RFL
Kigali

Ella Gahima Bright umwana wavukanye uburwayi bukomeye ari gutabarizwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/04/2018 17:14
1


Munyaneza Innocent uzwi ku izina rya Kevin n’umufasha we Umuhoza Laetitie batuye muri Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, baratabariza umukobwa wabo w’imfura witwa Ella Gahima Bright ufite umwaka umwe n’ukwezi kumwe wavukanye ikibazo ku bwonko bikaba bisaba ko azavurirwa hanze y’u Rwanda.



Uyu mwana avuka ntiyigeze arira nk’uko bisanzwe ku mwana uvutse. Abaganga bo ku bitaro bya Bien Neutre aho uyu mwana yavukiye, bemeza ko yavukanye ikibazo ku bwonko n’igufa ryo mu irugu rifatira ku rutirigongo ryavunitse. Akivuka yahise ashyirwa ku mashini imwongerera umwuka, mu mwaka n’ukwezi kumwe amaze akaba atarabasha kwicara, atumva kandi atareba neza.

Abaganga bo ku bitaro bya Bien Neutre nyuma yo kubona ko gufasha Ella bitari bikibashobokeye bamwohereje ku bitaro bya CHUK aho bagerageje ibishoboka byose ariko amwana aranga araremba, atangira kumera nk’uhengamye ajya no muri koma hafi yo gupfa. Naho nyuma yo kubona ko nta kisumbuyeho bakora ahubwo batangiye kwegera ababyeyi b’uyu mwana babasaba gutangira kwakira urupfu rw’umwana wabo.

Ella

Ubwo Ella yari ari ku bitaro bya CHUK

Ababyeyi bayobotse inzira yo gusenga ngo barebe ko Imana yabakorera igitangaza ikabakiriza umwana wabo, ari nabwo nyirarume w’uyu mwana Kamuru Charles yabafashije umwana akajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yajyanwe ku itariki 15 Werurwe 2018 akiri kuri ya mashini imwongerera umwuka. Akihagezwa, bamushyize ku buvuzi bwihariye kandi bwihuse, bamushyira ku byuma bimufasha kubaho. Yamaze ibyumweru bine akurikiranwa bihagije nyuma arasezererwa ajyanwa mu rugo.

Ella

Ubwo Ella yari ari mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal

N’ubwo Ella yavuye mu bitaro ubu ari mu rugo iwabo ariko, ababyeyi be batangarije Inyarwanda.com ko atarakira ahubwo ko akeneye ubuvuzi bwisumbuyeho kandi butazatangirwa mu Rwanda cyane ko urwego rw’ubwo buvuzi mu Rwanda nta buhari. Abaganga bakaba barabagiriye inama yo kuzajyana umwana wabo muri Afurika y’Epfo, i Burayi cyangwa muri se Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ella

Ella ari mu rugo iwabo ariko indwara irakomeza gukara

Ku mwaka n’ukwezi uyu mwana afite, ntashobora kwicara, ntiyakambakamba, nta n’ikintu na kimwe ashobora n’ubwo kumureba aryama ubona ko ari umwana usa neza unagaragara neza. Mu gihe hari icyizere ko uyu mwana avuwe neza yakira, ababyeyi be bahangayikishijwe n’ubushobozi bwo kumuvuza kuko bihenze rwose.

Leatitie na Kevin, ababyeyi ba Ella Gahima bizera Imana cyane bakaba batabariza imfura yabo kuko bisaba amadolari ya Amerika ibihumbi 25 (25,000 USD) kugira ngo uyu mwana avuzwe kandi akire neza. Bakaba basaba abasenga gusengera Ella, abagira neza, abakora ibikorwa by’urukundo, imiryango ifasha abababaye n’abandi ko babafasha kuvuza uyu mwana ushobora kuzagirira u Rwanda akamaro.

Ella

Ella Gahima Bright urwaye cyane aratabarizwa bikomeye

Bashimira buri wese ufite umutima wo kubafasha kuvuza imfura yabo, bakanabasabira umugisha. Ubu tuvugana bakaba bamaze no kwandikira ibaruwa Minisiteri y’ubuzima mu gusaba inkunga yo kuvuza uyu mwana w’umukobwa.

Ella

Ababyeyi ba Ella bamaze kwandikira Minisiteri y'Ubuzima

Aya ni amakuru y’ukuri yitangiwe n’ababyeyi bombi b’uyu mwana. Uwashaka kumenya ibyisumbuyeho yababona anyuze kuri:

1.MUNYANEZA Innocent Papa w’umwana- Tel-+250788631609/250781599543, E-mail-innocentkelvin9@gmail.com

2.UMUHOZA Laetitia Mama w’umwana- Tel- +250784253810, E-mail-umuhozajoy10@gmail.com

3.P.O Box 4726, Kigali, Rwanda

4.Uwashaka gutanga ubufasha bw’amafaranga yayanyuza kuri izi konti zikurikira:

Nyiri Konti MR. MUNYANEZA INNOCENT:

a) Konti Inyuzwaho Amadolari (EQUITY BANK, KIGALI, Rwanda)– 4007211229176.

b) Konti Inyuzwaho Amafaranga y’u Rwanda (RWF) (EQUITY BANK, Rwanda)-4007211229174.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sorry5 years ago
    Ibitaro ni Bien Être





Inyarwanda BACKGROUND