RFL
Kigali

Dusobanukirwe indwara ya Asima n'imiti yafasha umuntu uyirwaye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:25/03/2015 14:13
16


Mu minsi ya none hakunze kugaragara abantu benshi bafite ikibazo cy’uburwayi bwa asima(asthma), ubushakashatsi bwemeza ko ubu abarwaye iyi ndwara bagenda biyongera ari nako ihitana bamwe mu bayirwaye.



Asima ni ndwara ki?

Asthma ni  uburwayi bufata imyanya y’ inzira z’ubuhumekero y ’imbere ijyana umwuka mu bihaha (branchial tubes) . Ubu burwayi butera kubyimba no gufungana kw’inzira z’umwuka (airways), bishobora kugaragazwa na bimwe mu bimenyetso nko gusemeka, kubura umwuka, kwitsamura kenshi, kumva afunganye mu gituza, ibi bimenyetso bikigaragaza cyane bwije na mu gitondo, bityo bugatuma uyirwaye ahumeka bimugoye cyane; kuburyo atitawe ho ngo ajyanwe kwa muganga kugirango abone imiti,  ashobora no kubura ubuzima.

Asima

Iyi ndwara ubushakashatsi bugaragaza ko ntakiyitera kizwi neza(cause),  ariko hari ibishobora kuba imvano yo kuyirwara aha twavuga nka:

  • Uburwayi bw’ ibicurane n’inkorora
  • Ibintu bituma habaho gukora nabi kw’inzira z’ubuhumekero (umukungugu, umwotsi w’itabi),
  • Imyotsi isanzwe,
  • Gukorera ahantu hadasukuye hatumuka ivumbi,
  •  allergies ku bwoya bw’udusimba tumwe na tumwe, bimwe mu biribwa,
  •  Ihindagurika ry’ikirere,
  • Kurira cyangwa guseka birengeje urugero bikaba bakwangiza inzira z’ubuhumekero
  • Uruhererekane mu muryango .

Asima

 Nkuko umukunzi wacu  urwaye asima yifuje ko twamushakishiriza umuti wafasha umuntu urwaye iyi ndwara ikaba yakira, mu bushakashatsi bwose twasomye bugaragaza ko Asima ari indwara akenshi idakunda gukira gusa iyo itarakomera cyane ngo imare igihe kirekire ibe karande(Chronic) ishobora gukira bitewe n’imiti uyirwaye yakoresheje.

Mu gushaka gufasha abantu bafite ubu burwayi , inyarwanda.com yasuye ivuriro Horaho Life rikoresha imiti myimerere ikomoka ku buvuzi bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerila, Green World International. Nkuko muganga Uwizeye Dieudonne ukuriye iri vuriro yabidusobanuriye, mbere y’uko bavura umurwayi barabanza bagasuzuma impamvu yamuteye ubu burwayi kuko bafite n’ibyuma byabugenewe, hanyuma bakabona kumuha imiti.

Mu miti yifashishwa mu kugabanya ubukana bw’iyi ndwara harimo Cordyceps plus capsules, Ganoderma plus capsules na Kuding plus tea.

Yagize ati" Iyi miti y'imyimerere iyo tuyihaye umurwayi ufite asima yabaya Chronic, bituma nibura imugabanyiriza ibibazo bihoraho bityo uwiyirwaye akaba yagaragara nk'utayifite. Hari n'igihe iyo umuntu ugaragza ibimenyetso ahise aza kuyisuzumisha , iyi miti imufasha kuba yakoroherwa cyangwa ikaba yakira."

Nkuko yakomeje abidutangariza, hari benshi bagiye baha iyi miti ikabafasha gukira asima(mugihe itaraba karande) cyangwa ikabagabanyiriza uburwayi kubaba bafite asima yabaye Chronic.

Muganga Uwizeye Dieudonne kandi yadusobanuriye ko icyayi cya Kuding tea ari kimwe mu bigira akamaro kanini mu  gufasha abarwayi ba Asima cyangwa izindi ndwara z’ubuhumekero nk Asima, Sinezite ndetse n’inkorora by’umwihariko.

