RFL
Kigali

Ese waba uzi impamvu ituma amaso yawe ahora atukuye?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/03/2018 12:10
0


Mu buzima busanzwe amaso ni amwe mu ngingo zifitiye umubiri w’umuntu akamaro gakomeye cyane ari nayo mpamvu uru rugingo rukwiye kwitabwaho ndetse rukitonderwa kugira ngo hatagira ikirukomeretsa ugasanga havutse ibibazo birimo no gutabona.



Abahanga mu by’ubuzima bw’amaso byumwihariko, ari bo bakunze kwita ophthalmology mu ndimi z’amahanga bavuga ko kugirango umuntu agire amaso atukura biba biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye ariko kandi ngo bishobora no kwirindwa.

Ese ni ibiki bishobora gutera amaso gutukura?

Kunywa inzoga: burya ngo inzoga ni kimwe mu bintu biza kw’isonga mu gutuma amaso y’umuntu atukura bitewe nuko zituma imitsi ijyana amaraso mu maso ifunguka bigatuma hacamo amaraso arenze akenewe bityo mu maso hakirekamo amaraso ari nabyo bituma atukura ku buryo bukabije.

Iyo umuntu akunda kunywa inzoga cyangwa akaba yarabaswe na zo byanze bikunze agira ibibazo ari nabyo akenshi bituma amaso ye atukura.Aha rero ikiba gisabwa gusa ni ukuzibukira inzoga aho ziva zikagera, iyo bikozwe neza usanga mu gihe kitarambiranye ya maso asubira uko yahoze mbere.

Kubura ibitotsi: ikinyamakuru medicalnewstoday dukesha iyi nkuru kivuga ko ngo iyo umuntu amaze igihe adasinzira neza bituma amaso atabona umwuka mwiza wo mu maso bigatuma ashobora gutukura, hari nubwo umuntu amara igihe kinini cyane ari maso bigatuma mu maso humagara bikaba ari nabyo biba intandaro yo gutukura no kuribwa amaso.

Aha rero ikiba gisabwa ni ukugerageza kuruhuka ndetse no gusinzira neza kandi umwanya munini ari nabyo bishobora gutuma amaso yongera kumera neza agakira.

Kugira alergie mu maso: Iyo umuntu agize ibyago byo kugira alergie mu maso cyangwa akabyimbirwa bitewe n’impamvu runaka, hari ubwo aba ababara bikaba byanatuma akuba amaso bityo agatukura.

Iyo ufite iki kibazo rero gikemurwa no kwibuza kuyabyiringira kabone n’iyo yaba akubabaza cyane ahubwo ukagana muganga kugirango harebwe icyakorwa ngo ububabare bugabanuke.

Ijisho ni urugingo rudasimbuzwa, iyo ryangiritse biba birangiye ntushobora gusubiza iririsimbura ari nayo mpamvu buri wese akwiye kurinda amaso ye kuba yakwangirika bya hato na hato ari nabyo bizatuma amaso yawe ahora asa neza.

Src: medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND