Dr.Nyirinkwaya Jean Chrysostome umuyobozi w’ibitaro La Croix du Sud biherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kwa Nyirinkwaya ari na we benshi bitiriye ibi bitaro, avuga ko adashimishijwe no kumva amakuru agenda avuga ko ngo atagishoboye gukora kubera gusaza.
Dr.Nyirinkwaya Jean Chrysostome w'imyaka 62 y'amavuko ni umwe mu baganga bazwi cyane hano mu Rwanda, akaba amaze igihe kinini mu mwuga w'ubuvuzi dore ko yatangiye kuvura abagore mu mwaka wa 1987. Dr Nyirinkwaya yize muri Kaminuza ya Bujumbura (Bujumbura University), akomereza amasomo ye y’ubuganga mu gihugu cya Senegal muri University DAKAR akaba ari naho yakuye impamyabumenyi mu buvuzi bw’abagore (Obstetric–Gynecology). Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Dr.Nyirinkwaya yanyomoje abavuga ko atagishoboye kuvura kuko ngo ashaje. Yagize ati:
Numva bavuga ko ntakibasha gukora, ibyo bintu ni bya bindi bita rumeur(ibihuha) nonese wowe urabona mbaye iki? Ndi muzima kandi ndakomeye, uretse kuba imirimo yanjye yarahindutse nkagira akazi kenshi ariko ndacyakomeye, nonese wowe ntubona ko abarwayi baza ari benshi? Nonese baza baziko ntahari? Rero ayo makuru avuga ko ntagikora ni ibihuha kuko nawe ubwawe unsanze mu kazi.
Dr Nyirinkwaya avuga ko agifite imbaraga zo gukora
Dr.Nyirinkwaya Jean Chrysostome kandi avuga ko kuri ubu ashyize imbaraga nyinshi mu gushaka ikintu yakora kugira ngo umuntu wese umugannye amuhe icyo yifuza, ibi akabivuga ashingiye ku kuba abantu bibaza impamvu buri wese yifuza kugana ivuriro rye La croix du sud ariko avuga ko ibanga akoresha mu kwigarurira imitima y’abamugana ari serivisi nziza cyane atanga bigatuma n’umuntu uhaje aribwo bwa mbere yifuza kuhagaruka.
Umwe mu babyeyi Inyarwanda.com yasanze ku ivuriro La croix du sud, avuga ko impamvu nyamukuru ituma baza kuhivuriza cyangwa kuhabyarira ari uburyo bakirwa neza, mu magambo ye bwite yagize ati:"Impamvu mpitamo kubyarira ahangaha nuko hari icyo mba mpakurikiye, kuko nk’ubu maze kuhabyarira abana bane ariko service zabo nziza nizo zituma mpagaruka uko ngize ikibazo."
Dr Nyirinkwaya avuga ko gutanga serivisi nziza ari ryo banga akoresha
Ibitaro La Croix du Sud bizwi nko kwa Nyirinkwaya
Liliane KALIZA
TANGA IGITECYEREZO