RFL
Kigali

Ese ujya urwara ikirungurira? Dore ibyo wakora kugira ngo uce ukubiri nacyo?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/01/2018 16:41
10


Ubusanzwe bavuga ko umuntu yarwaye ikirungurira iyo habayeho kuzamuka kwa acide iri mu gifu noneho umuntu akagarura ibintu bishira cyane kandi bimeze nk’ibitwika umuhogo bityo bikaba byatuma umuntu yumva atameze neza.



Ese kugaruka kwa acide twavuze haruguru biterwa n’iki?

Ubundi haba habayeho ikibazo mu nda kiba cyatewe n’uko agace gatandukanya umuhogo n’igifu gafite ikibazo noneho bikaba ngombwa ko ibyo umuntu yariye bigaruka atabigizemo uruhare kandi bikagaruka bishyushya cyane kuburyo biba bisa n’ibitwika umuhogo.

Ibi rero ngo bikaba biterwa n’ibintu bitandukanye birimo nko:

Kuryama ukimara gufata ifunguro, umubyibuho ukabije, kunywa itabi, kuba ufite ikibazo mu gifu n’ibindi ariko ibi nibyo by’ingenzi

Ese ni iki wakorango wirinde ikirungurira cy hato na hato?

Kugirango wirinde kugaruka kwa acide yo mu gifu ari byo benshi bita ikirungurira ni ngombwa kwirinda ibi bikurikira; Imbuto zisharira nk’indimu, Ibiribwa birimo amavuta menshi, Inzoga, Ikawa bitewe n’uko yongera acide mu gifu, Ibinyobwa birimo gaz nka Fanta coca cola. Uramutse wubahirije ibi bikurikira ubundi ukirinda imirimo ivunanye cyangwa kuryama ukimara kurya wahita uca ukubiri no kuzongera gutaka ikirungurira.

Src: Medicalnewstoday






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukakarangwa theonille6 years ago
    murakoze cyane kutugira inama ni ingenzi cyari cyaranyishe nanjye kubera guhita ndyama
  • KWIZERA6 years ago
    MUTUBWRE UMUTI WIKIRUNGURIRA
  • Emmanuel6 years ago
    mutubwire aho twakwivuriza njye kimereye nabi
  • uwamahoro claudine4 years ago
    mwiriwe mwaturangiye umuti uvura ikirungurira ngewe cyarandenze iyo nyirwaye ninda irabyimba murakoze
  • Abijuru jeannette4 years ago
    Murakoze kunamazanyu
  • Gogobella4 years ago
    Merci beaucoup! Kumbi kuryama umaze kurya biragitera! Kiragatsindwa ntikizongera kumfata
  • Iraduha4 years ago
    Murako cyane
  • Eric3 years ago
    Jyewe nigeze gufata ibinini bigabana acid migifu ,none byarashize nyuma kiragaruka. Kandi mbere rwose numvaga mfite umutuzo nziko byarangiye
  • Theogene MANIRIHO1 year ago
    Murakoze ariko muba mwatubwiye nicyo umuntu yakwifashisha mugihe byamubayeho
  • Manirankunda Rodrigue 1 week ago
    Benedata inama nabagira, nuko kigufashe woca urigata umunyota. Kuko nanje kirakunze kumerera nabi. Murakoze ndi umurundi akunda abanya Rwanda cane. Ndifuza kugeriwanyu nikubwubukene pesée.





Inyarwanda BACKGROUND