RFL
Kigali

DUTEMBERE: Byinshi ku kiraro cyo mu kirere “Canopy” kimwe mu bitatse pariki y’ishyamba rya Nyungwe

Yanditswe na: Jean Luc Habimana
Taliki:25/01/2017 21:34
3


Ahantu nyaburanga hatandukanye ni kimwe mu bigize ubukungu bw’u Rwanda, dore ko hakurura ba mukerarugendo. Ikiraro Canopy Walkway giherereye mu bushorishori bw’ishyamba rya Nyungwe ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.



Ejo bundi nari nicaye ahantu, nuko umusore muto muto wari unyicaye inyuma numva abwiye mugenzi we ati “Wabonye cya kiraro kiba mu kirere? “ Arakomeza ati “Uziko bambwiye ko umuntu ukiriho aba areba Nyungwe yose, ngo ushobora no gukora mu bicu!”

Mugenzi we yakubise agatwenge, nuko nawe mu mvugo z’ab’ubu aramusubiza ati: “ Ariko man, hariya hantu tuzajye kuryoherezayo wana.”. Ni bwo nanjye niyemezaga gutemberera aha hantu maze nkatangariza abasomyi bacu uko nahasanze.

Ubundi Canopy Walkway ni iki?

Canopy Walkway ni ikiraro cyubatswe mu bushorishori bw’ishyamba rya Nyungwe. Kiri muri metero mirongo itandatu uvuye ku butaka, kikagira uburebure bureshye na metero Magana abiri(200m). Iki kiraro cyafunguwe muri 2010, kuri ubu ni cyo cyonyine giteye gityo muri Afurika y’Uburasirazuba.

Uko urugendo rujya kuri Canopy rwagenze... 

Umuhanda uhinguka mu ishyamba rya Nyungwe uzwiho amakorosi atoroshye habe na mba

Ikigo cya Uwinka, aho ba mukerarugendo batangirira urugendo rwabo bagana kuri Canopy

Urugendo rugana kuri canopy rutwara hafi isaha imwe n’igice, ruryoshywa n’amabengeza iri shyamba riteye

Mbere yo kurira ikiraro, abatekenisiye bacyo barabanza bakagisuzuma bakareba ko gifite ubuziranenge gisanganwe

Biba ari ibyishimo, amatsiko ndetse n’ubwoba bivanze ku batangiye kugenda iki kiraro

Bisaba gushirika ubwoba mu gutangira

Abayobora ba mukerarugendo babafasha kugenda neza kugirango badaterana ubwoba

Iyo urimo kugenda kuri iki kiraro ni uku uba ureba ishyamba munsi y’ibirenge byawe

Mu bushorishori bw’ibiti, udukima tuba dukinakina

Hakurya ishyamba riba riryoheye ijisho pe, si amakabyankuru

Njye iby’ubwoba nari nabisize mu rugo, naritonze ndagifotora koko

Kumanuka usubira ku butaka hakoreshwa ingazi(escaliers) dore ko uba usa nk’uvuye mu ijuru

Iki kiraro cyambukiranya ishyamba no hakurya

Rimwe na rimwe kureba hasi bitera impungenge, gusa uburyohe buba muri ubwo bwoba

Abageze aho kirangirira ugira ngo nta bwoba bigeze bagira na mba, ahubwo baba bifuza gusubirayo

Iki kiraro n’ubwo ukigendaho agenda afata imigozi, cyubatse ku byuma by’umubyimba ku buryo nta mpugenge z’uko cyagira ikibazo


Abakerarugendo bararyoherwa akagoroba kakahabasanga banze gutaha

Izuba rirenga inyuma y’iki kiraro, na camera yararibonye iramwenyura


Mu ishyamba bwira vuba cyane kandi hagahita hijima, urebye nabi umwijima w’ijoro ugusangamo


Aha no kuruhuka ubwabyo ni ubukerarugendo bundi. Hari amahema mato ba mukerarugendo bararamo hanze, utunyoni tukaramuka tubaririmbira

Aha ni ahantu umuntu wese yakagombye gusura kuko ibyiza bihari si henshi wabibona. Ahandi ku isi hari ibiraro nk’ibi twavuga nk’icya Inkaterra Reserva Amazonica muri Peru, Monteverde Lodge & Gardens muri Costa Rica, ndetse n’ibindi.

Inkuru nk’izi zibatembereza ahantu hatandukanye mu Rwanda zirakomeza kubageraho.

Amafoto : Jean Luc HABIMANA/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ni byiza cyanee
  • Dixon7 years ago
    Turabibona niheza cyane ariko se kutatubwiye niba kujyayo aribuntu cyangwa bishyura? Ese baramutse bishyura ni angahe? Murakoze!
  • France7 years ago
    Kujyayo barishyura ariko ni make cyane ukurikije n'ubueyohe wumva uri kuri kiriya kiraro. Bishyura 5000 kuri buri wese ugiyeyo bakaguha umu guide usobanukiwe. Kujyayo ujyana bottes cg ukazikodesha uhageze. Ugatanga 3000 bakaziguha maze ugatembera ishyamba rya Nyungwe. Kurara hariya naho ni 5000 gusa iyo wizaniye ihema naho iyo urikodesheje ni 10,000 Ni ayo makuru y'ibiciro





Inyarwanda BACKGROUND