RFL
Kigali

Ebola yongeye kugaragara mu Majyaruguru ya Congo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/08/2018 13:41
0


Nyuma y’iminsi micye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ritangaje ko nta Ebola ikibarizwa muri Congo, ubu noneho iyi ndwara yongeye kugaragara mu majyaruguru y’iki gihugu mu gace kitwa Beni



Ibi bibaye nyuma yuko OMS ivuze ko yashyize imbaraga zose mu kurwanya iyi ndwara muri Congo ndetse ikaba inashimira ubufatanye bwiza bwabayeho mu kuyirwanya, nyuma y’iminsi itagera kuri itanu rero nibwo hongeye kugaragara bamwe mu bagaragaweho n’ibimenyetso by’iyi ndwara ndetse kuri ubu bakaba bari gukurikiranywa.

Nyuma yo kumenya ko Ebola ntaho yagiye, kuri uyu wa kane nibwo ministeri y’ubuzima yatangarije abanyarwanda ko yiteguye guhangana n’iyi ndwara mu gihe yaba igeze mu Rwanda cyane ko Congo ari igihugu gituranye n’u Rwanda bityo kuba yahagera ari ibintu byoroshye ariko minisante iravuga ko nta mpungenge abanyarwanda bakwiye kugira kuko iri maso kugirango ikumire iyo ndwara iteye ubwoba.

minisante kandi irasaba abanyarwanda guhora bari maso ndetse bagira isuku cyane bakaraba intoki n'amazi meza n'isabune ndetse bakihutira kujya kwa muganga mu gihe bagaragaje bimwe mu bimenyetso by'iyi ndwara. Twabibutsa ko kuri ubu, Ebola imaze guhitana abarenga 20 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND