RFL
Kigali

DRC:Abana 155 bagizwe imfubyi n’icyorezo cya Ebola

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:24/09/2018 10:34
0


Icyorezo cya ebola giherutse kubura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahitanye ababarirwa muri 60, cyasize imfubyi zigera kuri 155.



Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rivuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse, kugira ngo aba bana bafashwe hakiri kare. Icyakora ngo yatangiye kubashakira imyenda y’ishuri kugira ngo basubizwe mu ishuri n’ubundi butabazi bw’ibanze. Umuvugizi wa UNICEF yagize ati “Twashatse abazi iby’imirire 7, kugira ngo bafashe aba bana kubona ibyo kurya.Twanasabye abayobozi b’amashuri 3163 n’abarimu 326 gufasha aba bana bagasubizwa mu mashuri”

Hagati aho ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryatangaje ko  nyuma yo kugerageza gukoresha urukingo n’imiti iri mu igeragezwa ya Ebola hari icyizere ko iki cyorezo cya Ebola cyazimira burundu mu ntara ya Beni mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Imibare ya OMS igaragaza ko mu bantu 112 bafashwe n’indwara ya Ebola kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 8, 66 bapfuye, abandi 39 bayikize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND