Ubusanzwe bavuga ko umuntu yarwaye ikirungurira iyo habayeho kuzamuka kwa acide iri mu gifu noneho umuntu akagarura ibintu bishira cyane kandi bimeze nk’ibitwika umuhogo bityo bikaba byatuma umuntu yumva atameze neza.
Ese kugaruka kwa acide twavuze haruguru biterwa n’iki?
Ubundi haba habayeho ikibazo mu nda kiba cyatewe n’uko agace gatandukanya umuhogo n’igifu gafite ikibazo noneho bikaba ngombwa ko ibyo umuntu yariye bigaruka atabigizemo uruhare kandi bikagaruka bishyushya cyane kuburyo biba bisa n’ibitwika umuhogo.
Ibi rero ngo bikaba biterwa n’ibintu bitandukanye birimo nko:
Kuryama ukimara gufata ifunguro, umubyibuho ukabije, kunywa itabi, kuba ufite ikibazo mu gifu n’ibindi ariko ibi nibyo by’ingenzi
Ese ni iki wakorango wirinde ikirungurira cy hato na hato?
Kugirango wirinde kugaruka kwa acide yo mu gifu ari byo benshi bita ikirungurira ni ngombwa kwirinda ibi bikurikira; Imbuto zisharira nk’indimu, Ibiribwa birimo amavuta menshi, Inzoga, Ikawa bitewe n’uko yongera acide mu gifu, Ibinyobwa birimo gaz nka Fanta coca cola. Uramutse wubahirije ibi bikurikira ubundi ukirinda imirimo ivunanye cyangwa kuryama ukimara kurya wahita uca ukubiri no kuzongera gutaka ikirungurira.
Src: Medicalnewstoday
TANGA IGITECYEREZO