Kuding Plus Tea yifashishwa cyane mu kuvura indwara z'ubuhumekero harimo na Asima

Icyo icyayi cya Kuding gifasha umuntu harimo:

  • Guhumeka neza
  • Kivura umutwe
  • Kwitsamura kenshi bitewe na allergie
  • Gituma amaso asa neza
  • Amaraso atembera neza
  • Gifasha ubwonko n’umutima gukora neza
  • Kigabanya urugimbu rubi mu mubiri
  • Ifasha umubiri gusohora imyanda no kuringaniza ibinure

Dieudonne yasoje atangaza ko Horaho Life igira umwihariko wo gukurikirana ubuzima bw'umurwayi no gusuzuma neza niba koko afata imiti uko bikwiriye cyangwa akurikiza inama yahawe na muganga.

Niba ufite ikibazo cyangwa uburwayi bwa  Asima wagana ivuriro Horaho Life aho bakorera mu nyubako yo kwa Rubangura, muri Etage ya 3, imiryango ya 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri telefoni igendanwa 0788698813/0728698813.

Niba ufite uburwayi cyangwa ikibazo ushaka ko tuzakubariza inzobere , ohereza ikibazo cyawe kuri gukunda3@yahoo.fr

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lil9 years ago
    Icyo cyayi twakibona he?
  • Bigirimana QuĂ©ris8 years ago
    None Asima Iba Chronic Hashize Igihe Kingana Gute Umuntu Yaramufashe? Icyayi Cya Kuding Plus Tea Twokibona he?Murakoze.
  • Aimee Pascale4 years ago
    Bjr! none c iyo miti ndetse n'icyayi biboneka aho mukorera gusa cg hari na ma pharmacy yanyu twayisangamo?
  • Dieudonne4 years ago
    Nibatubwire aho icyo cyayi kiboneka rwose.
  • MBARUSHIMANA GASPARD3 years ago
    UMUNTU AJEKWIVUZA MUKAMUSUZUMA MUKAMUSANGAMO ASIMA AKOMEZAGUFATA IMITI ?CYANGWA AGERIGIHE AYIHAGARIKA
  • BATAMURIZA Providence2 years ago
    Mukorana na RSSB? Muturangire aho twakura icyo cyayi.
  • Kanyabugoyi amiel2 years ago
    Mfite asima maranye imyaka ibiri nagiye kubitaro kabaya biroroha bikagaruka mumpe inama
  • Innocent John 1 year ago
    Nange umwanawange nkekako yaba ayirwaye kuberako arwara inkolora idahera hafi nahafi kandi usanga asemeka cyane cyerekako ntararya kumusuzumisha ariko Bitewe nibyomwatubwiye hejulu ndigucyekako yabariyo mwagiriyihe nama mirakoze
  • Munezero peter1 year ago
    Noneutabonyeicocayiwakoreshaiki?
  • Aibomana1 year ago
    Ese byashobokako umurwayi w asima yakira?gs tumva kumva kumavuriro hose hakabaye muganga wihariye w asima
  • Umurerwa donnah9 months ago
    Nonese ku bantu Bari ku mugabane wa America, nighty mwadufasha kugirango tubone iyo miti ndetse nicyo cyayi
  • Mugabo erineste 3 months ago
    Mwaramutse neza Sha izo ndwara Asthma na Sinesite zari zihitanye abavandimwe ariko hari abaganga badufashije kuzikira BURUNDU mugihe cy'amezi 3 ubu abavandimwe bameze neza , kambahe number yabo nawe Wenda bagufasha +250784721024
  • Mugabo erineste 3 months ago
    Mwaramutse neza Sha izo ndwara Asthma na Sinesite zari zihitanye abavandimwe ariko hari abaganga badufashije kuzikira BURUNDU mugihe cy'amezi 3 ubu abavandimwe bameze neza , kambahe number yabo nawe Wenda bagufasha +250728853922
  • Clarice 1 month ago
    Murahoo nezaa iyi ni irwarambi CYANE ariko hari Abaganga navuye mukuru wanjye n'a mama wanjye nabaha numéro yabo mukarebako babafasha namwe0726044028
  • Nitwa Clarice 1 month ago
    Muraho neza nukuri pe asima nimbi CYANE nanjye ndumwe muyikize mugihe nari merewe nabi CYANE ariko nakize Ubu ndimuzima uwamfashije iyo niyo numéro ye 0726044028 kumuhamagare
  • Iraguha Alexandre 1 month ago
    Muraho neza! Iyi ndwara ihitana ubuzima bwabenci, umuvandimwe yarimuhitanye gusa ubu yarakize Muganga wamufashije turamushimira number yiwe +250786749542 Wenda yabafasha





Inyarwanda BACKGROUND