RFL
Kigali

Dore umuti ku bantu bazahajwe n’indwara y’ibimeme

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/12/2017 16:31
4


Ubundi ibimeme ngo ni indwara ikunze kugirwa n’abantu bakunda guhora mu mazi cyangwa se icyo twakwita ibisogororo, abahinga mu bishanga n’ahandi hakunze kuba hatose.



Abahanga kuri iyi ndwara bavuga ko iterwa na microbe zo mu bwoko bw’imiyege aho bavuga ko iyi microbe ikunze kwiturira ahantu hakonje cyane nko mu bishanga, ibiziba, mu myanda n’ahandi hasa n’aho. Ni indwara ikunze gufata ahantu haba horoshye cyane nko mu birenge ku bantu bakunda gukandagira mu biziba cyangwa mu bishanga cyangwa bahora bambaye inkweto zifunze bakabira ibyuya ndetse no mu biganza.

Iyi ndwara kandi ngo ikunze kwibasira abantu bafite ubudahangarwa bucye cyane nk’abarwaye diyabete, abana, ababana n’indwara zifata ubudahangarwa nka SIDA, iyi microbe iyo ibagezeho irabazahaza cyane.

Ese ni iki wakora mu gihe wafashwe n’iyi ndwara?

Mu by’ukuri benshi bakunze kwibwira ko ari indwara yoroheje cyane ariko siko biri kuko iyo yakuze izahaza uyirwaye ku buryo bukomeye ari nayo mpamvu uyirwaye akwiye gushaka imiti hakiri kare.  Umwe mu miti yoroshye cyane ushobora gukoresha kugira ngo ukire ibimeme ni ugufata tungurusumu ukayihonda ubundi ugasiga ahari uburwayi, ukabikora buri munsi kugeza hakize.

Undi muti wagufasha byihuse ni uwitwa miconazole nitrate ushobora kwifashisha Mu gihe gito cyane ugahita ukira

Src:Medecinenet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean de dieu seminega3 years ago
    MU NDIMI NK'IGIFARANSA
  • BARAKAGIRA Theogene3 years ago
    jye yaranzagaje nyimaranye imyaka umunani nukuri mumfashije mwamfasha kwivuza
  • Thierry1 year ago
    Muraho neza Ese ubuntu akoresheje tungurusumu Akirira mugihe kingana gute murako iyose byafashe indi ntera kugenda vikanga kubera imisonga nabwo wakoresha tungurusumu yagufasha utiriwe ujya kwa muganga Murakoze!
  • Marie2 months ago
    Ndwaye ibimeme mu ntoki nomubirenge murakoze kundangira umuti wa tungurusumu ngiye kuwukoresha nzababwira nyuma y'icyumweru ko nakize





Inyarwanda BACKGROUND