RFL
Kigali

Ev Caleb Uwagaba wapfushije umugore hashize amezi 7 barushinze yasoje 'Masters'-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/12/2018 19:20
1


Ev Caleb Uwagaba wapfushije umugore we Mucyo Sabine bamaze amezi arindwi barushinze, yamaze guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ yakuye muri Mount Kenya ifite icyicaro i Nairobi ari naho yayiherewe.



Ev Uwagaba Joseph Caleb yamenyekanye nk'umujyanama wa Papa Emile, umugore we Mucyo Sabine yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye amezi 7. Nyakwigendera yatabarukiye mu bitaro bya CHUK ku wa Kane tariki 4/10/2018.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Caleb yavuze ko yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza muri ‘Arts in Development Studies’. Avuga ko ari urwibutso rudasaza kuri we n’imbaraga zashibutse mu bitekerezo bye. Ati “Ni kintu gikomeye kuri njye narabirotaga none bibaye impamo. Yaramvunnye cyane izahora ari urwibutso rw’imbaraga z'ibitekerezo no gufata imyamzuro ikomeye mu buzima.

Ev Caleb

EV Caleb yishimiye ko ageze ku ntsinzi yaharaniye mu bibi no mu byiza

Yunzemo ati “Madam wanjye yanshishikarije kuyiga nanjye mbishyiramo imbaraga ariko cyane cyane navunitse mu bitekerezo kuko imvune nyinshi nazigize ubwo nagombaga kuyirangiza kandi na madam arwaye hakaba ubwo ndarara kwa muganga bugacya nkajya ku ishuli.”

Yakomeje avuga ko hari ibihe bikomeye ahora yibuka muri we, harimo no kuba yararaye kwa muganga agomba kuzindukira mu karere ka Kayonza gukusanya amakuru mu kazi akora. Ati “Navuye ku kazi naniwe cyane ariko byari ngombwa ko simbura umuntu wari waraye kwa muganga CHUK. Naraye kwa muganga CHUK ari kuwa 5 bucya mu gitondo kuwa 6 ngomba kujya gukusanya amakuru (Data Collection) mu karere kayonza.”

Avuga ko yakoze ibi byose umugore we witabye Imana atabizi, ati “Cher muhisha ko nagiyeyo mvuyeyo arabimenya arambwira ngo ndashaka ko nzamusimbura mu bitaro. Ariko mugufata icyemezo cyo gukomeza gushyiraho Imbaraga bimpaye kwinjira mu cyiciro cy'intiti uyu munsi.” 

Caleb Uwagaba

Ev Uwagaba Joseph Caleb

Mucyo Sabine yitabye Imana azize indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus. Ni indwara mbi cyane aho abasirikale b'umubiri bacanganyukirwa bagatangira kurwanya no gusenya uturemangingo tw'umubiri (cells) bagombye kuba barinda. Iyi ndwara abaganga ba CHUK bayibonye mu mpera z'ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2018 mu gihe yari amaze amezi arindwi arembye. Ni nyuma y'aho abaganga bo mu bitaro binyuranye nyakwigendera yivurijemo yaba King Faisal n'ibyo hanze y'u Rwanda, bari barabuze indwara.

Mucyo Sabine yitabye Imana nyuma y'amezi arindwi arenzeho umunsi umwe yambikanye impeta na Ev Caleb Uwagaba dore ko bakoze ubukwe tariki 03/03/2018. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'imyaka itatu bari bamaze bakundana. Mucyo Sabine yari umunyempano mu gucuranga gitari. Yari umukristo muri Bethesda Holy church aho yari umu 'Protocol'. Iri torero ni naryo Uwagaba Caleb asengeramo.

Nyakwigendera Sabine Mucyo yasezeweho bwa nyuma n’inshuti, abavandimwe, abo bakoranaga ndetse n’abandi banyuranye bashavujwe cyane n'urupfu rwe. Ni mu muhango wabereye mu rusengero rwa Bethesda Holy Church ruri ku Gisozi kuwa 06 Ukwakira 2018. Benshi mu bagize icyo bavuga muri uyu muhango, bagaragaje amarangamutima kuri Mucyo Sabine, bavuga uko bamuzi, uko babanye kugeza yitabye Imana.

AMAFOTO:

Ev Caleb n'umufasha we witabye Imana

Ev AgabaCaleb UwagabaCaleb Uwagaba

Ev Caleb hamwe n'umuhanzi Auddy Kelly

Caleb Uwagaba

Ev Caleb n'abo barangizanyije amashuri.....iburyo ni umuhanzi Auddy Kelly






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alice5 years ago
    iyi kaminuza ifite icyicaro ahitwa thika ntabwo ari nairobi





Inyarwanda BACKGROUND