RFL
Kigali

Dore umutobe w’intangarugero mu kuyaza ibinure mu mubiri wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/07/2018 12:22
1


Mu biribwa byiza kandi bizwiho kugira intungamubiri zitangaje harimo urubuto rw’inanasi iyo urufatanije no gukora imyitozo ngororangingo, abahanga bemeza neza ko kurufata kenshi gashoboka byongera icyizere cy’ubuzima ndetse bigafasha gutakaza ibiro ku babyifuza



Ubusanzwe urubuto rw’inanasi rufite inkomoko muri amerika rukaba rukunzwe cyane kubera uburyohe ntagereranywa bwarwo hakiyongeraho na vitamin A, B, C ndetse ngo inanasi ifite ubushobozi bwo kuzamura imitekerereze y’umuntu akagira ubwonko bukora neza.

Icyo twagendereye ahanini muri iyi nkuru rero nuko inanasi yifitemo ubushobozi buhambaye bwo kuyaza ibinure mu mubiri w’umuntu.

Dore impamvu yabyo:

Inanasi yifitemo fibres zingana na garama 133 nk'uko ikigo Agence Pour la Recherche et l’Information en Fruits et Regumes kibitangaza, ngo ifasha cyane mu mikorere y’amara igafash umuntu kutagira ubushake bwo kurya cyane ari nabyo bituma umuntu atakaza ibiro

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe mu mwaka wa 2001 bukorewe muri kaminuza ya Northwestern muri Chicago bwagaragaje ko uruti rw’inanasi rwifitemo bromelaine ifasha cyane mu igogora ikanayaza ibinure mu mubiri w’umuntu

Aha rero bishatse kuvuga ko fibres ndetse na bromelaine bifasha cyane mu kuyaza ibinure mu mubiri w’umuntu  ariko bikajyana no gukora imyitozo ngororangingo

Wakwibaza uti ese umutobe w’inanasi ukorwa ute?

Biroroshye cyane, ufata:

Garama 100 z’inanasi

Igice cya cocombre

Uduti tubiri twa celeri

Ikirahuri cy’amazi

Umutobe mucye w’indimu n’

Igisate cya pomme y’icyatsi

Ibi byose rero urabisya ubundi ukabivanga ugahita ubinywa ako kanya kandi nibura ukabinywa mugitondo kuko ari byo bifasha cyane kuyaza bya binure

Src: bonheuretsante.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bb5 years ago
    Uno mutobe umunwa mu munsi ingahe





Inyarwanda BACKGROUND