RFL
Kigali

Dore zimwe mu ndwara zizanwa no guhorana stress

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/09/2018 20:43
0


Ijambo stress rimaze igihe kitari gito rivugwa hirya no hino mu bantu batandukanye Kuko ni byinshi binyuranye bishobora gutuma umuntu agira stress twagereranya no kudatuza bigendana no guhangayika bitewe no gushakisha imibereho ya buri munsi



Ikindi ukwiye kumenya nuko stress atari amarangamutima gusa,stress si mu mutwe gusa ahubwo stress ni umubiri wose, Iyo ugize stress umubiri wose ugerwaho n’ingaruka zayo aho imiyoboro y’amaraso yifunga, umuvuduko w’amaraso ukazamuka ndetse n’umutima ugateragura cyane.

Guhumeka nabyo biriyongera mazemu maraso yawe hakiyongeramo imisemburo ya cortisol na ,  Iyo rero ya stress igutinzeho ntakabuza za mpinduka zibyara uburwayi nk’uko abahanga babigaragaza

Zimwe mu ndwara zizanwa na stress rero harimo:

Indwara yo kwibagirwa (Alzheimer’s): Ubushakashatsi bwagaragaje yuko stress ituma indwara yo kwibagira irushaho gukara ndetse ikaba yanaza ukiri mu myaka mito nubwo ahanini ikunze gufata abageze mu zabukuru.

Gusaza imburagihe: Mu mikurire ya muntu hari bimwe bigendana n’imyaka afite nko kumera imvi, gupfuka imisatsi cyane (uruhara), iminkanyari, rubagimpande n’ibindi biza ari uko umuntu ashaje. Stress rero yo ituma ibi bikuzaho mbere ho imyaka hagati ya 9 na 17. Niho uzasanga wazanye imvi ukiri muto cyangwa uruhara n’isura ishaje kandi imyaka ari mike. Aha naho twongereho ko hari ibindi bishobora gupfuka imisatsi no kumera imvi.

Umubyibuho ukabije: Uyu ni umubyibuho ukabije ku gice cyo ku nda (bakunze kwita nyakubahwa) dore ko stress ituma umusemburo wa cortisol ukorwa ku bwinshi kandi ubwinshi bwawo butuma ibinure by’umubiri byibika ku nda. Gusa aha twongereho ko stress Atari yo gusa itera kuzana inda nini.

Indwara z’umutima: umutima niwo wa mbere ugerwaho n’ingaruka za stress aho ugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Si ibi gusa kuko ishobora no gutera umutima guhagarara dore ko stress itera umutima guteragura cyane bityo bikazamura igipimo cya cholesterol na triglycerides (tuzazivugaho mu nkuru zizaza) mu maraso.

Abahanga bakomeza bagaragaza zimwe muri izi ndwara zirimo asima, diabete, agahinda gakabije, igifu n’izindi nyinshi zose ziterwa na stress nkuko twabivuze haruguru

Mu nkuru yacu ikurikira tuzabagezaho uburyo wakwikuraho iyo stress imaze kuzengereza benshi

Src: amelioretasante.com

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND