Mu bibazo dukunda kwakira, icy’abagabo bagira ikibazo cy’ubushake buke cyangwa bwa ntabwo(Impuissance) gikomeje kuba agatereranzamba.
Abagabo bagira ubushake buke mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina barimo ibyiciro, hari abagabo bishakisha mu gihe cyo gutera akabariro ariko bikanga , hakaba n’ababura burundu. Kutagira ubushake cyangwa kububura mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina k’umugabo, bitera ubwumvukane buke hagati y’abashakanye.
Hari igice kimwe cy’abagabo bavuga ko bagiye kwa muganga ariko ntibibashe gukira. Mu gushaka gufasha abagabo bagira ikibazo cyo kugira ubushake buke, gukunda.com yasuye ivuriro Horaho Life . Iri vuriro rikaba rikoresha imiti yo mu bimera ikomoka ku buvuzi bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerila, Green World International.
Mu mpamvu zitera kugira ubushake buke harimo izikomoka ku burwayi bunyuranye cyane cyane iy’iminsi ituma habaho gushyukwa ku mugabo. Aha twavuga iminsi iyobora amaraso mu mubiri(vaisseaux sanguins), iminsi yo mu mutwe (les nerfs ), n’izindi ndwara zinyuranye harimo na diyabeti.
Indi nkomoko ishobora gutera umugabo kubura ubushake ni ituruka ku mibanire n’uwo bashakanye, guhora ananirwa gutera urubariro uko bikwiye bigahora bimuhangayikishije n’ibindi.
Tuganira na Uwizeye Dieudonne , umuyobozi wa Horaho Life yatubwiye ko abagabo bafite iki kibazo bakunda kubagana kandi buri wese bahaye imiti yabugenewe bimugirira akamaro gakomeye. Uwizeye yagize ati “ Mbere yo gutanga imiti ,dufite imashini zabigenewe dukoresha dupima umurwayi. Ntago wahita uha umurwayi imiti utazi imiterere n’inkomoko y’ikibazo afite.”
Vigpower, umuti wifashishwa mu kuvura abagabo bagira ikibazo cy’ubushake buke
Mu miti bifashisha mu kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kugira ubushake buke cyangwa se barwaye uburemba, harimo uwitwa Vigpower. Uyu muti nkuko bitangazwa na Uwizeye ngo abagabo bawukoresheje basubiye uko bahoze mbere ndetse bishimira ko wabafashije kuburyo bugaragara.
Tumubajije ku mwihariko ivuriro ryabo ryaba rifite, yadutangarije ko babanza kwita ku murwayi, bakamenya inkomoko y’ikibazo cye, nyuma bakamuha imiti kandi bakanakurikirana uko ya miti igenda imufasha.
Niba ufite iki kibazo cyangwa umugabo wawe agifite wagana ivuriro Horaho Life aho ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura, Etage ya gatatu, imiryango ya 301 na 302 cyangwa ukabahamagara kuri telefoni igendanwa 0788698813
Ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru , ohereza ubutumwa bwawe kuri gukunda3@yahoo.fr. Niba ufite uburwayi ushaka ko twazakubariza muganga cyangwa inzobere watwoherereza ubutumwa kuri email yatanzwe haruguru.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO