidasabye ba kabuhariwe bayo ku busabe bwa Leta, byaba byumvikana ko yagombaga kubuha FBI. Kubikora byatuma ivanwaho igitutu kuri iki kirego ndetse bigatuma abayobozi batazongera guhatira uru ruganda kugaragaza amabanga yarwo y’ubwirinzi mu maperereza ku birego bindi bizaza.

John McAfee, cyangwa undi nka we ashobora kuba yarafunguye telefoni ya Farook

Umuntu cyangwa uruganda rwari kubasha gufungura telefoni nk’iyi yananiranye bisobanuye ko yagombaga kubona ibiraka byinshi mu gihe kizaza cyangwa se gukorana na FBI mu bibagoye mu ikoranabuhanga.

John McAfee, wamamaye mu bwirinzi bwa mudasobwa yari yatangaje ko yabasha gufungura telefoni ya Farook igihe yaba ahawe amahirwe. Ashobora kuba ariwe watanze ubu bufasha kuko ibiro by’ubutabera bitigeze bitangaza uwatanze ubu buryo bushya bwo kwinjira muri iPhone ya Farook.

Tuzakomeza kubakurikiranira amaherezo y’ihangana rya Apple na FBI.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    ariko muransetsa peee ubwo se ninde wakwemera o FBI ngo yashatse amakuru kuri phone ikayabura, ako ni agakino kugirango bajijishe abagura apple phones bumve ko ntawavogera ubuzima bwabo bwihariye ariko ni ikinyoma pe. kandi ni ukugirango twumve ngo bafite democracy hah ngo gouvernement ntihatira umuturage gukora icyo adashaka,hah ubu se kweri wambwirako bazakumena amaraso y abanyafurika ngo babone ayo mabuye bakoramo izo phones hanyuma bagahindukira bati uru ruganda rwanze kuduha amakuru,gute se kandi aribo barwibira amabuye ruzikoramo nako ko bose iyo business bayifatanyije ,hah burya iyo ubyye umukire politic uyinjizwamo wanga ukunze,kandi ibi bihugu biteye imbere nibyo bigira iyicarubozo ry abadashaka gukurikiza ibyo bishaka,snowden ubu bamufashe bamwirenza,nibavane utwo dukino aho twarabmenye democracy bigisha ntibayigira na gato nibo banyagitugu bambere radio naza tv ni ibyabo ntizakwibeshya ngo zerekane amabi y ubutegetsi bwabo warara upfuye utazi aho uciye none ngo apple yabangiye gufungura phone ,hah bahita bayiniga biramutse bibaye ndetse bakayifungira amazi n umuriro ikamanuka muri rimwe,hah abanyagitugu ba mbere kweri ubwo wabangira ukarara,lol ni imitwe





Inyarwanda BACKGROUND