RFL
Kigali

Drake yasabye ubuyobozi kureka ikirego cy’umufana wamwinjiriye mu nzu rwihishwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/04/2017 17:19
0


Mu cyumweru cyashize ni bwo umufana wa Drake w’imyaka 24 yinjije mu nzu ya Drake mu buryo butazwi anafata ku byo kunywa yari ahasanze ndetse anambaye umupira wa Drake ahita ahamagarizwa polisi arafungwa none Drake yasabye ko uyu mufana we yarekurwa hakirengagizwa ikirego cye.



Drake yasabye umunyamategeko we kujya muri polisi ya Loa Angeles gutesha agaciro ikirego no kuvuga ko Drake atazigera agaragara mu bushinjacyaha ashinja uyu wari wafunzwe azira kwinjira mu nzu ye.

Image result for drake house in calabasas

Uru nirwo rugo rwa Drake uwo mukobwa yari yinjiyemo

Uyu mukobwa ubarizwa muri Pennsylvania yafatiwe mu nzu ya Drake ku itariki 03 Mata 2017 yinjiyemo nta ruhushya afatwa yambaye umupira wa Drake ahagana saa yine z’ijoro. Drake ngo atekereza ko uwo mukobwa yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, bityo kumufunga nta kintu yibye ndetse nta n’umuntu yahohoteye ubwo yafatirwaga mu nzu ye, ngo byaba ari ugukabya.

 Source: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND