RFL
Kigali

El Chapo yinubiye kudahabwa uburyo buboneye bwo gusenga muri gereza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/04/2017 7:21
1


Joaquín Archivaldo Guzmán Loera wahimbwe El Chapo ni we mucuruzi w’ibiyobyabwenge ukomeye cyane kandi uzwi w’isi ya none. Afungiwe ibyaha bitandukanye, birimo kwica, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi. Yinubiye ko adafite uburenganzira busesuye bwo gusenga aho afungiwe muri Amerika.



Umunyamategeko wa El Chapo yandikiye ibaruwa ubucamanza agaragaza ko umukiliya we abayeho ubuzima bubi cyane aho afungiye muri Manhattan's Metropolitan Correctional Center. Bimwe mu byo uyu munyamategeko yagaragaje muri iyi baruwa harimo n’uko El Chapo atari yabona umupadiri umusura muri gereza ubasha kuvuga icyespanyolo, dore ko ari rwo rurimi rwo mu gihugu cye, Mexico.

El Chapo niwe mucuruzi w'ibiyobyabwenge washakishijwe cyane kurusha abandi mu mwaka wa 2015-2016

El Chapo avuga ko uburyo bwo gusenga bwonyine yahawe ari ukureba amashusho akubiyemo inyigisho (pantomime) cyangwa se agafashwa n’umucungagereza ubasha kuvuga icyesipanyolo. Abanyamategeko be bavuga ko ibi ari ihohoterwa no kubuzwa uburenganzira ndetse bakanavuga ko Amerika yumva ibiganiro bagirana na El Chapo.

Aba banyamategeko bemeza kandi ko El Chapo ari we mfungwa ifunzwe mu buzima bubi kurusha izindi muri Amerika yose.

Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    birababaje pe





Inyarwanda BACKGROUND