RFL
Kigali

Dore uko wakwikuramo indwara y’agahinda gasaze muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/04/2018 12:52
0


Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata umwaka w’1994, usanga bitoroshye cyane mu banyarwanda aho bamwe baba bibutse bimwe mu bihe by’akaga gakomeye banyuzemo birimo kubura ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi.



Aha rero ni naho usanga hari abatabasha kwihanganira ibyo babonye birimo kubura ababo bityo agahinda kakabica ndetse kukivanamo bikaba ingorabahizi ari nabyo bishobora kuvamo indwara ya depression mu ndimi z’amahanga cyangwa se indwara y’agahinda gasaze.

Aha ni naho tugiye kurebera hamwe uko ushobora kwivanamo agahinda gasaze wowe ubwawe bidasabye ko ufata indi miti yabugenewe. Inzira nziza ishobora kukuvanamo agahinda gasaze watewe no kubura abawe cyangwa se ibindi bitandukanye byaba byarakubabaje ni iyitwa Mantras nk'uko tubikesha National Catholic reporter.

Mantras ni uburyo umuntu ubwe yibwira amagambo meza ahumuriza umutima we akajya yiha icyizere ndetse n’ihumure buri uko agahinda kaje, ni uburyo bivugwa ko bwatangiriye mu Buhinde mu myaka 3000 ishize aho bwakoreshwaga cyane n’amadini anyuranye nk’idini Gatulika bifashishije ishapure.

Hari amwe mu magambo abahanga mu bijyanye n’isanamitima bagerageje gukusanya ashobora kuba yakubera umuti mu bihe by’akababaro nko kwibwira ko utari wenyine, ko ukwiye kubera urugero rwiza abandi, ko ugiye kumererwa neza, kwihumuriza ukibwira ko ibyabaye bitazongera, kwibwira ko wowe ubwawe uhagije udategereje inkunga iva ahandi n’andi magambo ameze nk’ayo ahumuriza umutima wari wihebye.

Ibi ngo ushobora kubikora wowe ubwawe ntawe ubigufashijemo kandi ugasohoka mu bwigunge ndetse ukabasha gukira indwara y’agahinda gasaze wifashishije uburyo bwa Mantras twakomeje kuvuga haruguru.

Src: National Catholic reporter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND