RFL
Kigali

Ebola imaze kwica abantu 25 mu minsi 8 ishobora kugera no mu bihugu bituranyi bya DRC-LONI

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/05/2018 15:35
0


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riraburira abantu ko icyorezo cya Ebola kibasiye intara y’Amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) gishobora kugera no mu bihugu bituranyi by’iki gihugu kuko kiri gukwirakwira ku muvuduko wo hejuru.



Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kubura umutwe gishibora kuzahaza igice kinini imbere mu gihugu ndetse n’ibihugu bituranyi bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihana imbibe na DRC. Ni mu gihe imibare itangazwa na OMS igaragaza ko abantu 25 bamaze kwicwa nayo, 45 bamaze kuyandura, abandi bantu 532 bahuye cyangwa bakoranyeho n’aba banduye icyorezo cya Ebola.

Peter Salama, ushinzwe ubutabazi bwihuse mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, yatangaje ko nyuma y’aho iki cyorezo cya Ebola kigaragariye mu gace k’icyaro k’intara ya Equateur taliki ya 8 Gicurasi uyu mwaka wa 2018, kuri ubu cyafashe umujyi wa Mbandaka, utuwe n’abantu babarirwa muri miliyoni 1.2, ibivuze ko iki cyorezo gishobora gukwirakwira vuba kuko abantu baba ari benshi kandi bahura cyane mu bice by’umujyi.

OMS ivuga kandi ko uyu mujyi wa Mbandaka uri ku nkengero z’umugezi wa Congo uwuhuza n’umurwa mukuru wa Kinshasa ndetse unahuza DRC n’ibindi bihugu bituranyi, ibyongera ibyago by’ikwirakwira ry’iki cyorezo cya Ebola mu mujyi wa Kinshasa n’ibihugu byose bituranyi bishobora gukora kuri uyu mugezi wa Congo.

Umunya-Ethiopia, Tedros Adhanom Ghebreyesus umuyobozi mukuru wa OMS yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo atari icy’igihugu kimwe cyangwa icy’akarere igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giherereyemo ahubwo gikwiye kuba ikibazo isi yose ikwiye kwitaho, hagashakwa igisubizo kihuse.

Tedros Adhanom for WHO candidate

Tedros Adhanom Ghebreyesus ,umuyobozi wa OMS

OMS itangaza ko ubwoko bwa virus ya Ebola yongeye kugaragara muri DRC buhuye cyane n’ubwoko bwa virusi ya Ebola yishe abantu 11,300 mu bihugu bya Liberia, Sierra leone na Guinea hagati y’umwaka wa 2013 n’umwaka wa 2015,mu Burengerazuba bw’Afurika. Kugeza ubu nta muti w’indwara ya Ebola uravumburwa, icyakora urukingo rw’iyi ndwara ruri kugeragerezwa muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye kwibasirwa.

Source:The East African,CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND