Mu minsi ya none hakunze kugaragara abantu benshi bafite ikibazo cy’uburwayi bwa asima(asthma), ubushakashatsi bwemeza ko ubu abarwaye iyi ndwara bagenda biyongera ari nako ihitana bamwe mu bayirwaye.
Asima ni ndwara ki?
Asthma ni uburwayi bufata imyanya y’ inzira z’ubuhumekero y ’imbere ijyana umwuka mu bihaha (branchial tubes) . Ubu burwayi butera kubyimba no gufungana kw’inzira z’umwuka (airways), bishobora kugaragazwa na bimwe mu bimenyetso nko gusemeka, kubura umwuka, kwitsamura kenshi, kumva afunganye mu gituza, ibi bimenyetso bikigaragaza cyane bwije na mu gitondo, bityo bugatuma uyirwaye ahumeka bimugoye cyane; kuburyo atitawe ho ngo ajyanwe kwa muganga kugirango abone imiti, ashobora no kubura ubuzima.
Iyi ndwara ubushakashatsi bugaragaza ko ntakiyitera kizwi neza(cause), ariko hari ibishobora kuba imvano yo kuyirwara aha twavuga nka:
Nkuko umukunzi wacu urwaye asima yifuje ko twamushakishiriza umuti wafasha umuntu urwaye iyi ndwara ikaba yakira, mu bushakashatsi bwose twasomye bugaragaza ko Asima ari indwara akenshi idakunda gukira gusa iyo itarakomera cyane ngo imare igihe kirekire ibe karande(Chronic) ishobora gukira bitewe n’imiti uyirwaye yakoresheje.
Mu gushaka gufasha abantu bafite ubu burwayi , inyarwanda.com yasuye ivuriro Horaho Life rikoresha imiti myimerere ikomoka ku buvuzi bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerila, Green World International. Nkuko muganga Uwizeye Dieudonne ukuriye iri vuriro yabidusobanuriye, mbere y’uko bavura umurwayi barabanza bagasuzuma impamvu yamuteye ubu burwayi kuko bafite n’ibyuma byabugenewe, hanyuma bakabona kumuha imiti.
Mu miti yifashishwa mu kugabanya ubukana bw’iyi ndwara harimo Cordyceps plus capsules, Ganoderma plus capsules na Kuding plus tea.
Yagize ati" Iyi miti y'imyimerere iyo tuyihaye umurwayi ufite asima yabaya Chronic, bituma nibura imugabanyiriza ibibazo bihoraho bityo uwiyirwaye akaba yagaragara nk'utayifite. Hari n'igihe iyo umuntu ugaragza ibimenyetso ahise aza kuyisuzumisha , iyi miti imufasha kuba yakoroherwa cyangwa ikaba yakira."
Nkuko yakomeje abidutangariza, hari benshi bagiye baha iyi miti ikabafasha gukira asima(mugihe itaraba karande) cyangwa ikabagabanyiriza uburwayi kubaba bafite asima yabaye Chronic.
Muganga Uwizeye Dieudonne kandi yadusobanuriye ko icyayi cya Kuding tea ari kimwe mu bigira akamaro kanini mu gufasha abarwayi ba Asima cyangwa izindi ndwara z’ubuhumekero nk Asima, Sinezite ndetse n’inkorora by’umwihariko.
Kuding Plus Tea yifashishwa cyane mu kuvura indwara z'ubuhumekero harimo na Asima
Icyo icyayi cya Kuding gifasha umuntu harimo:
Dieudonne yasoje atangaza ko Horaho Life igira umwihariko wo gukurikirana ubuzima bw'umurwayi no gusuzuma neza niba koko afata imiti uko bikwiriye cyangwa akurikiza inama yahawe na muganga.
Niba ufite ikibazo cyangwa uburwayi bwa Asima wagana ivuriro Horaho Life aho bakorera mu nyubako yo kwa Rubangura, muri Etage ya 3, imiryango ya 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri telefoni igendanwa 0788698813/0728698813.
Niba ufite uburwayi cyangwa ikibazo ushaka ko tuzakubariza inzobere , ohereza ikibazo cyawe kuri gukunda3@yahoo.fr
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO