RFL
Kigali

Dream Boys irasusurutsa abasohokera Fantastic kuri uyu mugoroba

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/04/2015 13:44
1


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015 muri Resitora Fantastic ikorera mu mujyi wa Kigali hafi n’inyubako ya Rubangura, kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba harabera igitaramo kidasanzwe cyatumiwemo abagize itsinda Dream Boys,bakaba bategerejwe na benshi cyane.



Nk’uko bitangazwa n’ubuybozi bw’iyi Resitora, abantu bose bari bwitabire iki gitaramo, usibye  kuza kwizihizwa n’ibihangano by’aba bahanzi, Fantastic Restaurant yatangaje ko ikomeje gahunda zayo zo kunezeza abayigana,ibagezaho amoko atandukanye y’ibiryo byose harimo n’ibiba byarategetswe na muganga no kubereka imipira ya shampiyona zose zigezweho ku isi.

 Fantastic

Kwinjira muri iki gitaramo kigiye kubera Fantastic Restaurant cyatumiwemo Dream Boys, biraza kuba ari ubuntu. Abantu bose bahawe ikaze ndetse tunabibutsa iki gitaramo kiri bukomeze kugeza aho abakitabiriye baruhiye.

Ukeneye ubundi busobanuro burambuye kuri iki gitaramo ndetse na byinshi wifuza kumenya kuri Restaurant Fantastic, wahamagara kuri iyi telefoni y’ubuntu ariyo 1314 ugakoresha komande y’ibyo wifuza byose kandi ntugire ikibazo cy’amasaha kuko iyi Resitora ikora amsaha yose y’umunsi ni ukuvuga 24 kuri 24.

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irankunda pacifique6 years ago
    ok murakoz njyewenitwa irankunda pacifique ndumuhanzi nishimiye igitaramo cya dream boyz





Inyarwanda BACKGROUND