RFL
Kigali

Ese abahamya ba Yehova bagira iyihe myemerere? Byinshi ku mwihariko w’iri dini n’amateka yaryo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/09/2017 19:01
6


Nk’uko twabisabwe n’abasomyi b’INYARWANDA, tugiye kuvuga ku myemerere y’abahamya ba Yehova, inkomoko yabo ndetse n’ibindi bitandukanye iri dini ryihariye.



Abahamya ba Yehova bazwiho cyane kubwiriza ubutumwa bwiza bava ku rugo bajya ku rundi, benshi bababona gutyo gusa badasobanukiwe neza imyemerere yabo ndetse n’ibyo iri dini rigenderaho. Ubundi abahamya ba Yehova batangiye mu myaka ya za 1870, ukaba wari umuryango w’abanyeshuri biga Bibiliya washinzwe n’uwitwa Charles Taze Russell. Amahame n’umurongo ngenderwaho byaje gushyirwaho n’uwitwa Franklin Rutherford, izina “ABAHAMYA BA YEHOVA” ryemejwe muri 1931 bashaka kwitandukanya n’andi makoraniro y’abasenga.

Abahamya ba Yehova bemera ko ari abakristu ariko ntibemera iby’ubutatu butagatifu

Bemera ko Imana ari imwe hanyuma Yezu/Yesu akaba umwana wayo naho umwuka wera cyangwa roho mutagatifu zikaba imbaraga aho kuba umuntu bityo ubutatu butagatifu bukaba ntabubaho.Bemera ko Yezu yabaga mu ijuru na mbere yo kuza ku isi ndetse bemera ko yaje ku isi agatanga amaraso ye kugira ngo abamwizera baronke ubugingo buhoraho.

Bemera ko ubwami bwo mu ijuru buzasimbura ubwo ku isi, ntibemera iby’umuriro utazima

Abahamya ba Yehova bizera ko ibibazo biri ku isi byose bizarangizwa n'ukuza k’ubwami bw’Imana buzasimbura ubw’abantu. Bemera ko Yezu/Yesu ari we mwami w’ubwami bwo mu ijuru ngo akaba yaratangiye kuyobora muri 1914 ndetse abantu 144,000 bonyine bakaba ari bo bazabasha kuba mu bwami bushya bw’Imana. Ngo Imana izazura abantu bose babe mu isi nshya bahabwe amahirwe yo kwisubiraho no guhindukirira Imana, abatazabishobora bazavanwa mu buzima bazimire iteka ryose aho kujya mu muriro utazima.

Bemera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana n’ubwo bakoze iyabo

Abahamya ba Yehova bemera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana n’ubwo bayihinduye bakandika indi yabo bise ‘Ubuhinduzi bw’isi nshya’ kugeza muri 2015 yari imaze guhindurwa mu ndimi 129. Kuva iyi Bibiliya y’abahamya ba Yehova yakorwa muri 1950 yagiye ivugwaho guhindura bimwe mu byanditse muri Bibiliya y’umwimerere igamije kubisanisha n’imyumvire n’imyizerere y’abahamya ba Yehova. N’ubwo iyi ari yo Bibiliya bemera ku itorero ryabo, ntibibabuza gukoresha imirongo yo muri Bibiliya zagiye zisobanurwa mu bundi buryo.

Ntibemera ibyo guhabwa no gutanga amaraso, politiki n’igisirikare

Abahamya ba Yehova bemera ubuvuzi ndetse ntibemera ibyo gukizwa ku bw’ibitangaza ariko ntibanemera guhabwa cyangwa gutanga amaraso kimwe no gutanga cyangwa guhabwa ingingo z’umubiri. Ntibivanga mu bya politiki kandi kwica umuntu cyangwa kumugirira nabi n’ubwo yaba umwanzi wawe bikubarwaho nk’icyaha, ibi bigatuma abahamya ba Yehova badashobora kujya mu gisirikare by’umwihariko kujya mu ntambara.

Nta bapasiteri bagira, ntibemera umusaraba

Aho bateranira ntibahita mu rusengero bahita mu nzu y’ubwami y’abahamya ba Yehova, nta by’ubuyobozi n’abapasiteri baba muri iri dini ahubwo bagira abo bita abasaza b’itorero, nta by’amaturo bibayo ariko hakaba agasanduku umuntu ashobora gushyiramo imfashanyo  igihe abishatse. Abahamya ba Yehova ntibemera umusaraba nk’ikimenyetso cya gikristu kuko bavuga ko Yezu yabambwe ku giti, bafata kuramya umusaraba nko gusenga ibigirwamana.

Noheli, pasika ni iby’amadini y’ibinyoma

Ku bahamya ba Yehova, ntibizihiza Noheli na pasika kuko ngo abakristu bagomba kwizihiza urupfu rwa Yezu, si izuka rye cyangwa ukuvuka kwe ndetse ngo iyi minsi mikuru ifite inkomoko mu migenzo ya gipagani. Uretse ibi kandi, ngo kwizihiza umunsi w’amavuko ntibishimisha Imana, ni yo mpamvu abahamya ya Yehova batabyemera.

Abahamya ba Yehova bizera ko izina rikwiye mu gihe umuntu asenga Imana ari YEHOVA, idini ryabo bizera ko ari ryo ryigisha ukuri, bavuga ko isi ya none yangiritse ndetse iri mu maboko ya satani ari byo bituma benshi mu bahamya ba Yehova bakomeye mu myemerere birinda kugira aho bahurira cyane n’abandi bantu batari abahamya ba Yehova.

Mu kwegereranya aya makuru twifashishije imbuga zitandukanye zirimo The gospelcoalition.org, JW.org, Wikipedia n’izindi zitandukanye. Uramutse ufite ibindi wifuza kumenya ku bijyanye n’imyemerere itandukanye yo ku isi wabwira Inyarwanda ikabigufashamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • byukusenge6 years ago
    Uko niko kuri
  • Ottovordegentschenfelde6 years ago
    Umuntu wabagusobanuriye yabikubwiye nabi,Baza murugo buri wa 3 kwigisha mukuru wanjye Biblia yabo isa neza niyo murugo dusanganywe uretse KO ibifuniko bidasa nizina Yehova rikaba rigaragara inshuro nyinshi muyabo mugihe muri biblia yera ririmo nka 2 Gusa,Bazi biblia cyane kandi barasobanukiwe cyane,Bansobanuriye ibyumusaraba mpita nywujugunya.
  • derrick6 years ago
    Abahamya bayehova mbona ariryo dini ry'ukuri!!
  • 6 years ago
    wakoze ariko wongere ukore ubundi bushakashatsi kuko haraho wabababeshyeye ubutaha uzashake bamwe muri abo basaza bagusobanurire neza hanyuma wongere ukore indi nkuru.sindi umuhamya ntanaho njyanjya gusenga ark nemera ko abahamya ariryo dini ry'ukuri.thanks
  • Gilbert6 years ago
    Barasobanutse wangu. Gusa Bibiliya yabo ntibayihinduye ngo bayihuze n'imyemerere yabo, kuko na Bibiliya Yera uyisuzumye wasanga imyemerere yabo ari y'ukuri.
  • 6 years ago
    nkunze commentaire yawe





Inyarwanda BACKGROUND