RFL
Kigali

Dusobanukirwe ikinini kirinda gusama inda itateganyijwe ku buryo bwihuse"Pilule du lendemain"

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/10/2014 11:30
8


Pilule du lendemain ni ikinini kifashishwa n’umugore cyangwa umukobwa mu rwego rwo kwirinda inda itateganyijwe mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, akaba akeka ko yaba yasamye inda.



Ubu bwoko bw’ibinini bukunda gukoreshwa n’abakobwa cyangwa abagore bamwe na bamwe. Gusa hari benshi badasobanukiwe ibyerekeye iki kinini, uko gikoreshwa , ugenewe kugikoresha , ingaruka kigira kuwagikoresheje n’amahirwe umugore/umukobwa wagikoresheje aba afite yo kudasama inda atateganyije.

Pilule du lendemain ikoreshwa ryari , na nde, igira izihe ngaruka …?

Nkuko urubuga rwandika ku buzima rwa topsante rubisobanura pilule du lendemain ikoreshwa n’umugore/umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye akaba akeka ko yaba yasamye inda atateganyije. Umugore wibagiwe gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro runaka na we aba yakwifashisha Pilule du lendemain.

N’ubwo pilule du lendemain , bisobanura ikinini cy’umunsi ukurikiyeho ,umugore/umukobwa ukeneye kwirinda gusama inda itateganyijwe, agomba kunywa iki kinini vuba na bwangu bishoboka nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi akaba akeka ko yaba yasamye. Urubuga aufeminin.fr rwo rutangaza ko uko umuntu atinda kukinywa ariko amahirwe yo kudasama aba agabanuka. Umugore wakinyweye aba afite amahirwe 95 % yo kudasama igihe akinyweye mu masaha 12 nyuma y’imibonano mpuzabitsina, na 58 % mu gihe akinyweye mu masaha 24 nyuma y’igikorwa.

 kjhg

Ikinini cya Pilule du Ledemani cyo mu bwoko bwa Norlevo® ari nabwo buboneka mu mafarumasi yo mu Rwanda

Ntakamaro iki kinini kigira iyo ukinyweye nyuma y’iminsi itatu.Pilule du lendemain n’ubwo ikingira kuba umugore wayinyweye yasama , iyo inda yatangiye kwirema(grossesse en cours) iki kinini ntacyo kiba kikimaze nubwo wakinywa inshuro nyinshi zikurakiranya.

Ni izihe ngaruka pilule du lendemain igira ku buzima bw’uwayinyoye?

Nyuma y’amasaha make umukobwa-umugore anyweye ikinini cya pilule du lendemain ashobora kuribwa umutwe , mu nda, kugira isesemi. Nyuma y’iminsi mike hari nabava amaraso atari menshi gusa adakwiriye kwitiranywa n’imihango. Mu gihe uwagikoreshaje afite impungennge nyuma y’ikoreshwa rya pilule du lendemain aba ugomba kujya kwa muganga akamusuzuma.

Indi ngaruka yaterwa n’ikoreshwa rya pilule du lendemain ni ukuba imihango ishobora gutinda ugereranyije n’italiki umukobwa-umugore asanzwe ayigiramo ariko iyo irengejeho iminsi 5, ugirwa inama yo kujya kwa muganga ukisuzumisha ukareba niba utarasamye. Umukobwa-umugore usanzwe ufite imihango ihindagurika we aba agomba kwipimisha inda nyuma y’ibyumweru 3 anyweye ikinini cya pilule du lendemain.

Pilule du lendemain irinda ku kigero kingana iki umuntu wayikoresheje ?

Nkuko urubuga rwa top santé rubitangaza , pilule du lendemain ibasha kurinda abagore 9 ku 10(9/10) gusama inda zitateganyijwe. Gusa hari izindi mbuga n’ibitabo bigaragaza ko pilule du lendemain itanga amahirwe angana na 75% y kudasamana inda itateganyijwe.

Pilule du lendemain iboneka he ?Ku giciro kingana gute?

Pilule du lendemain iboneka mu mafarumasi acuruza imiti. Ku bigendanye n’ibiciro byayo ,inyarwanda.com yegereye Natacha Baranyuzwe ukorera muri Farumasi Vita Gratia iherereye ku Kicukiro adutangariza ko ibiciro bya Pilule du Lendemain biba biri hagati y’ibihumbi 8 n’ibihumbi icyenda(8.000-9.000 Frw). Gusa hari andi mafarumasi twasuye dusanga ihagaze 12.000 Frw. Ubwoko bwa Norlevo akaba aribwo bucuruzwa mu gihugu cyacu n’ubwo hari n’andi moko anyuranye yabyo.

Ku rubyiruko rutarashaka twabibutsa ko Pilule du lendemain idakingira inda itateganyijwe 100% nkuko twabibonye haruguru, ntikingira kandi Sida cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mutashakanye bigira ingaruka nyinshi kandi mbi zakwangiza ubuzima bwawe bw’ejo hazaza. Uretse n’ibyo kandi ubusambanyi ni icyaha Imana yanga urunuka.

Ikibazo ,igitekerezo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru, shyira ubutumwa(comment)ahabugenewe.

R.Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nate9 years ago
    Umudamu yakinywa kangahe mu kwezi?
  • Niphro9 years ago
    biba ari kinini kimwe? kubantu batarabyara ntangaruka bagira?
  • Alice9 years ago
    turifuzako mwazana dusobanurira kubijyanye na pilule za microgino kuko numva ngo nazo zishobora kukurinda Inda itateganyjjwe.kd niba ntangaruka zagira kumukobwa utarabyara.
  • kalisa john8 years ago
    Mukomereze aho kwigisha abandi ibyo mwahawe ariko se unywa bingahe? Mukihe gihe?
  • Ni sandrine 7 years ago
    Microgynon Nayo irinda India itateganyijwe nikimwe byose mumfashe
  • Eric4 years ago
    Ico kinini umugore cnke umukobwa akinwa ryar?Mbega akinyoye kimuheramwo haciye amasaha canke imisi inganik?
  • shantale4 years ago
    umuntu umaze UKwezi asabye cyangwa icyumweru yakiresha iyihe muti
  • Kévin nsengiyunva1 year ago
    murakoze cane kutwigish





Inyarwanda BACKGROUND